Twese duhabwa kuba intungane n’ineza y’Imana tubikesha gucungurwa na Kristu Yezu

Inyigisho yo ku wa kane, Icyumweru cya 28 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 17 Ukwakira 2013 – Mutagatifu Antoni wa Antiyoshi.

Mwayiteguriwe na Padiri Charles HAKOLIMANA

Ikibazo abanyaroma bari bafite cyatumye Pawulo abibutsa ko batarokowe no gukurikiza amategeko ahubwo barokowe na Kristu Yezu cyabonekaga henshi mu ntangiriro za Kiliziya. Abakristu bahoze ari abayahudi bashakaga ko abemeye Yezu bose babanza kugenywa ( umuhango winjizaga buri wese mu muryango wa Abrahamu). Pawulo abibukije ko icy’ingenzi ari ukwemera Yezu Kristu no kwemera Inkuru Nziza ye.

Na mbere Abafarizayi nicyo kibazo bari bafite mu gushishikariza abantu gukora uko bashoboye ngo bagere ku butungane bakurikiza amategeko ya Musa. Ariko akenshi bikaba ku rurimi gusa.

“Ubufarizayi“ ni iki ? “ubufarizayi“ ari nabwo Yezu adashyigikiye ; ni ugushaka kugaragara uko umuntu atameze. Imbaraga nyinshi akazishyira mu kwigaragaza neza binyuranye n’uko ateye by’ukuri. “Ubufarizayi“ ni uburyarya. Ubwo buryarya ntibugarukire kuri nyirabwo gusa ahubwo agashaka no gutoza abandi kumwigana avuga ko yigisha ibyiza. Nyuma y’ibyo hakiyongeraho no kwigira abagenzuzi b’abandi. Iyi ndwara y’abafarizayi ifata benshi.

Kubona ibibi abandi bakoze mu mateka biratworohera tukaba ndetse twatanga n’inama nziza z’uko bagombye kuba baritwaye. Ni kimwe n’uko ibiri kure, ibiri ku bandi tubibona neza tukamenya no kubisesengura neza kabone n’iyo natwe byaba bitureba ntibitworohera kureba uruhande rwacu. Tukaba twavuga mu magambo meza ibyakagomye gukorwa n’uburyo bwo kubikora. Imigenzereze nk’iyo niyo Yezu yapfaga n’Abafarizayi n’Abigishamategeko yatangiye kubwira mu Ivanjiri y’ejo bundi kuwa kabiri ubwo yari yatumiwe mu rugo rw’umwe mu Bafarizayi. Ababwira mu magambo akomeye.

Uretse rero Abafarizayi habagaho n’Abigishamategeko bari barazobereye mu gusobanura amategeko ya Musa. Indwara yabo ijya gusa n’iy’abafarizayi kuko basaba abandi gukurikiza ibyo bo ubwabo bananiwe. Ejo umwe abwira Yezu ko iyo acyaha Abafarizayi abereka aho bibeshya nabo aba abatutse.

Abigishamategeko mu byo bihatiraga gukora, bitaga no kumva z’abahanuzi. Yezu arabereka ko imigenzereze yabo ntaho itaniye n’abakurambere babo bishe abo bahanuzi. Bo bumva babafitiye impuhwe nk’aho iyo bahaba batari kubica. Bakurikije se iby’abahanuzi bari kumwe ? Aho kwerekana ibya kera n’ibya kure.

Ikindi gikomeye ni uko aho bibwira ko bafasha abandi kugana Imana ahubwo bababuza kwinjira nabo batiretse.

Imana ntihwema kutubwira no kutwoherereza abahanuzi. Ariko se turabumva? Tureka kwihenda twerekana uko abatubanjirije bagombaga kwitwara, twe twitwara dute, nitwara nte, witwara ute, mbere yo gusimbukira ku by’abandi?

Uburyarya ntitubukingiwe . Birashoboka ko imbaraga nyinshi twazishyira mu bigaragarira abantu twirengagije ko Imana izi byose kandi ibona byose. Kandi bene ibyo nta mbuto byera. Ikidukiza ni ukurangamira Yezu Kristu tukagenza uko yatubwiye tukanyura mu nzira yatweretse. Ubutungane ntitwabukomora kukwigaragaza muri iyi si, ubutungane tubukura kuri Yezu watwitangiye.

Dusabe Imana yo yaducunguje amaraso y’Umwana wayo Yezu Kristu ngo iduhe imbaraga zo gusura kenshi kami kacu tugere tugera ku Nkuru Nziza.

Padiri Charles HAKOLIMANA

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho