Twese duhamagariwe kubaka Ingoma y’Imana

Inyigisho y’icyumweru cya 33 C, ku wa 13 Ugushyingo 2016

Amasomo: Mal 3,19-20a ; Zab 97, 5-6.7-9b; 2 Tes 3,7-12; Lk 21, 5-19.

Bavandimwe nimugire inema, amahoro  n’imigisha biva ku Mana Umubyeyi wacu no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Ubu tugeze mu mpera z’umwaka wa Liturujiya C, dore ko ku cyumweru gitaha tuzahimbaza umunsi mukuru wa KRISTU UMWAMI W’IBIREMWA BYOSE. Amasomo y’uyu munsi araduhamagarira kuzirikana kuri izi ngingo : Iherezo ry’ibihe, iherezo ry’ubuzima, intege nke za muntu. Ivanjili tumaze kumva, iri mu masomo agoye gusobanura, kuko itubwira ikoresheje imvugo y’ibyahishuwe, ari byo kuvuga none ibizaba mu gihe kizaza, ikoresha imvugo ishushanya, ikavanga ibyo tubona n’ibizaza cyangwa ibizaba mu gihe kizaza, ni uko bikaba ihurizo gusobanura neza inyigisho ya Yezu mu gihe turimo.

 Mu Ivanjili twumvise  abagishwa n’abandi bakurikiraga Yezu, bitegerezaga uko Ingoro y’Imana yubatse bakayitangarira, ni uko Yezu araterura ati : « Mu byo mureba byose hazaza igihe hatazagira ibuye risigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa. » (Lk 21,6). Yezu mu kubabwira gutyo, ntabwo yashatse kubereka ko ari umuhanuzi w’ibyago cyangwa ko ari umwanzi w’ibyiza, ahubwo yashakaga kubigisha ko ibyo umuntu akora cyangwa yakubaka byose, mu bwiza no mu bukomere ko bifite iherezo, ibyo agezeho bigira igihe birangirira cyangwa bikisenyura ubwabyo.

 Muri icyo gihe igikorwa cy’impangare mu bwiza no mu bukomere yari Ingoro y’Imana y’i Yeruzalemu. Iyo Ngoro yari ikimenyetso n’Ihuriro ry’Umuryango w’Imana israheli. Kuyisenya byavugaga gutsemba cyangwa gusenya umuryango wa Israheli. N’ubwo Yezu na we yayikundaga ariko ntibimuza kubabwira ibiyitegereje ko izasenywa, kuko aho kwiringira Imana biringira ubwenge bwabo, ni uko na we bimutera agahinda araturika ararira. Isomo tugomba gukuramo ni uko, ibikorwa byose bya muntu bifite igihe birangirira mbese nk’uko na we ubuzima bumucika abureba, aho kwizera no kwizigira ubwenge bwacu tugomba kwizera Imana igihe cyose, yo Mugenga wa byose.

Bavandimwe buri munsi twibonera n’amaso yacu uko ibintu bisenyuka, ahabaye umutingito, ahanyuze imiyaga irimbura ibiti igasenya amazu, tukabona ibyo muntu yisenyera mu ntambara za buri munsi, ibyo bitwereka ko amahoro nyayo ashakirwa ku Mana soko y’ubuzima butazima. Icyizere cyacu muri Nyagasani kidutera kwiyubaka, ubuzima bwacu akabusubiza icyanga, ni uko buri munsi tukaba abantu bashya bishimira uko babayeho kandi bakabifashamo abandi. Abasoma amateka y’isi dutuyeho, muzi ko haciye igihe gito hasenywe urukuta rwatandukanyaga igihugu cy’ubudage …urukuta rwita urwa Berlini (13/09/1961 kugera 9/11/1989)…benshi bari bazi ko ruzahoraho…ariko igihe kigeze bararwisenyeye…ibyari ibihugu bibiri by’abavandimwe byongera kuba igihugu kimwe..ku bantu koko hari byinshi bidashoboka, ariko ku Mana nta kidashoboka, ibyo bitwibutsa  ko nta kinanira Imana. Dupfa kuyizera gusa, ubundi tukabona ikuzo ryayo. Abantu igihe cyose barangwa no kubaka ubwami bwabo, imiturirwa baturamo, inkuta cyangwa inzitiro zibatantukanya n’abandi ; bakubaka imigi ikora  mu bicu, ibyo igihe kiragera ubwabo bakabyisenyera cyangwa se bigasenyuka,,,na ho twe abakristu Yezu aduhamagarira kubaka Ingoma y’Imana…ari yo kubaka amahoro, urukundo, ubutabera n’impuhwe kuri bose, kuko iyo ngoma n’ububasha bw’ikuzimu ntibuzayigiraho ububasha na bukeya.

Nk’uko ushaka kubaka inzu nshya yari afite ishaje abanza kuyisenya cyangwa se agashaka ahandi yasiza akubaka ihuje n’icyifuzo cye, natwe niba dushaka kubaka isi ifite amahoro, Urukundo, ubuvandimwe n’ubutabera, dusabwe kubanza gusenya isi yuje intambara, inzika n’inzigo, inzangano no kurenganya. Aha ntibireba abayobozi b’ibihugu gusa, ahubwo bireba buri wese muri twe, ko ahamagariwe kwiranduramo ubwikunde n’ubwikanyize, ubwirasi, kwikuza no kwishongora, inzangano n’inzika, kurenganya no kubuza abandi akanyamuneza, mu mvugo y’abato,  ngo irinde kubihiriza mugenzi wawe. Muri iyi si ya none bigaragarira buri wese, ko umuntu wa none usanga amizero ye ayashyira mu bwenge bwe n’ikorana buhanga, aho asigaye akora ibintu bitangaje pe, aho akora indege zitwara, imodoka zigenda bitagombye shoferi, ahubwo  hari umuntu wibereye ku mashini abigenzura, muntu yizera itumanaho, nyamara ugasanga uwamuhaye ubwenge akamuha no kuramuka atamushishikaje uko byakagombye,,,kenshi birangira muntu atsinzwe aka wa mwana wihenura kuri mama we kuko yumva mu ibondo harimo igicucu mu kandi kanya akaza atabaza nyina ati : « girira ko wambyaye untabare ndasumbirijwe »,  ndetse amagambo ugasanga yamushiranye ivuga ahubwo arasuka amarira. Twizere Nyagasani watsinze urupfu n’icyaha azatubera byose kandi aturinde ikitwa umuvumo cyose.

Twe rero twizera uwazutse mu bapfuye, kuko isezerano rye ari indahinyuka. Igihe duhimbaza Ukaristiya twibuka akahise tuzirikana amaherezo yacu : TURAMAMAZA URUPFU RWAWE NYAGASANI, TUGAHAMYA IZUKA RYAWE, KUGEZA IGIHE UZAZIRA MU IKUZO. Ukaristiya ni ifunguro ryacu n’isoko y’imbaraga zidufasha kudacika intege mu rugendo rwacu rugana ijuru ijabiro kwa Jambo. Nk’uko Mutagatifu Paulo  abitwibutsa, buri wese naharanire gukora atizigamye, buri wese yirinde kugora mugenzi we ahubwo duhuze imbaraga twiyubaka kandi twubaka isi yacu kuko abayituyeho twese turi Umuryango w’abana b’Imana. Umwamikazi wa Kibeho aduhakirwe iteka, ni uko duharanire gukora ugushaka kw’Imana yo izadushoboza byose nituyizera.

Padiri Anselme MUSAFIRI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho