“Twese tuzahinguka imbere y’urukiko rwa Kristu”

Inyigisho yo ku cyumweru cya 11 gisanzwe, Umwaka B, 13 Kamena 2021.

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

Uyu munsi turahimbaza icyumweru cya 11 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa liturujiya, umwaka B mu myaka y’igiharwe.

Amasomo matagatifu tuzirikana muri iturujiya ya none aratubwira iby’ingoma y’Imana duhamagarirwa guharanira ariko kandi tugasabwa kwizigira imbaraga z’Imana kuko ku bwacu ntacyo dushobora kwigezaho.

AMASOMO:

Isomo rya mbere: Ezk 17, 22-24; Zaburi ni iya 91; isomo rya kabiri: 1Kor 5,6-10; naho Ivanjili ni Mk 4, 26-34.

Mu isomo rya mbere mu mvugo ijimije ya gihanuzi, Nyagasani arahumuriza umuryango we akawubwira ko atazawurakarira ubuziraherezo ahubwo nyuma yo guhabwa igihano gihuje no guteshuka ku isezerano azawugarukira akawiyegereza.

Ibi Nyagasani avugisha umuhanuzi Ezekiyeri ni byo byagiye biranga amateka y’umuryango w’Imana mu bihe binyuranye. Ni ubuhemu bukurikirwa n’ibihano hakaza gutakamba cyangwa gutakambirwa biherezwa imbabazi z’Imana.

Amateka atwereka ko inshuro nyinshi umuryango w’Imana wagiye uhanishwa kugabizwa ihanga ry’abapagani rikawugirira nabi, cyane cyane tuwubona watwawe bunyago uri ishyanga.

Uru rugendo rw’umuryango w’Imana mu bihe bitandukanye nirwo rugendo umuryango w’abakristu ukora none mu nzira igana ijuru. Ngo nta mahoro y’umunyabyaha; igihe cyose duteye Imana  umugongo tukiyobokera ibigirwamana byo muri iyi si bitugiraho ingaruka uko byagenda kose. Hari izishobora kuba iz’ako kanya hari n’izishobora kuza zitinze.

Nyamara ariko Nyagasani ntaduciraho iteka ngo tugendanire ko ahora adutegeye amaboko, adutegereje ari nako adutumaho abaduhanura. Iyo tumugarukiye aratwakira nk’umubyeyi w’Impuhwe akongera kuduhaza ineza, urukundo n’amahoro tuba twari twivukije.

Bavandimwe, urugendo rw’abamera nta handi rugana hatari mu ijuru; twaremewe kuzajya mu ijuru aho tugomba kubana n’Imana. Nibyo Pawulo avuga mu ibaruwa ye ya mbere yandikiye abanyakorinti ko kuba turi muri uyu mubiri ugenewe kuzapfa dusa n’abari ishyanga kure ya Nyagasani.

Aratwibutsa ko ubu buzima turimo hano ku isi ari ubw’igihe gito, tugomba kuzabuvamo twimukira mu buzima buzahoraho ari bwo buzima bw’ijuru.

Araduhamagarira gutunganira Imana, kuyishimisha mu migirire yacu kuko hari urubanza rudutegereje igihe tuzaba turangije uru rugendo. Ati: “twese tuzahinguka imbere y’urukiko rwa Kristu, ngo buri wese ahabwe igikwiye ibyo yakoze akiri  mu buzima bw’umubiri, byaba ibyiza cyangwa ibibi” Nibyo dusanga mu ivanjili ya Matayo Mt 25,31-45 aho batubwira iby’urubanza rw’imperuka.

Aya magambo ya Pawulo mutagatifu araduha kuzirikana ku myitwarire yacu ya buri munsi. Hari igihe twiberaho nk’abadafite isezerano na mba twagize tuba tugomba kurangiza, tukikorera ibyo twishakiye byose tugamije kwishimisha, tugahemuka, tukagoma,tukangana, tukababaza abandi,…twirengagije ko ikibi dukora tuzakibazwa igihe tuzaba turangije uru rugendo kandi tukaba tutazi umunsi n’isaha.

Hari igihe tudafata umwanya wo kubitekerezaho cyangwa tugahugira mu kuvuga ko Imana igira imbabazi. Ni byo  Imana y’imbabazi ariko kandi ni n’Imana y’ukuri n’ubutabera.

Bavandimwe, muri batisimu twagizwe bamwe na Kristu, twabibwemo imbuto y’ubutungane, dusezeranira Nyagasani guca ukubiri na Shitani n’ibyo idushukisha byose kandi twiyemeza gukurikira Yezu Kristu mu buzima bwacu bwose no kumubera abahamya.

Guhitamo indi myitwaririre nk’iyo navugaga haruguru y’ubwigomeke ni ugutatira igihango,ni ugutezuka ku isezerano, ni ukwiyibagiza abo turi bo. Umukristu ni undi Kristu. Afite inshingano yo kubiba, kubagarira no kuvomerera ingoma y’ijuru.

Iyo tuvuga isengesho rya Dawe uri mu ijuru hari aho tugira tuti: “ingoma yawe yogere hose, icyo ushaka gikorwe munsi nk’uko gikorwa mu ijuru”.

Iyo ngoma y’urukundo n’amahoro niyo abakristu duhamagarirwa kwamamaza no kubera abahamya koko.

Mu ntege nke zacu hari igihe dukora ibishoboka byose ngo twitabire ubwo butumwa nyamara ugasanga dutezuka vuba bitewe n’uko twifuza kubona iyo ngoma yasangambye ntitubibone.

Imyaka imaze kurenga ibihumbi bibiri inkuru nziza y’ingoma y’ijuru itangiye kwamamazwa ku isi, imaze kurenga ijana yamamajwe iwacu mu Rwanda, hari benshi bemeye barabatizwa, hari yemwe n’abemeye guhara byose begukira iyo ngoma bitabira imihamagaro yihariye; aha ndavuga abihaye Imana mu ngeri zitandukanye.

Umuntu akaba yakwibaza ati: “nyuma y’igihe kingana gitya, nyuma y’ingufu byasabye, yewe rimwe na rimwe  n’ibitambo, byari bikwiye koko ko abantu babaho uko bariho none? Ese aho iyo ngoma y’ijuru yaba yarashinze imizi mu bantu?”.

Mu ivanjili twumvise Yezu araduha igisubizo adusobanirira iby’iyo ngoma y’ijuru uko iteye n’uko ukora yifashishije imigani y’imbuto.

Mu mugani wa mbere Yezu aragereranya ingoma y’Imana n’imbuto ibibwa mu gitaka, ntihweme kumera no gukura nyamara nyi’ukubiba adashobora kumenya uburyo bigenda kabone n’iyo yayiguma iruhande amanywa n’ijoro. Gusa igihe kiragera agasarura kuko aba abona imbuto zeze.

Mu mugani wa kabiri ingoma y’Imana iragereranywa n’imbuto ya sinapisi, imbuto ntoya cyane nyamara ibibwa igakura ikavamo igiti cy’inganzamarumbu kigaba amashami inyoni zo mu kirere zikaza kucyarikamo.

Bavandimwe, ibi bigereranyo byombi biratugaragariza ko ingoma y’Ijuru iri rwagati muri twe kimwe n’imbuto ibibye mu murima idahwema gukura kabone n’ubwo tutabibonesha amaso yacu. Igihe cyo kuva muri uyu mubiri cyafatwa nk’igihe cy’isarura kuko icyo gihe ntacyo tuzaba tugishoboye guhindura ku byo twakoze. Tuzabazwa ibyiza cyangwa ibibi twakoze tukiri mu mubiri.

Ingoma y’ijuru rero iturimo kandi duhamagarirwa kubiba iteka na hose imbuto yayo idahwema gukura kabone nubwo twe tutabibona. Nyagasani Yezu aradushishikariza kudacika intege mu gukomeza kubiba iyo mbuto atwibutsa ko akazi kacu katarenga aho, twe icyo dukora ni ukubiba, kumeza no gukuza tukabirekera Nyagasani.

Ibi kandi bidufashe kumenya umwanya wacu. Hari igihe mu butumwa bwacu nk’abakristu twumva ko turi ibitangaza kugeza aho twakora imibare y’abo tuvuga ko twahinduye. Uwo murimo  ntabwo ari uwacu. Ni umurimo wa Roho mutagatifu we ucengera imitima akagira n’ububasha bwo kuyireshya.

Bavandimwe, kuba ingoma y’ijuru yaratubibwemo kandi ikaba ikuzwa muri twe na Nyagasani ubwe ntibisobanuye ko tugomba kuba ba tereriyo kuko duhamagarirwa guhora duharanira kuba intungane nk’uko Data wo mu ijuru ari intungane.

Ni urugendo rutabuze ingorane n’inzitizi ariko nta mahitamo yandi kuko inzira y’ikuzo ica mu mibabaro. Nibyo ijambo ry’Imana ritubwira ngo: “guhera igihe cya Yohani Batisita kugeza ubu, Ingoma y’Ijuru iraharanirwa, ab’ibyihare ni bo bayikukana” (Mt 11, 12)

Dusabe Nyagasani ingabire y’ukwemera, ukwizera n’urukundo kugira ngo tube muri iyi si koko nk’abagenzi bazi iyo bagana kandi barangamiye iwabo h’ukuri aho Nyagasani adutegereje.

Umubyeyi Bikira Mariya atube kandi ahore adutakambira.

Padiri Oswald SIBOMANA,

Umusaserdoti wa Diyosezi ya Kabgayi.