Twibaze Roho Mutagatifu uwo ari we

Inyigisho yo ku wa mbere – Icyumweru cya 7 cya Pasika, C, 2013

Ku wa 13 Gicurasi 2013

Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Muri iyi minsi ibanziriza Pentekositi, iyobera ry’ukuzuka kwa Yezu, iry’ugusubira mu ijuru kwe no gutegereza ukuza kwa Roho mutagatifu, niryo funguro duhabwa mu masomo adutegurirwa. Mu isomo rya mbere baratubwira ukuntu mutagatifu Pawulo yahuye n’abigishwa ba Yohani Batisita akabigisha ukuntu bagomba gushyira ukwemera kwabo muri Yezu-Kristu, bakabatizwa mu izina rya Yezu, maze bagahabwa Roho Mutagatifu. Naho mu ivanjili, Yezu aravuga ko abigishwa be bazamutererana bagahunga, ariko ko atazasigara ari wenyine kuko Se atigera amutererana.

«Haba ngo twigeze no kumva ko Roho Mutagatifu abaho!»

Muri iki gihe twitegura umunsi mukuru wa pentekositi, ni ngombwa ko twibaza Roho Mutagatifu uwo ariwe. Roho Mutagatifu ni undi utari Yezu, utari n’Imana Data. Nirinze kuvuga undi muntu kuko nyine Roho Mutagatifu ari Imana nka Yezu ndetse akaba Imana nka Se wa Yezu uri mu ijuru. Mu kinyarwanda twabuze ijambo dukoresha duhamana iry’ikilatini, aho tuvuga ko Roho Mutagatifu ari umwe mu ba perisona batatu (persona). Uburyo Roho Mutagatifu yagiye amenyekana ntabwo ari nk’uko Yezu cyangwa Imana Se bamenyekanye. Nk’abantu biratworohera kumva ko Yezu yitwa Umwana, ko afite Se umubyara. Kuko tuzi ko umwana na se ari abantu, ari abapersona. Abo umuntu akaba yabatandukanya. Undi rero witwa Roho Mutagatifu, biragoye kugira uwo tumugereranya mu buzima bw’abantu. Mu mateka y’ukwemera kwacu, byaragoranye kugira ngo Roho Mutagatifu yitwe undi muperisona nka Yezu na Se.

None se Roho Mutagatifu yamenyekanye ate ? Ni ibikorwa byamuranze ! Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa batubwira ko ariwe wayoboraga abogezabutumwa mu ngendo zabo. Ati muce aha, hariya muhirinde ! Ati mujye kogeza ivanjili muri uriya mugi. Roho Mutagatifu bamwita umujyanama. Niwe wibutsa ibyo Yezu yakoze hano ku isi. Niwe wunga abavandimwe. Roho Mutagatifu arangwa n’ingufu. Ni nk’inkubi y’umuyaga iha ibakwe abogeza ivanjili kugirango bayigeze ku mpera z’isi. Afasha abayobozi gufata ibyemezo. N’ibindi n’ibindi.

Aho Roho Mutagatifu ari abantu bahari bahumeka umwuka mwiza, bagurumanamo umuriro w’urukundo kandi bahakwiza amahoro. Niyo mpamvu aho Bibiliya imuvuga yifashisha ishusho rivuga amahoro nk’inuma, ishusho rigaragaza ko hari ubuzima nk’amazi, ishusho rigaragaza ko hari ikirimo gukorwa, kunyeganyega (« bouger ») nk’umuyaga, cyangwa ko hari urukundo rugurumana nk’umuriro. Muri make Roho Mutagatifu tumubwirwa n’ibikorwa agaragaza. Bityo umuntu utagaragaza ibikorwa by’urukundo, udafasha abandi kujya mbere mu mibereho yabo, udashaka amahoro n’ubumwe by’abandi bantu, biba bigoye kuvuga ko azi Roho Mutagatifu.

« Mumenye ariko ko ntari jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye »

Imana twemera ntabwo ari nyakamwe. Yezu yaduhishuriye ko Imana yacu ari Imwe mu batatu bunze ubumwe. Ubutatu butagatifu ni iyobera rikomeye ry’ukwemera kwacu. Iyobera ntibivuze gusa ikintu kitumvikana. Iyobera mbese ni nk’ibanga rigenda ryigaragaza uko iminsi ihita n’uko umuntu agenda ahura naryo. Ni muri urwo rwego umuntu nawe ari ibanga rigenda ryigaragariza inshuti. Uko umenye inshuti niko ushaka gukomeza kuyimenya ndetse ukumva utamara umunsi utayibonye.

Ivanjili y’uyu munsi iratubwira ko nyuma y’imyaka itatu Yezu agendana n’abigishwa be, abigisha mu migani no mu bigereranyo, noneho arabwira yeruye ibimwerekeyeho. Nicyo cyatumye bahamya ukwemera kwabo bavuga bati «ubu tumenye ko uzi byose, kandi ntukeneye ko hari uwakwirirwa agira icyo akubaza; ngicyo n’igituma twemera ko ukomoka ku Mana.» Nyamara ibyo ntibyari bihagije. Ukwemera kwabo bagombaga kukugaragariza mu bikorwa. Yezu yababwiye ko igihe gikomeye kigiye kuza bagatatana bakamusiga wenyine. Ariko ko Se atazamutererana.

Koko rero niko byaje kugenda. Abigishwa ba Yezu baramutereranye. Ariko nyuma y’ukuzuka kwe abigishwa be bahawe imbaraga za Roho Mutagatifu maze bashire ubwoba, batangira kwamamaza bashize amanga inkuru nziza y’uko Yezu ari muzima.

Bavandimwe, mu gihe tugitegereje ukuza kwa Roho Mutagatifu ku munsi mukuru wa Penekositi, twifatanye na Bikira Mariya mu isengesho.

Mbifurije rwose kumva ko Imana musenga muyita Data uri mu ijuru idateze kubatererana mu gihe abandi bantu bazaba babateranye.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho