Inyigisho yo ku wa gatandatu, Icya 31, C, 05 Ugushyingo 2016
Amasomo: Fil 4, 10-19; Zab 112; Lk 16, 9-15.
Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe iteka ryose. Uyu munsi Intumwa Pawulo aratwibutsa kwibuka abatugirira neza bakaduha imfashanyo. Zaburi iti : Hahirwa umuntu utinya Uhoraho. Naho Ivanjili iti: ayo matindi y´amafaranga nimuyashakishe inshuti…
Twibuke abatugirira neza: Intumwa Pawulo iti” icyakora mwagize neza muntabara mu kaga”. Aributsa abanyafilipi ineza bamugiriye ubwo yarakeneye imfashanyo kugirango akomeze neza umurimo we w´iyogezabutumwa. Kwibuka no gushimira n´ingenzi mu buzima. Cyane cyane kwereka Imana mu masengesho n´ibisabisho abantu bose batugirira neza mu buzima. Muri abo hari abo tutongera kubonana ukundi bityo inyiturano ikaba kubatur´Imana yo Nyembabazi kandi iha umugisha buri wese.
By´umwihariko, twagombye gufata umwanya w´umwihariko wo gushimira Imana. Ninde utibuka uwaba yaramugiriye neza mu bihe binyuranye n´ahantu hatandukanye no mu buryo butandukanye? Kugira neza n´ingenzi kuko ineza wagize uyisanga imbere. Twitoze gushimira kandi tubikesha Yezu Kristu watwigishije kugira iyo neza. Tukaba tunahamagarirwa kugirira neza umuntu wese iyo ava akagera. Ibyo nibyo bihimbaza muntu iyo akurikije amategeko y´Uhoraho, urukundo, kugira ineza. Ibyo nibyo bihesha umugisha muntu kandi bigatuma tugira amaboko mu gihugu cy´Uhoraho nk´uko Zaburi ibitwigisha.
Dushake inshuti: Iyi n´inama Inkuru Nziza y´uyu munsi iduha. Umucuranzi yaravuze ati waba usize inkuru k´imusozi? Arongera ati aho harimo fagitire. Mu by´ukuri abanyarwanda bemera Imana kimwe n´abandi bantú batuye isi bayemera, bafite uburyo bakora mu nganzo Imana yabahaye maze bakatwibutsa ibintu by´ingenzi mu buzima. N´ubwo waba utunze ibya Mirenge, udafite inshuti byakumarira iki? Twese turavuka, tugakura, ariko tukanamenya ko umunsi umwe tuzava ku isi maze ibyo dutunze byose tukabisiga. Tugire neza kuko ineza iruta byose. Yezu ati ayo matindi y´amafaranga nimuyashakishe inshuti, kugirango umunsi mwayabuze, izo nshuti zizabakire aho muzibera iteka. Yezu araducira amarenga atwigisha ko ibintu bidahoraho, ariko ineza ihoraho. Ati ntimushobora gukorera Imana na Bintu. Duhitemo gukorera Uhoraho, ubuzima buhoraho.
Imana izi imitima yacu: Imbere y´imana ntawishushanya, twese iratuzi bihagije. Inama dukura mu ivanjili ya none ni ukuba intungane imbere y´Imana. Bityo tureke kwigira intungane imbere y´abantu kandi yenda mu mutima turi ibirura. Imana izi imitima yacu. Icyo dukora cyose tugikore mu izina rya Yezu Kristu wavukiye kudukiza no mu izina ry´Imana Data Rurema wahanze byose. Tureke kwikuza no kwiha agaciro ahubwo tureke Imana ibe ariyo ikaduka kuko ako gaciro iduha gahoraho.
Bakristu bavandimwe rero twisuzume kandi twisubireho duhinduke tugane Imana. Turebe niba Imana ariyo iri mu mitima yacu rwagati. Twoye gukeza abami babiri( ukuri n´ikinyoma; ineza n´ubugome; gutabara no kugira nabi; gukunda bamwe no kwanga abandi,…) kuko ibyo binyuranye n´ugushaka kwa Nyagasani Imana. Imana ni Urukundo kandi iradukunda twese. Dukundane rero kuko nibyo bizatuma turama ubuziraherezo imbere y´amaso y´Imana. Umwamikazi w´Ijuru aduhakirwe duhore tuzirikana amagambo yaturaze yo guhinduka no kwisubiraho tugakundana nyabyo nta buryarya igihe adusura i Nyaruguru. Yezu Kristu agume aduhunde inema ze ntagatifu maze duhore tumwibuka ubudahwema. Amen.
Padiri Emmanuel MISAGO