Inyigisho:Twibuke Mutagatifu Barinaba

Inyigisho yo ku wa 11 Kamena: Mutagatifu Barinaba, Intumwa

Ku wa 11 Kamena 2013

yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU 

AMASOMO: Int 11, 21-13,3; Zaburi ya 97; Mt 10, 7-13 

Twibuke Mutagatifu Barinaba

Bavandimwe, uyu munsi Kiliziya iribuka mutagatifu Barinaba. Ubundi yitwaga Yozefu nyuma baza kumuhimba akazina ka Barinaba gasobanuye ko yari azi guhoza abababaye no gushishikariza abandi gukomera mu by’Imana. Yari azi gukemura impaka akanafasha abahanganye kumvikana. Mbese yari wa muntu bavuga ko ari umunyamicomyiza. Yari yuje ingabire za Roho Mutagatifu n’iz’ukwemera. Amaze guhinduka no kuba umuyoboke wa Yezu, ibyo yari afite byose yarabigurishije abyegurira intumwa. Nyuma yaje kuba umwogezabutumwa w’indashyikirwa. Kenshi yabaga ari kumwe na Pawulo mutagatifu mu ngendo ze za gitumwa mu turere tw’abanyamahanga tutigeze tumenya ivanjili. Inyigisho Barinaba na Pawulo batanze bahugura abayoboke b’i Antiyokiya zatumye abigishwa babakurikiye bitwa “Abakristu”.

  • Imigenzo iranga intumwa

Hari imigenzo myiza iranga abatorewe imirimo yo kwitangira abandi kugirango babamenyeshe inkuru nziza y’umukiro twazaniwe na Yezu. Muri iyo migenzo harimo gusenga no gusiba kurya. Igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa kitubwira ko Roho Mutagatifu ajya gutorera Barinaba na Sawuli (Pawulo) imirimo y’iyogezabutumwa, yasanze bari mu masengesho no gusiba kurya. Gusenga no gusiba biha imbaraga abatorewe kwamamaza inkuru nziza. Kuramburirwaho ibiganza ukakira Roho Mutagatifu nabyo bitanga imbaraga ku bogezabutumwa. Kiliziya idutoza gusenga no gusiba mu bihe bikomeye by’umwaka wa liturujiya cyane cyane mu gisibo. Na none mu buzima bwacu busanzwe, dushishikarizwa gusenga no gusiba iyo dufite umushinga ukomeye dushaka gushyira mu bikorwa. Gusenga no kwigomwa ni imigenzo yagombye kuranga abashaka gushinga urugo, abashaka kwiyegurira Imana baba ababikira, abafurere cyangwa se abapadiri,…

  • Urugo muzinjiramo muzarwifurize amahoro

Amateka ya Kiliziya atubwira ko intumwa zatotejwe bigatuma zinyanyagira mu bihugu by’amahanga. Ibyo byabahaga uburyo bwo kurushaho kwamamaza ijambo ry’Imana. Bakitanga batizigama. Ayo mateka nabere urugero n’abandi bose bava iwabo bakajya iw’abandi, cyane cyane Abanyarwanda banyanyagiye mu mahanga. Ubutumwa Yezu yahaye abigishwa be akaba akomeje no kubuha abantu bo muri iki gihe ni ubu: mugende muvuga ko ingoma y’Ijuru yegereje, mukize indwara z’amoko yose kandi mube intumwa z’amahoro.

Burya ariko ntawe utanga icyo adafite. Ntabwo watanga amahoro utayifitemo. Ntabwo wabwira abantu ko ingoma y’Ijuru yegereje ngo babyemere nawe ubibabwira utabyemera. Twibuke ko gusaba ko ingoma y’Imana yogera hose ari rimwe mu ma bango y’isengesho rya “Dawe uri mu ijuru” Yezu yatwigishe. Bavandimwe, nimucyo twishakemo amahoro, kandi twibibemo ukwizera.

Ivanjili y’uyu munsi iratwibutsa ko umwogezabutumwa atari umukozi ukarata ashaka amafaranga cyangwa ibindi byubahiro. Umunyabutumwa nta kindi yishingikirizaho kitari uwamutumye n’abo atumweho. Agomba kumenya ko iyo agize Imana yakirwa neza, ariko ashobora no kwakirwa nabi. Kutakirwa neza ntibikamuce intege dore ko na Yezu atakirwaga neza buri gihe.

Umunsi mwiza ku bogezabutumwa bose. Abitwa ba Barinaba namwe mugire umunsi mwiza wa bazina wanyu.

Padiri Bernardin Twagiramungu

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho