Twigane Mt. Marita twakira Yezu Kristu iwacu no mu byacu

Ku wa gatatu w’icyumweru cya 17 gisanzwe A, 29/07/20 20

Amasomo: Rom 12,9-13; Zab 34 (33); Yh 11,19-27

Mutagatifu Marita, uwakiriye Nyagasani

Bavandimwe, turahimbaza umunsi wa Mutagatifu Marita. Ni wa muvandimwe wa Mariya na Lazaro, we wahihibikanaga yakira Yezu Kristu mu rugo rwabo. Marita yaranzwe no guhangayikishwa n’uko Yezu yagubwa neza iwabo. Twatorewe na twe kwakira Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Ivanjili ntagatifu itwereka ukwemera guhambaye kwa Marita n’urukundo rutagereranywa afitiye Yezu, Umucunguzi. Marita yagaragaje mu buzima bwe ko ari umuja ubereyeho guhereza Umucunguzi. Ni umukene witoza kwakira Imana ikunguhaye kuri byose;  ni ikiremwa gikereye kwakira Uwakiremye, uwo gikesha ubuzima. Mutagatifu Marita ahagarariye abafasha abandi bose nyamara nabo hari byinshi bakennye, bazirikana ko Yezu Kristu ari we wihayeho abantu Ikiribwa koko n’Ikinyobwa koko maze isi igahembuka: Ukaristiya Ntagatifu. Marita yahembuje amafunguro yo mu isi kandi ahita, wa wundi uzahembuza isi Ubumana bwe n’Izuka rye.

Mutagatifu Marita afite ukwemera guhambaye mu izuka. Ati: “Nyagasani, iyo uba hano, musaza wacu Lazaro, ntaba yapfuye”. Azi neza ko Yezu Kristu ari we utanga ubuzima budapfa. Kumwakira iwabo ni ukugabana ubudapfa ukiri kuri iyi si. Muri iyi si, uzakira Yezu Kristu n’umutima we wose kandi akarangwa n’urukundo, uwo rwose azazuka kandi azabana na We iteka ryose.

Mutagatifu Marita ni urugero rw’ukwemera gushinze imizi mu Izuka rya Yezu Kristu. Ni urugero rw’abakunda umurimo unoze, witanga kandi wuje ukwemera n’urukundo. Mutagatifu Marita ni urugero rw’ubuzima bwiza mu muryango aho buri wese asizanira gukora icyo ashinzwe ngo buri wese agubwe neza. Adusabire.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho