Ku wa kane w’icya 22 Gisanzwe, A, 07 Nzeli 2017
Amasomo: 1. Kol 1, 9-14; Zab 97,2-6
- Lk 5, 1-11
Ubumenyi bushyitse
Amasomo matagatifu ya none ashobora kudutera umwete mu gushakashaka ubumenyi bushyitse. Muntu yaremanywe kamere yifitemo inyota yo kumenya. Uwamuhanze, Data Ushoborabyose, ni we wamweretse aho ubumenyi nyakuri bushingiye.
Guhugukirwa no kumenya akaro n’akatsi muri iyi si ari na byo bituma umuntu atandukanya ikibi n’icyiza, ni ibintu umuntu yigishwa akivuka. Kumenya icyiza ukagikunda akaba ari cyo uharanira mu mibereho yawe, ni ko guhugukirwa nyakuri. Kwanga icyiza ukikundira ikibi, ni ko kubaho mu bujiji buteye ubwoba.
Twamenye ko icyaha cy’inkomoko cyatewe n’uko muntu yashatse kwiberaho adakurikije icyiza yeretswe n’Umuremyi we. Nyamara yari yamusobanuriye neza ibyo agomba kurya n’ibyo agomba guhungira kure. Mu kuzindara kwe no kurindagizwa n’umushukanyi wamuhenze ubwenge, muntu yaguye mu kangaratete. Cyakora Imana ntiyamutereranye, ahubwo yemeye kohereza Umwana wayo wagombye kumanikwa ku musaraba yemera gusuzugurwa bigeze aho, arapfa arahambwa ariko azuka ku munsi wa gatatu. Ubuzima bwa Yezu Kirisitu, bwose bwabereye bene muntu inyigisho ihugura. Urupfu n’izuka bye kugeza igihe isi izashirira, ni ryo banga rikomeye ryabaye intangiriro n’ishingiro ry’amizero ya bene muntu.
Amabanga ya Yezu Kirisitu yose, ni isoko ivubura ubuhanga n’ubumenyi nyabwo. Intumwa yatoye akazigira abarobyi b’abantu, zihatiye kwigisha zishize amanga inzira y’ubumenyi nyakuri buganisha mu ijuru. Abazisimbuye bafatanyije n’abasaseridoti, na n’ubu bakomeje kwigisha ubutarambirwa. Inyigisho dutanga zishingiye ku Ijambo rya Jambo w’Imana, ni ryo shuli ry’ibanze rihugura abantu kugira ngo bave mu mwijima birinde ibibayobya.
Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi ababwira ko adahwema kubasabira ku Mana kugira ngo bagire ubumenyi bushyitse. Ibyo yabibabwiraga ababurira kuko yari yaramenye ishyaka rikomeye bagaragazaga mu buyoboke bwabo ariko kandi ugasanga bari bugarijwe n’abandi bantu bagendaga bigisha ari ko bakwirakwiza inyigisho z’amafuti. Byari ngombwa kubakangura kugira ngo batazava aho bashamadukira izo nyigisho zitandukanye n’Ivanjili ya Yezu Kirisitu yigishwa n’abagabo b’urupfu n’izuka bye.
Uwitwa umukirisitu wese, nahugukire gutega amatwi Yezu Kirisitu. Ni we duhura na we akatwereka uko tugomba gukora kugira ngo imbuto zibe nyinshi. Na ho twebwe iyo twiyemera ngo tuzi ubwenge, imikorere yacu ntinashobora kutugeza ku bumenyi nyakuri bwo mu ijuru. Ubumenyi dukwiye gushakashaka ni ubudufasha gutambuka muri iyi si tugana iwacu h’ukuri mu buzima buzahoraho.
Ubumenyi nyakuri buzatugezayo, burangwa n’ubuhanga n’ubushishozi bwiyongera iyo twumvira Roho Mutagatifu. Umuntu wese utumvira Roho Mutagatifu, ntashobora kugira ubumenyi buyobora aheza. Ikimenyetso cya Roho Mutagatifu, ni ibikorwa igihe cyose bihuje n’ugushaka kw’Imana Data Ushoborabyose. Ubuzima bw’ufite ubumenyi nyakuri, burangwa no gukora ibyiza byinshi no kumenya neza gahoro gahoro iby’Imana, kubibamo indacogora no kwihangana muri byose.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu bose badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana