Twigire kuri Yohani Batisita, umuhanuzi, umuranga n’umuhamya

Inyigisho yo ku cyumweru cya II cya Adiventi B

Ivanjili yo kuri iki cyumweru cya II cya Adiventi iratweraka umwanya ukomeye wa Yohani Batisita mu gutegura amaza ya Nyagasani.

Yohani Batisita ni umuhanuzi ukomeye

Ni we muhanuzi winjiza abo mu Isezerano rya kera mu Rishya rishingiye kuri Yezu Kristu. Ni umuhanuzi ufite ubutumwa buzwi kandi busobanutse : yashyiriweho gutegurira bya hafi cyane abantu bo mu gihe cye kwakira Umukiza wari ugiye kwigaragaza. Nk’umuhanuzi w’icyatwa, Yohani Batisita ntarya iminwa imbere y’icyaha n’abagikora. Ni umuhanuzi utagira isoni cyangwa ipfunwe ryo kwamamaza no guhamya icyo yemera kabone n’aho yabizira (yabihorwa). Urugero : yihanangirije Herodi amubwira ko adakwiye guheheta ajya gucyura umugore wa murumuna we ! Tumuzi kandi abwira abantu bose bo gihe cye ati njye ndi ijwi rivugira mu butayu, ribabwira ko mugomba kwihana, mukagarukira Imana, nibitaba ibyo kababayeho, ibihano by’Imana birabarimbura. Yohani Batisita, yabonaga ko ibihe birangiye, ko Imana yiyiziye ubwayo gusura no kurokora umuryango wayo. Kutabiha agaciro ni ukugoma no kwikururira umuvumo. Ubutumwa bwe ni nk’intabaza kuko abona ko umuntu urivutsa amahirwe yo kwakira Ntama w’Imana araba ahisemo kwigabiza urupfu ! Ntiyifuza kubona bagenzi be bacikwa n’amahirwe yo kubona no kwakira Imana ije muri bo! Iri shyaka natwe riduharanye twogeze Yezu Kristu mu mvugo n’ingiro, bityo ntihazagire uwitwaza ko atabonye umumubwira.

Yohani Batisita ni nk’umutoza mu muzima bwa roho

Abemeye guhinduka, bakava mu byaha Yohani yahitaga ababatiza. Yari agamije kubaha imyitozo yo gutura mu murongo w’Imana. Mbese abemeraga kujya mu mutambagiro w’abasanganira Ntama uri mu nzira, bitwaga abigishwa ba Yohani Batisita. Abo ni abemeye guhabwa batisimu yo kwitoza, batisimu yo kwisubiraho mu gihe bagitegereje Batisimu nyirizina, ya nyayo bazahabwa mu mazi na Roho Mutagatifu. Ibi ni byiza cyane. Koko nta kwihura mu kibuga cy’umupira w’amarushanwa ya  “shampiyona” utarabanje kwitoza. Umutoza afite akamaro cyane. Atuma abakinnyi bamenyana, bakamenyerana, bagatsinda ubwoba, bakongera ubuhanga na tekiniki. Umutoza mwiza ageza abakinnyi be ku nsinzi.

Yohani Batisita nawe ni umutoza mwiza mu by’Imana. Mu bigishwa be niho havuye abigishwa ba mbere ba Yezu, baje no kuba intumwa ze. Koko Batisimu yo muri Yezu Kristu ni yo y’ukuri kandi uwayihawe nta na rimwe ayisubiramo. Twavutse rimwe risa mu (nda y’Imana) mu Mana ku bwa Batisimu. Bamwe birirwa bahakana, bongera kubatizwa kandi bari barabatirijwe muri Kiliziya Gatolika, burya baba bavangavanga kubera kuvangirwa mu by’ukwemera; baba bisubije mu isezerano rya kera, mu gutegereza, mu kwemera kwa kiyahudi aho bashoboraga kubatizwa inshuro nyinshi. Ubo mu kiragano cya kera, ku kwemera kwa Kiyahudi bari bakiri mu butoza, bategereje umukwe, Yezu Kristu.

Yohani Batisita ni umuranga mwiza ndetse n’umuhamya w’urukundo

Yahamije Yezu Kristu, aramwerekana ndetse amuhereza abari abe (abigishwa be bose). Amaze kubitunganya neza, yahise azimira, ava mu zuba maze Zuba Rirashe waje kudusura, Yezu Kristu arigaragaza. Yohani Batisita ntameze nka bamwe bitwara nabi maze imyitarire yabo igakingiriza abandi ntibabashe kubona Imana.

Yari akunzwe cyane, avuga rikijyana. Yarigishaga bose bagakangarana bati biturangiriyeho niba tutisubiyeho! Nyamara iryo shema, iyo ngabire yo kwigisha ntiyamuhumye amaso ngo abe yakwikuza, ngo abe yakwibwira ko ari Ijambo! We ni ijwi rivugira mu butayu. Jambo ni Kristu. We mbese ni nka mikoro irangurura cyangwa se ihogera ivuga gusa ibya Jambo w’Imana. Ingero: niba umubeyi wawe agutumye kujya guhemba umukobwa we ibunaka, wowe ugiye uri umuhamya ndetse n’ijwi, naho ijambo ni irya wa mubyeyi wagutumye.

Yohani Batisita ntiyagiye yisabira cyangwa yishakira indonke cyangwa amajwi. We abereyeho gusabira no gutegurira Yezu Kristu umugeni umubereye kandi wambariye gutunganira Imana. Ati: uyu mukwe Ntama w’Imana aranduta, yewe sinakwiriye kumubera umuhereza umufungira inkweto cyangwa se uzifungura. Yohani Batisita yabanjiririje Yezu mu mavuko, amubanziriza amutegurira inzira mu butumwa be hano ku isi, ndetse anamubanziriza amubera umuhamya mu rupfu rwe. Yezu yamwituye amugororera ihirwe mu ijuru nk’umutoza, umuranga n’umuhamya w’ukwisubiraho no kugarukira Imana.

Dusabe

Abafite ibyo bahagarariye mu nzego za Leta na Kiliziya bitoze gushaka umukiro wa bose kandi, nka Yohani Batisita birinde kwishakira amakuzo n’amashyi ahubwo byizane, biturutse kubo babereyeho banejejwe n’ibyiza bakorerwa.

Dusabire abafite ubutumwa bwo kuvugira abandi birinde kubâaka izina ryabo ahubwo bashishikazwe no kubaka amahoro, ubutabera, ubwiyunge n’ubumwe.

Dusabire abarangira abandi abageni, abafianse, abakunzi, akazi n’ahandi hari akaryo: babikorane urukundo n’ubwitange, batagamije ruswa n’indonke ziciye mu nzira z’umwijima.

Dusabire abafite ubutumwa bwo kwigisha no gutoza abandi inzira z’Imana, babikore bativuga ibibwi, imyato cyangwa imigabo n’imigambi! Bavuge gusa ibigwi by’Imana yigize umuntu kandi mu mibereho yabo barebere kuri Yezu, ari nawe baganaaho, banamuganishaho abo bigisha.

Dusabire abapadiri, abihayimana, abapasitoro bajye bitoza kuva mu zuba, bakinguruke cyangwe se bahigame, Yezu Kristu abe ari we ugaragara. Igihe kandi bimuriwe ahandi bajye birinda guhora bagenzura ibyo basize bakoze aho bahoze (si izina ryabo bubakagayo, ni irya Yezu Kristu), bizere kandi bakunde ababasimbuye, amaso yabo n’imbaraga zabo babikoreshe bibanda ku butumwa bw’aho bari. Kumenya gucuka, kwitaza, kumenya kwimuka no gukomereza neza ubutumwa bushya aho ugeze tubyigire kuri Yohani Batisita.

Yezu akuzwe. Adiventi nziza.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho