Twinjira mu ngoro tugatahana iki?

INYIGISHO YO KUWA GATANU W’ICYUMWERU CYA 33 GISANZWE UMWAKA B, 19/11/2021

Amasomo matagatifu: 1 Mak 4,36-37.52-59 (Zab 29,a10b-11a.11b-12a.12b-13); Lk 19,45-48.

Bakristu bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe iteka!

Isomo ry’uyu munsi ryo mu gitabo cya mbere cy’abamakabe riradutekerereza uko Abamakabe, nyuma yo guhashya abanzi babo no kwishimira iyo ntsinzi, bakurikijeho guhumanura ingoro y’Imanan yari yarandavujwe, yarabaye amatongo. Gusa hirya y’ibyo byishimo by’uko Ingoro y’Imana yongeye guhabwa icyubahiro ikwiye, igaturirwamo ibitambo, ikibazo cy’ingenzi gikwiye kwibazwa ibihe byose, ni icyo ibyo byabagejejeho, n’icyo byahinduye mu mibanire yabo n’Imana!

Tubigereranije n’ubuzima bwacu tubamo nk’abakristu, abenshi muri twe tugira ishyaka ryo kubaka ingoro y’Imana, tukifuza kugira Kiliziya nziza duteraniramo twisanzuye ndetse n’igihe tuzisengeramo tukizihirwa cyane. Ureste abakristu gatolika bagira ukwabo batura igitambo cy’Ukaristiya, tuzi uburyo n’abandi bo mu yandi matorero bamenya guhimbaza, bakaririmba, bagataraka cyane. Hirya y’ibyo buri wese usenga aba akwiye kwibaza, ngo ese kuba naje aha, kuba nahimbawe muri iyi saha maze aha, binsigiye iki, bihinduye iki mu mibereho yanjye.

Ibyo ni byo Yezu atwigisha mu Ivanjiri y’uyu munsi ubwo yinjiraga mu ngoro y’Imana agatangira kuyirukanamo abayicururizagamo. Mu by’ukuri yashakaga kongera gusukura Ingoro y’Imana bundi bushya. Aha twibuke ijambo dusoma mu ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye abanyakorinti aho agira ati: “Ubundi se ntimuzi ko umubiri wanyu ari ingoro ya Roho Mutagatifu ubatuyemo…?” (1Kor 6,19). Yezu rero ingoro ashaka gusukura mbere na mbere ni umutima wawe! Ese aho umutima wawe ntiwaba warabaye indiri y’urwango, y’ubuhemu, n’ibindi bibi byinshi? Byaba se bimaze iki guteranira mu nsengero ziteye amabengeza kandi imitima yacu yarabaye amatongo?

Ngiryo isomo dukwiye kwakira kuri uyu munsi: Nitwemerere Nyagasani asukure ingoro z’imitima yacu, ndetse muri iyo mitima isukuye tube ari ho twitoreza gusengera Imana bizira uburyarya.

Umubyeyi Bikiramariya we waranzwe iteka n’umutima utagira inenge ndetse akaba ingoro nyayo inogeye Rurema, adusabire kugira umutima nk’uwe wuzuye ibisingizo kandi ushimwe n’Imana.

Padiri Joseph Uwitonze.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho