Twirinde abashaka kutuyobya

KU YA 2/021/2021

Amasomo: 1 Yh 2, 22-28; Zab 98 (97), 1, 2-3ab, 3c-4; Yh 1, 19-28.

Dukomeje kwishimira ko twageze mu mwaka mushya. Tuwutangiye twibaza niba uzamera k’uyu 2020 wababye umwaka w’umwaku. Nyamara uko byagenda kose, Ijambo ry’Imana rizakomeza kutwigisha by’ukuri. Barahirwa abaryumva bakemera kuko bagenda bamenya ukuri kw’ibintu. Uyu 2021 nube uwo kumva ukuri kw’ibintu kurushaho.

Mu isomo rya mbere, Yohani intumwa ati: “…ku byerekeye abashaka kubabeshya…Ubwo rero isigwa rye ari ryo mukesha kumenya byose, rikaba ari irinyakuri kandi ritabeshya, nimugume muri We, nk’uko mwabyigishijwe”. Uwo avuga, ni Yezu Kirisitu wababuganijemo Roho Mutagatifu. Uwo yitoreye akamusiga amavuta akabuganizwamo Roho Mutagatifu, ntacyo isi yamubeshya. Tuzirikane ko Yohani yari ku rugamba na ba Nyamurwanyakirisitu. Abo ni abantu bashakaga gutwara intambike ibyerekeye Yezu Kirisitu. Ni abantu bose badukanaga amatwara n’inyigisho bitagize aho bihuriye n’Ivanjili ya Yezu Kirisitu. Hari ubwo umuntu nk’uwo yadukaga maze n’abemeye Yezu Kirisitu bagashidukira ibitekerezo bye. Abashumba b’amakoraniro y’ikubitiro bahuye n’ibyo bibazo bikaze. Cyakora babaye intwari bakomera ku Isezerano na Yezu Kirisitu. Bigishaga bemera kumurikirwa na Roho Mutagatifu aho gukurikiza ibitekerezo bya Nyamurwanyakirisitu.

Mu bihe byose urwo rugamba ruhoraho. Intama nyinshi ziyobywa n’abantu badukana amatwara aciye ukubiri n’Inkuru Nziza. Inzego zose z’ubuzima zigenda neza iyo abantu bemeye ukuri Imana ubwayo yatugejejeho igucishije kuri Jambo wayo wigize umuntu. Hari ibihe Kiliziya yagiye inyuramo igahura n’abana bayo bayobora abandi nta rukundo rw’ukuri rwa Yezu Kirisitu. Ibihe nk’ibyo biragora. Kubera gukurikira isi n’ibyayo, abashishozi baba bake maze abicaye ku ntebe y’ubuyobozi bakayobora uko babyumva mu bucuti bukomeye bagirana n’abategetsi batubaha Imana. Bene nk’ibyo biragatsindwa.

Intumwa zo n’abandi benshi bazisimbuye, abakirisitu ba mbere n’abatagatifu, bihatiye gutega amatwi icyo Roho w’Imana ababwira. Amajwi y’abashukanyi bayumvaga bwangu bakirinda kuyoba no guhemuka ku isezerano bagiranye na Yezu Kirisitu. Uwo Yohani Batisita yeretse rubanda nka Ntama w’Imana, ni we kuri. Inyigisho ze ni zo zigomba kumurikira imibereho, ibitekerezo, ibikorwa n’inyigisho by’ababatijwe cyane cyane abayobora abandi, abepisikopi n’abapadiri.

Dusabe dukomeje, uyu mwaka 2021 ube uwo gutega amatwi, gushakashaka ukuri no kukwigisha abandi. Uzabe umwaka wo gutsinda abatuyobya. Iyo myuka yose ikwira mu isi igamije kuyobya abantu, izatsindwe mu izina rya Yezu. Abantu bose bagendera mu binyoma, bazakire Roho Mutagatifu bakire akabi. Abantu bose batorewe kuyobora muri Kiliziya, abepisikopi n’abapadiri cyane cyane, bazabe maso kugira ngo hatagira umuntu uwo ari we wese wabayobya. Uwabatijwe wese, nabe maso amenye aho ukuri kuri, amenye uwo yemeye, ahugukire ubutumwa Yezu Kirisitu amuha bityo amenye ukuri yigenge. Twese twese tuzirinde abashaka kutuyobya.

Yezu Kirisitu We Kuri nyakuri atube hafi aduhe imbaraga zo gutsinda abatuyobya na za Nyamurwanyakirisitu zigwiriye mu isi. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Bazili, Gerigori wa Naziyanzi, Siridiyo, Makariyo na Adalarido wa Corbie, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho