Twirinde gusuzugura no kwirata ahubwo turangwe n’ubwiyoroshye

Inyigisho yo ku cyumweru cya 30 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 27 Ukwakira 2013 – Mwayiteguriwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Hagati y’umuntu wubahiriza amategeko ariko akirata n’umuntu w’umunyabyaha ariko wiyoroshya, ninde twahitamo ? Ivanjili y’uyu munsi iradufasha gusubiza iki kibazo, ikanaduhugura ku byerekeye isengesho rishimisha Imana.

Ivanjili iratwereka ibice bibiri by’abantu badahuje imico bakanagira uburyo butandukanye bwo gusenga. Hari igice cy’abantu rubanda ifata nk’intungane. Abenshi muri aba bamenya ko rubanda ibafata itya nabo bakiyumvamo ubutagatifu, bakabyiyinjizamo ndetse bakabigendera. Hakaba abandi rubanda ifata nk’abanyabyaha. Aba nabo akenshi usanga byarabagiyemo bagahorana ipfunwe, bagakeka ko kuba rubanda ibafashe itya n’Imana nayo ari ko ibafata.

Umufarizayi wo mu Ivanjili yabarirwa muri iki cyiciro cya mbere. Afatwa nk’umuntu utigera yica amategeko. Ariko kandi aranirata akanasuzugura. Azi ko ari intungane akaba asumba abandi bantu. Imana nayo ntacyo ayisaba kimwerekeyeho. Ayitegerejeho ko ihamya ikanemeza ko ari intungane nk’uko rubanda ibibona. Naho umusoresha we ari mu cyiciro cya kabiri. We azi neza ko ari umunyabyaha. Ntanatinyuka kubura amaso ngo arebe hejuru. Nyamara isengesho rye riratakambira Imana riyisaba kumugirira impuhwe, ikamubabarira ibyaha yakoze. Azi ko Imana igira impuhwe n’ibambe.

None twakubahiriza amategeko dute, twasenga dute?

Ikibazo rero ni iki. Niba koko umufarizayi wo mu ivanjili ari intungane akanubahiriza amategeko, ayo mategeko yubahiriza ni bwoko ki ? Mu byukuri, itegeko ry’Imana ryakagombye kuduhangayikisha ni itegeko ry’urukundo. Iryo tegeko Imana yaryanditse mu mitima yacu aho ritubwira ubudatuza riti : kunda Imana yawe ukunde na mugenzi wawe. Urangwa n’urukundo agendera kure ubwirasi, ubwishongozi n’agasuzuguro.

Reka turebere hamwe imisengere y’umufarizayi n’iy’umusoresha. Umufarizayi ko asenga, isengesho rye ririmo iki ? Riragaragaza ubwibone. Icyo ategereje ku Mana ni uko yemeza ko abayeho gitungane, ko ntakabuza azabihemberwa. Yumva nta kabuza ko Imana igomba kumuhemba kuko nyine nta tegeko yishe ahubwo yashyizeho akarusho yiyicisha inzara kabiri mu cyumweru. Naho se isengesho ry’umusoresha ryo ririmo iki ? Riragaragaza ubwiyoroshye no kwicisha bugufi. Ntabwo umusoresha yigereranya n’abandi. Azi ko Imana izi imibereho ye. Arayinginga ngo imugirire impuhwe imukize.

None se muri aba bombi ninde Imana yakiriye isengesho rye ? Ivanjili ivuga ko umusoresha ari we wasubiye iwe ari intungane. « Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa ».

Aha niho twahera twumva icyo ivanjili itwigisha ku isengesho. Ese umuntu asenga neza ate ? Umuntu usenga neza ntashishikazwa n’uko abandi bamubona, ashishikazwa n’uko Imana ariyo imubona. Nta n’ubwo icy’ingenzi ari ugukurikiza amategeko abantu bishyiriyeho. Icya ngombwa ni ukumva ijwi riri mu mutima wacu, ijwi rya Roho Mutagatifu, tukagira umutima wumva akababaro k’abandi. Ibi byose bisa n’ibyari byarihishe umufarizayi batubwira mu ivanjili. Ivanjili ivuga ko yemaraye, aho abonwa neza. Kuba yisonjesha akanatanga kimwe cya cumi cy’urwunguko rwe, nabyo ni akamenywa na rubanda. Kwibonekeza kwe gutandukanye n’ubwiyoroshye bw’umusoresha, dore ko uyu mu gusenga kwe atinya no kubura amaso ngo ayerekeze hejuru. Umusoresha we asenga yikomanga ku gituza avuga ati « Mbabarira njyewe w’umunyabyaha ».

Twumve icyo Yezu abivugaho

Iyo Yezu asoza umugani avuga ko ari umukoresha wasubiye iwe ari intungane, bishatse kuvuga ko iyi myumvire ari imyumvire y’Imana atari imyumvire y’abantu. Ikigamijwe ni ukutwibutsa ko ku munsi w’urubanza ibintu bishobora kuzahinduka, abambere bakazaba abanyuma n’abanyuma bakaba abambere. None se ivanjili ntitwereka ko uwinjiye mu Ngoro y’Imana agiye gusenga, rubanda imufata nk’umunyabyaha, ariwe wayisohotsemo ari intungane, ureke undi ?

Nyamara nanone umuntu yakwibaza niba imyitwarire y’uyu mufarizayi yose ari iyo kwamaganwa, cyangwa niba iy’umusoresha yose ariyo twagombye kwigana. Ntabwo byoroshye guhitamo hagati y’umuntu ugaragaza ibikorwa ariko akaba umwibone n’umunyagasuzuguro, n’umuntu wiyoroshya ariko utagaragaza ibikorwa.

Inyigisho y’ingenzi y’iyi vanjiLi ni ukutwumvisha imyitwarire y’Imana. Ku bw’umuntu ntabwo wakumva ukuntu umusoresha yasohoka ariwe ubaye intungane mu gihe atanavuze ko ibyo yibye yakagombye gusubiza. Mwitondere rero guhita mwimura udutebe mwasengeragaho mutujyana mu bwiherero, cyangwa ngo musenge mwubitse imitwe, ngo aha murigana umusoresha ! Ivanjili iragirango itwibutse gutekereza ku mpera z’ibihe, kandi itwibutse ko igihe cy’urubanza abishyira imbere bazasubizwa inyuma, n’aho abiyoroshya bakazazamurwa. Ivanjili iragirango itwibutse ko ibitekerezo by’Imana atari nk’iby’abantu, n’inzira zayo zikaba atari nk’izacu.

Bavandimwe, ibyabaye kuri uyu mufarizayi nibitume dusabire abayobozi bacu, mu rwego rwa Kiliziya n’urw’igihugu, ngo birinde umuco w’ubwibone n’ubwirasi, ahubwo bige imvugo yoroshya. Basenge Imana bapfukamye. Natwe dupfukame tubasengere. Nimucyo kandi dusabire imiryango yacu kugirango yibuke akamaro k’isengesho, kugirango yigishe abana gusenga, maze babikurane, basengere igihugu cyacu, bagisabire kugira amahoro n’ituze. Umubyeyi Bikira Mariya, urugero rw’abasenga, adutakambire ku mwana we, maze yumve amaganya yacu.

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho