Inyigisho yo kuwa kane w’icyumweru cya karindwi gisanzwe, C, kuwa 19 Gicurasi 2016
Amasomo tuzirikana : Yk 5, 1-6; Mk 9,41-50
-
Uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo
Bantu mufite abo mushinzwe mukwemera ( babyeyi ba Batisimu, bayobozi mu nzego za Kiliziya, babyeyi mwiyemeje kurera abana banyu gikristu, bayobozi, mwebwe Bihayimana, barezi,…), iri jambo rya Nyagasani Yezu nimwe ribwirwa: “Nihagira ugusha mu cyaha umwe muri aba bato bemera, ikimukwiye ni uko bamuhambira ku ijosi urusyo rusheshwa n’indogobe, bakamuroha mu nyanja.” (Mk 9, 42). Kuruhande rumwe, Hari ingero zifatika z’abana babaye abajura kuko n’ababyeyi babo bari abajura, hari ingero zifatika z’abana babaye indaya kuko n’ababyeyi babo bari indaya, hari ingero zifatika z’abana babaye abasinzi kuko n’ababyeyi bari abasinzi. Birashoboka kandi ko umuntu ugikura mu kwemera ashobora gucika intege bitewe n’uko abonye imyitwarire idahwitse y’abo yibwiraga ko hari icyo bamurusha mu kwemera. Kurundi ruhande, umuntu ashobora gukura mu kwemera kuko yabonye imbuto za bakuru be mu kwemera.
Kiliziya ikunda kuduha ingero z’abatagatifu babaye intwari mu kwemera ngo batumurikire. Abakiri bato mu kwemera, abagishakisha inzira banyuramo ngo bagane Imana, bakeneye ikiganza kibafata kikabayobora, bakeneye ijisho ribabera urumuri, bakeneye ikirenge kibafasha guhamya intambwe zabo. Niba rero ntabafashishe gukomera mu kwemera, mba mbabereye igisitaza, mba mbatsindagiye mu rwobo aho kurubakuramo. Yezu rero amanurira umuvumo ukomeye k’umuntu wese ugusha mu cyaha uwo muntu ukishakisha mu kwemera. Yezu aradusaba kwitonda agakoresha ikigereranyo kigize ingingo z’umubiri wacu. Amaso, ibiganza n’ibirenge (kimwe n’izindi ngingo) bidufitiye akamaro kandi bigomba kukagirira na bagenzi bacu. Ese ingingo z’umubiri wacu tuzikoresha gute? Iyo bikoreshejwe nabi, bibabaza Imana yabiduhaye.
Hari impamvu Imana yaduhaye buri rugingo rw’umubiri wacu: Imana ntiyaduhaye amaso yo kureba ibiterasoni, Imana ntiyaduhaye amaso yo kurebeera abari mu kaga, Imana ntiyaduhaye amaso yo kureba ibyo tugomba kwiba, Imana yaduhaye amaso yo kubona bagenzi bagenzi bacu ngo tubakunde, tubatabare, yo kubona ibyo yaremye ngo tuyisingize. Ingingo zose z’umubiri wacu zibereyeho urukundo rw’Imana, ntizibereyeho kuba ibikoresho bya Sekibi. Aragowe umuntu wese uzikoresha nabi akagusha abantu bakishakisha mu kwemera.
-
Twirinde inda nini, umururumba, ubugugu n’ubusambo
Mu isomo rya mbere, Mutagatifu Yakobo araburira abakungu bibwira ko ibyo batunze babivukanye. Ntacyo bavukanye , nta n’icyo bazasubizayo. Isi yacu ntibuze ibyo kurya, ariko twumva abantu bamwe bishwe n’inzara, mu gihe abandi bicwa n’umurengwe no kwinezeza. Imwe mu mpamvu abantu bicwa n’inzara ni umururumba, inda nini,ubugugu n’ubusambo bya bamwe mu batuye isi. Iri somo ridufashe gutsinda ubugugu n’inda nini . Ese ubugugu ni iki ?: ni ukugundira ifaranga n’ibindi bintu bibonwa nk’ibifite agaciro gakomeye. Umunyabugugu ntabasha kubana neza n’abandi, kuko aba yarabaguranye ibintu. Nyamara uko abyirukanka inyuma, ni ko akenshi bimucika bikamusigira umutima mubi. ubugugu butera nyirabwo guhora muri jugujugu. Umuntu ufite ubugugu ashobora gutunga ariko ntatunganirwe. Nk’uko kubana n’abantu adatezeho inyungu bimugora, no gusenga yirekuye biramugora, kuko aba yaramenyereye kwihambira no kubitamufitiye akamaro.
Inda nini: n’ubwo abantu bose bakenera kurya no kunywa kugira ngo babeho, hari ababikorera ingeso bakarenza urugero. Uwo ni we bavuga ko agira inda nini. Inda nini ni umuzi w’icyaha kuko iroha nyirayo mu bibi byinshi: ituma yirekura, agahemukira abe atagaguza umutungo wakagombye kubaramira, kandi ntashishwe no kubeshya cyangwa kwiba. Nubwo umuntu unanirwa kwifata mu kurya no mu kunywa azirana n’isengesho, nyamara nta kindi cyamuvura neza nkaryo. ubusambo,ubugugu, inda n’umururumba bishobora kugusha nyirabyo mu byaha bikurikira :
-
Icyaha cyo kwifuza ibintu birenze imibereho ye
-
Icyaha cyo kubona ibintu binyuze mu karengane no mu bujura
-
Icyaha cyo kwifuza kwirundaho ibintu byinshi
-
Icyaha cyo kutamenya gushimira Imana
Tuzirikane k’umutungo twita uwacu : iriya nzu utuyemo wayibonye gute ? iriya modoka ugendamo wayibonye gute ? kiriya kibanza wita icyawe wakibonye gute ? iriya sambu wita iyawe wayibonye gute ? ibyo wita ibyawe wabibonye gute ? niba utarabibonye mu manyanga no mu kurenganya,Singiza Imana. Ariko niba ubitunze bikomoka mu busambo, Saba imbabazi kandi niba bishoboka usubize iby’abandi. Mubyeyi Bikira Mariya udusabire, tubashe kunyurwa n’ubuzima Imana yaduhaye.
Nyagasani Yezu nabane namwe !
Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU
Paroisse Murunda /Nyundo