Twirinde kugira ubukene urwitwazo rwo kubaho mu kinyoma n’ubuhemu

Inyigisho ku wa 3 w’icyumweru cya 25 gisanzwe, A
Ku wa 23 Nzeri 2020.
Amasomo matagatifu: Imigani 30,5-9; (Zab 119(118),29.72.89.101.104.163); Mt 20,1-16a

Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuwe iteka,

Uwampa nk’amahirwe yo kuvugana n’Imana, nayibaza cyane,…”. Aya ni amwe mu magambo atangira kimwe mu bitero by’indirimbo “Icyifuzo” y’umuhanzi Rugamba Sipiriyani. Muri icyo gitero asoza agira iti, iyo (Imana) idutunganya ntitume dusaza, umuntu akajya ahora ari nk’umusore w’impingane, umwana se na sekuru ugasanga mu bukwerere bareshya.” Ese nawe ugize amahirwe nk’ayo ukabonana n’Imana, wayisaba iki?

Isomo ry’uyu munsi ryo mu gitabo cy’imigani, riradufasha kumenya icyo dukwiye gusaba Imana. Mbere na mbere, twibuke isezerano Yezu yatugiriye: “icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, nzagikora, kugira ngo Data ahererwe ikuzo muri Mwana” (Yoh 14,13). Imana yacu irumva, kandi nta cya muntu na kimwe kiyisoba, isengesho ryacu iryumva bwangu. Ahubwo dusaba iki, cyangwa dukwiye gusaba iki?

Twahawe amahirwe yo kubonana n’Imana, no kuvugana na yo. Iri Jambo ryayo tuzirikana buri munsi, ni bumwe mu buryo bwinshi Imana ikwigaragariza wowe nanjye. Ngwino rero natwe duture Uhoraho icyifuzo cyacu. Reka aya magambo y’umwanditsi w’igitabo cy’Imigani tuyagire ayacu: “Uzandinde ikinyoma n’uburyarya, undinde ubutindi cyangwa umurengwe, ahubwo ungenere ikintunga gihagije, ejo ntazarengwa ngahemuka, mvuga ngo Uhoraho ni nde? Cyangwa natindahara nkiba, ngasuzuguza izina ryawe”.

Bavandimwe, sinshidikanya ko buri wese muri twe afite ibyifuzo mu mutima we. Ariko nk’uko bijya bitubaho kenshi, usanga iyo icyifuzo cyimwe cyujujwe, hahera ko havuka ibindi bibiri. Muri byinshi umutima wacu urarikiye, ni ikihe dukwiye gutura Imana mbere ya byose?

Nyagasani Mana, uturinde ikinyoma n‘uburyarya! Kubera kwifuza gutunga no gutunganirwa tugira twese, bamwe muri twe ntibatinya kubeshya no guhemuka kugira ngo bagere ku byo bifuza. Aha ingero ni nyinshi, ariko urugero rwiza ni urwo wasanga wowe rukwerekeye ho, bityo ugahera ko usaba Imana kugutsindira iki gishuko.

Nyagasani Mana, uturinde ubutindi cyangwa umurengwe. Gutindahara byatera guhemuka, no kurengwa kandi bitera kwibagirwa Imana n’abantu bayo. Aha na ho ingero tubona ni nyinshi, kuko abarenzwe tujya tubabona, ndetse n’abatindahaye batunzwe no kwangiza iby’ibandi na bo turabazi. Ibyo byiciro byombi Nyagasani abiturinde. Umukene uhirwa, ivanjiri itwigisha si wa wundi wanduranya, ahubwo ni uwiringira Imana mu duke atunze, kandi n’uwaba afite byinshi ntagire na kimwe yizirikaho, ndetse akaba yabaho nk’utabifite.

Mu Ivanjiri y’uyu munsi, Yezu yohereje mu butumwa ba Cumi na babiri. Abahaye ububasha bwo gutegeka no kwirukana roho mbi, ndetse no gukiza indwara. Ababujije kugira icyo bitwaza cyabarengera mu rugendo. Ni nde wakugira yo kuri ubu? Aha Ijambo ry’Imana riradukebura twese ngo twirinde kwizirika ku by’isi no kugira ubukene urwitwazo rwo kubaho mu kinyoma n’ubuhemu cyangwa ngo bidutere kwiganyira kwamamaza Ijambo ry’Imana.

Nyagasani, ifunguro ridutunga uriduhe none, kandi ntudutererane mu bitwoshya!  

Padiri Joseph UWITONZE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho