Twirinde kujarajara no kujarajaza abandi

Inyigisho yo kuwa gatatu w’icyumweru cya XIV gisanzwe,B, Kuwa 8 Nyakanga 2015

Amasomo tuzirikana : 1) Intg 41,55-57; 42,5-7a.17-24a ; 2) Mt 10,1-7

Iyo witegereje muri iki gihe, cyane cyane mu Rwanda, usanga hafi ya buri musozi mu Rwanda, hubatse urusengero. Izo nsengero nazo kandi zigaragaza amadini atandukanye. Ese ubwinshi bw’ayo madini bugaragaza ubwinshi bw’abantu bamenye Imana? Ikindi kandi ni uko usanga buri dini rivuga ko ari ryo ryigisha ukuri. Ese habaho ukuri kungahe? Ese ko usanga abanyamadini bavuguruzanya mu myigishirize yabo, birashoboka ko abantu bavugira Yezu umwe bavuguruzanya? Ese koko abigisha Ijambo ry’Imana bose bakomoka ku Ntumwa? Kuki bamwe banyuranya n’abandi? Batangiye kunyuranya ryari?

Birashoboka ko hari bamwe batekinika Ijambo ry’Imana. Birashoboka ko hari bamwe bashakira indonke mu Ijambo ry’Imana. Birashoboka ko abatekamutwe bageze no mu Ijambo ry’Imana.

Mu ivanjili batubwiye Yezu ahamagara abigishwa be icumi na babiri (12), abaha ububasha bwo kuganza roho mbi no kuzirukana, n’ubwo gukiza ikitwa ubumuga cyose. Yezu yabatoranyije mu bandi benshi. Ntiyavuze ngo mwese mbahaye ubutumwa. Hari abantu benshi ariko atoranyamo bakeya abaha ubutumwa. Abigishwa 12 Yezu yatoye bazitwa intumwa. Ubutumwa muri Kiliziya bugira uko butangwa; muri Kiliziya, ubutumwa bugira uko butangwa.

Yezu kristu yatoye intumwa icumi n’ebyiri zifite imyitwarire inyuranye, ndetse zari zifite n’imirimo itandukanye, ariko zaruzuzanyaga, ntizavuguruzanyaga. Impamvu Yezu yashyizeho intumwa ni uko yifuza ko abantu bose bamumenya, ko bagira ubuzima bwiza, ko abantu batakwigarurirwa na roho mbi; Yezu yifuza ko abantu bagira ubuzima busagambye. Tumenye ko ubutorwe buruta ubundi bwose ari ukumenya Imana, ubutorwe buruta ubundi ni ukuba Umukristu nyamukristu. Uwatowe ni Imana ahabwa ubutumwa. Uwatowe ni Imana ntagomba kugira ubwoba kuko aba ari kumwe na Yezu kugeza igihe isi izashirira. Abatowe bafite aho boherezwa: ni ukwegera abakristu baguye bakabegura, ni ukwegera babandi bataramenya ubukungu bw’ubukristu; izo nizo ntama zaguye zo mu muryango wa Isiraheli.

Dusabe ingabire y’ubushishozi; tubashe kumenya abavuga mu ijwi rya Yezu tubatandukanye n’abandi biha ubutumwa bagamije indonke. Twirinde kuyoba no kuyobya abandi. Yezu wadutoye ari kumwe na twe. Mugire amahoro y’Imana.

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paruwasi MURUNDA/NYUNDO

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho