Inyigisho yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya gatanu gisanzwe,B
Ku wa 14 gashyantare 2015
Amasomo tuzirikana : 1) int 3,9-24; 2) Mk 8,1-10
Imana ikeneye uduke twacu kugira ngo ihaze imbaga ya muntu.
Mu Ivanjili y’uyu munsi, turasangamo uko Nyagasani ahaza abana be bashonje. Ibike arabitubura, bose bakarya bagahaga, bagasigaza. Iyi vanjil idufasha kuzirikana ku gusangira ibyo abatuye iyi si batunze atari byo bituma bakena; icy’ingenzi kikaba atari ukugira byinshi , ahubwo icy’ingenzi ni ukugira umutima usangira; igihe cyose twiteguye kurambura ibiganza, tugashyira hamwe, nta mwana w’Imana wakagombye kubura icyo akeneye kugira abeho uko bikwiye. Imana ikeneye uduke twacu kugira ngo ihaze imbaga ya muntu.
Twirinde ubusambo,ubugugu, inda n’umururumba, tureke kwikubira ibyari gutunga benshi
Abigishwa ba Yezu batwigishe gutsinda inda nini n’ubugugu. Yezu arababaza ati: “Mufite imigati ingahe?” Bati: “Dufite irindwi.” Abigishwa bashoboraga gushidikanya bagasubiza ko nta migati bafite, kuko ntabo ubwabo itashoboraga kubahaza. Twirinde umururumba, ubusambo, ubugugu n’inda nini, twereke Nyagasani ibike dufite maze turebe ngo arabitubura. Isi yacu ntibuze ibyo kurya, ariko twumva abantu bamwe bishwe n’inzara, mu gihe abandi bicwa n’umurengwe no kwinezeza. Imwe mu mpamvu abantu bicwa n’inzara ni umururumba, inda nini,ubugugu n’ubusambo bya bamwe mu batuye isi.
Ese ubugugu ni iki ?: ni ukugundira ifaranga n’ibindi bintu bibonwa nk’ibifite agaciro gakomeye. Umunyabugugu ntabasha kubana neza n’abandi, kuko aba yarabaguranye ibintu. Nyamara uko abyirukanka inyuma, ni ko akenshi bimucika bikamusigira umutima mubi. ubugugu butera nyirabwo guhora muri jugujugu. Umuntu ufite ubugugu ashobora gutunga ariko ntatunganirwe. Nk’uko kubana n’abantu adatezeho inyungu bimugora, no gusenga yirekuye biramugora, kuko aba yaramenyereye kwihambira no kubitamufitiye akamaro.
Inda nini: n’ubwo abantu bose bakenera kurya no kunywa kugira ngo babeho, hari ababikorera ingeso bakarenza urugero. Uwo ni we bavuga ko agira inda nini. Inda nini ni umuzi w’icyaha kuko iroha nyirayo mu bibi byinshi: ituma yirekura, agahemukira abe atagaguza umutungo wakagombye kubaramira, kandi ntashishwe no kubeshya cyangwa kwiba. Nubwo umuntu unanirwa kwifata mu kurya no mu kunywa azirana n’isengesho, nyamara nta kindi cyamuvura neza nkaryo. ubusambo,ubugugu, inda n’umururumba bishobora kugusha nyirabyo mu byaha bikurikira :
-
Icyaha cyo kwifuza ibintu birenze imibereho yawe
-
Icyaha cyo kubona ibintu binyuze mu karengane no mu bujura
-
Icyaha cyo kwifuza kwirundaho ibintu byinshi
-
Icyaha cyo kutamenya gushimira Imana
Ukaristiya dusangira itubere koko isoko y’ugusangira muri byose; uko Yezu Kristu atwihaho ifunguro, agira ngo aduhaze ubuzima nyabwo, natwe tumwigireho gutanga no kwitanga, twitangira abavandimwe, twirinda uburyamirane, ubwikunde n’ubwikanyize.
Kiliziya ikomeze itubere aho heza h’ibyatsi bitoshye twese abana bayo twicaramo tugahazwa ibyiza bitagira ingano.
Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU
Paruwasi Murunda /Nyundo