Inyigisho yo ku wa Mbere 13 Werurwe 2017, Icyumweru cya 2 cy’Igisibo
Amasomo: Dan 9, 4b-10; Lk 6, 36-38.
Bavandimwe, tugeze mu cyumweru cya kabiri cy’igisibo, aho dushishikarizwa guhinduka kurushaho, gusenga dukomeje kandi nta buryarya, kwigomwa, gusaba imbabazi Imana n’abavandimwe bacu kandi natwe tukazitanga. By’umwihariko, binyuze mu masomo matagatifu yo kuri uyu wa mbere, Nyagasani araduhamagarira kubabazwa n’amakosa yacu. Ibyaha dukora ntibigira ingano.
Ariko se abo bibabaza ni bangahe? Aho bamwe ntibategereza ko babifatirwamo kugira ngo bemere ko ibyo bakoraga bibabaje koko? Ni nde se ukwiye kumenya mbere na mbere ko yacumuye: ari uwabikoze nyine, ari n’uwamubonye abikora? Uretse kuba uri mu cyaha yafatwa se bwo, ni nde wabona ibyo akorera ahiherereye? Ntidukwiye kwibwira ngo ntawe umbona, ibyo ndimo ni ibindeba.
Imana ibona umuntu wese aho ari hose, uko ari kose, no mu byo arimo byose. Kimwe n’uriya muryango w’Imana wari mu kaga gakomeye ku buryo nta ruvugiro wari ugifite imbere y’Imana uretse ikimwaro, nk’uko umuhanuzi Daniyeli yabitubwiye, uwacumuye ntakwiye guterwa ishema n’ibyo yakoze binyuranyije n’ugushaka kw’Imana. Ahubwo akwiye kurangwa n’umutima wajanjaguritse nk’uw’uwo muryango, umutima kandi waranze umugore wari ihabara twabwiwe n’Ivanjili.
Bavandimwe, kuba kure y’Imana ni nko kuba ku gasi! Igikorwa umuntu akoze cyose kimugiraho ingaruka nziza cyangwa mbi, bitewe n’icyo yakoze. Ikindi kandi, “Umusore umuhana avayo, ntumuhana ajyayo”! Iyo umuntu afashe umugambi wo kugira nabi kandi abizi, akoma rutenderi, ibibi byinshi atateganyije bikisukiranya, bityo agasigara ameze nk’imbata ya sekibi.
Cyakora hahirwa ushobora kwigarukamo, akabona ko yangije isura y’Imana n’iy’abavandimwe be. Uriya mugore wari warokamwe n’ingeso y’ubusambanyi yari azwi mu mugi, kandi ntawe uyobewe inkurikizi zose z’iyo ngeso. Yezu we arembuza bose, baba abamuri iruhande cyangwa abari kure. Yezu yari azi iby’uwo mugore na mbere y’uko yiyizira ubwe imbere ye. Impuhwe ze ni zo zakoze ku mutima w’uriya mugore, maze na we arahaguruka aza yiruka, agaragariza abafarizayi n’abo bari kumwe bose ko ibyo yakoze biteye ishozi. Amarira ye agaragaza akababaro gakomeye k’ubugizi bwa nabi bwe. Koko rero, yishimishije uko ashoboye, ariko ibyishimo bye bisozwa no kurizwa n’ibyo byaha bye, mu cyizere gikomeye ko Yezu ari bumugirire impuhwe.
Bavandimwe, twese ntawe udacumura, ikibazo ni uko dutinda gusanga Yezu ngo tumwereke umutwaro w’ibyaha uturemerera na we awuduture, kandi yaravuze ati: “Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura”.
Yezu ni byose k’umufite, kandi nta cyaha Nyagasani atababarira. Niducumura, tujye tureba ibyangijwe uko bingana mu mubano hagati y’Imana n’abant, turebe ingaruka zizaziraho, twishyire mu mwanya w’uwo twacumuyeho. Byanze bikunze, niba dufite umutima umenagurika vuba, tuzagira agahinda n’ishavu, ubundi twiruke dusanga Yezu tumusabe imbabazi.
Dusabe ingabire yo kwiyoroshya mu buzima bwacu, no kumenya ko turi abanyabyaha bakeneye impuhwe z’Imana. Umubyeyi Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, agume atuve hafi.
Diyakoni Germain HABIMANA