Twisukure kandi duce bugufi

Tuzirikane ku Ijambo ry’Imana ryo ku wa 14 Werurwe 2017, Uwa kabiri w’icyumweru cya 2 cy’Igisibo, A

AMASOMO:  Iz 1, 10-16.20; Z 48, 8-9.16bc.17.21.23; Mt 23, 1-12.

Isukure kandi uharanire kwicisha bugufi.

Bakristu namwe mwese bantu b’umutima ushakashaka Imana, igisibo tukigeze mu cyumweru cyacyo cya kabiri, buri wese azi icyo agomba kwihatira ahereye ku migambi yafashe agitangira, aharanira gusenga kurushaho kugira ngo atagwa mu bishuko, aharanira kurangamira umutima wuje impuhwe wa Kristu maze mu kwigomwa, kwibabaza no gusiba, agahanira gusama no gusana amagara y’abavandimwe batagira kivurira, kirengera na kivugira, abafasha mu byo bakeneye: izo ni zimwe mu  ngingo zigize igisibo gishimisha Imana.

Kiliziya Umubyeyi, ibinyujije muri liturujiya y’Ijambo ry’Imana ntiwema kwibutsa abayoboke b’Imana icyo bahamagararirwa kugira ngo barusheho kunyura umutima w’Imana. Uyu munsi uwo Mubyeyi aributsa abana be kwita ku migenzo 2 y’ingenzi: kwiyuhagira no kwisukura biherekezwa no kwicisha bugufi no guharanira kuba umugaragu w’abantu bose.

                Haranira gusukura umutima wawe.

Yezu Kristu Umucunguzi,  azi neza ko mu  rugendo abavandimwe be barimo hano ku isi, bahura na byinshi bishobora kubananiza, kubahumanya ndetse no kwangiza umubano wabo na Rurema! Ni yo mpamvu yabasigiye Kiliziya ngo ibabumbure hamwe kandi ihore ibibutsa igikwiye uko ibihe bigenda bisimburana kuzageza igihe azagarukana ikuzo aje gusobanura za Ruhaya n’inyagazi! Kiliziya ihora yibutsa abayoboke b’Imana ko bagomba guharanira ubutungane n’ubutagatifu nk’uko Umubyeyi wabo ari Intungane rwose, by’umwihariko mu gihe cy’Igisibo uwo umugenzo, uhatse iyindi yose! Kwisubiraho, kwanga icyaha n’imizi yacyo yose, ni ishingiro ry’ukwisukura: Mu gihe cy’igisibo Kiliziya ihamagarira abayoboke b’Imana kugana isoko y’impuhwe n’urukundo by’Imana ivubukira mu Isakaramentu ry’Imbabazi, aho ni mu isukuriro rihoraho ryizewe kandi riganisha ku buzima bw’iteka.

Bakristu nshuti za Yezu, ese uwo mwitozo muwugeze he? Ese bantu b’Imana, byasobanuka gute ko mwakwihatira gusukura imibiri yanyu ariko mukibagirwa igituma uwo mubiri ugaragara uko uri? Byakumvikana gute ko mwatanga amafaranga menshi mu gutunganya imisatsi, inzara, ubwanwa, ingohe n’ibitsike, mu kogorora imitsi muri gymnase no muri Sauna, ariko roho zanyu ntimuzibonere akanya kandi nta n’amafaranga mwishyura kugira ngo zisukurwe? Nshuti ya Yezu, ndagushishikariza kwisukura uko bikwiye nk’uko isomo rya mbere ryabyibukije, kugira ngo isengesho ryawe, ituro ryawe, n’ugutakamba kwawe byakirwe n’Imana Nyirimpuhwe; kandi igihe ni iki, wibyimurira ejo cyangwa ejobundi.

                Byose mu kwicisha bugufi.

Uwo mugenzo wo kwicuza, kwisubiraho no kwisukura ugomba gukorwa mu kwica bugufi kandi buri wese akubaha urwego arimo, nta gushaka kwiremereza, kwikuza ndetse byagera aho gufata umwanya w’Imana, nk’uko Abafarizayi n’Abigishamategeko bo mu gihe cya Yezu bari baraguye muri uwo mutego. Ibi byatumye Yezu aburira abayoboke b’Imana agira ati: “…nikumukore kandi mukurikize icyo bababwira cyose, ariko ntimukigane imigenzereze yabo…”. Aya magambo ya Kristu aributsa ko bishoboka ko bamwe mu bashinzwe gukenura no gusukura imbaga, bashobora kugwa mu mutego nk’uyu abafarizayi bari baraguyemo maze ibikorwa byabo bikaba byaba intandaro y’icyizere gicye, ndetse bamwe mu bayoboke bakaba bakiha uburenganzira bwo kumva ko uwo murimo wo kubasukura batawukora ngo utange imbuto nziza!! Abatekereza gutyo ndabasaba kongera kwicengezamo ayo magambo ya Kristu yavuzwe haruguru, kuko na we ubwe agaragaza ko atishimiye iyo myitwarire agihe ababwiye ati: “Nimwiyimbire…”, nyamara akabubahira umurimo bakora gusa akabasaba kujya mu rugendo rwo guhinduka bihatira “ubutabera, imbabazi no kutaryarya”.

Ese Nshuti ya Yezu, aho ntiwaba wibwira ko ububasha bwa Kristu bwaba bugarukira ku butungane bw’abo atuma gusa? Ku buryo wumva ko Imbabazi wahabwa n’umugaragu ifite cyangwa wagaragaje intege nke mu buzima no butumwa bwe zitaba zuzuye? Uramutse utekereza gutyo nagusaba gusubiza amaso inyuma ukareba mu ntumwa za Kristu: Ese kuki Yezu mu bo yatoye harimo Petero washatse kumubuza kwegera umusaraba ndetse akanamwihakana? Ese kuki harimo Yakobo na Filipo bifuje guhanurira umuriro ku mugi utarashakaga kwakira Yezu? Ese kuki yashyizemo Yuda Isikariyoti wanamugambaniye? Ese imirimo bakoze nta gaciro ifite muri Kiliziya?

Nshuti ya Yezu, witinya kujya kwakira impuwe ze muri Penetensiya, impuhwe ze azinyuza mu bitembo binyuranye kandi zikaza ari igisagirane! None se amazi yanyuze mu ruhombo rushya n’ayanyuze mu ruhombo rurimo urubobi yose ntakugeraho nta bara, nta mpumuro mbi, kandi ari nk’ikirahuri maze ukayanywa kandi ukabaho? Ca bugufi maze wakire Impuhwe za Kristu Umukiza wawe utitaye aho azinyuza maze uzashobore guhimbaza neza Umutsindo wa Kristu mu byishimo, mu kwemera, urukundo mu kwizera!

Mwese mbifurije urugendo ruhire tugana izuka rya Kristu: nimwicuze, mwigomwe kandi mwambaze ubutaretsa kugira ngo mutagwa kandi mutsinde ibishuko.

Padiri Théophile NKUNDIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho