Twitegure Pentekositi mu masengesho n’ibyishimo turi kumwe na Mariya

Inyigisho yo ku wa gatanu w’Icyumweru cya 6 cya Pasika, Umwaka C

Ku ya 10 Gicurasi 2013

Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Twitegure Pentekositi mu masengesho n’ibyishimo turi kumwe na Mariya

Hari akajambo keza maze iminsi numva nashakaga ko namwe mukamenya mukajya mukabwira inshuti : « uzaze kudusura maze tukuboneho ! ». « Maze natwe twishime ! ». Amatage koko burya ni amatindi. Igitanya abavandimwe kiragatsindwa. Niyo mpamvu iri jambo rya Yezu rigira riti « namwe koko ubu mufite ishavu, ariko nzongera mbabone, maze imitima yanyu inezerwe », rigera ku mutima w’Abanyarwanda benshi. Amateka y’u Rwanda yatagaranyije abavandimwe, ibyishimo bakagombye kugira barabivutswa. Ubu benshi bategereje umuhuro haba hano kw’isi cyangwa se nyuma y’ubu buzima. Mwe mwese umutima ugurumanamo urukumbuzi n’ubushake bwo guhura no kwishimana n’abavandimwe, iri jambo rya Yezu rirabahumuriza : « ishavu ryanyu rizabaviramo ibyishimo ». Akamo k’ibyishimo twavugije kuri Pasika tugira tuti « Alleluya, yazutse koko, ntagipfuye, ni muzima!», ntikakazime. « Ababibana amarira bazasarurana ibyishimo ».

Ubu rero dutangiye iminsi icumi ibanziriza Pentekositi. Twibuke ko Yezu yahaye intumwa ze amabwiriza y’uko bazitwara bategereje gusurwa na Roho Mutagatifu. Ya ndirimbo ya Bikiramariya igira iti : « dutete twifitiye umubyeyi, tuzabyina twishimana na Mariya, dutaguze tube ingabo za Mariya, kandi ngoma ye izatsinda, kandi ingoma ye izatsinda », niyo mpise ntekereza. Iminsi icumi ibanziriza pentekositi – aho twavuga ko imirimo ya Kiliziya yatangiye kumugaragaro -, yabaye iy’isengesho. Bikira Mariya yari muri ayo masengesho hamwe n’abigishwa ba Yezu aho biteguraga kuba abogezabutumwa b’inkuru nziza y’uko Yezu ari muzima, ko yatsinze urupfu. Bikira Mariya koko ni umubyeyi wa Kiliziya. Mbese muri iyo minsi, Mariya yari nk’inkoko ibundikiye imishwi kugirango iyirinde ibyanira byashoboraga kuyica igisohoka mu magi.

Ese muriyumvisha ibyishimo by’abantu bateraniye hamwe bategereje umushyitsi muhire uturutse mu ijuru !? Ese muriyumvisha ibyishimo by’abigishwa ba Yezu bari kumwe na Nyina Mariya bategereje Umuhoza ? Muribuka se ko muri icyo gihe abategetsi b’idini n’ab’abakoloni bakorera Roma barimo kubahigisha uruhindu ? Muri ibyo bihe byarimo ibyishimo bivanze n’ubwoba Mariya yabaye umubyeyi w’inama nziza, yibutsa abigishwa ibyishimo yagiranye n’Umwana we kuva aje kw’isi, ukuntu yababaye mbere y’uko abambwa akanicwa, ukuntu yazutse, ukuntu yigaragaje n’ukuntu yabasezeranyije Roho Mutagatifu mbere yo gusubira mu ijuru. Kuki se tutateta kandi twifitiye umubyeyi !? Abise Mariya Umwamikazi w’intumwa, Umugeni wa Roho Mutagatifu, Umubyeyi wa Kiliziya ntabwo bibeshye. Ni Roho Mutagatifu wari ubamurikiye.

Muri iyi minsi ibanziriza Pentekositi, amasomo ya liturgija azakomeza kutubyutsamo ibishimo. Azatubwira ko ishavu ryacu rizatuviramo ibyishimo maze imitima yacu ikanezerwa, ko kandi ibyo byishimo ntawe uzabituvutsa. Ibyo ni nabyo umuririmbyi wa Zaburi atubyira uyu munsi aho agira ati : « Miryango mwese, nimukome yombi, musingize Imana mu rwamu rw’ibyishimo » (Za 46 (47), 2). Icyo Yezu na Mariya badushishikariza ni iki : « Nimusabe muzahabwa, maze ibyishimo byanyu bisendere » (Yohani 16, 24).

Bavandimwe, mbifurije kugira ibyishimo byinshi biturutse kuri Roho Mutagatifu.

Padiri Bernardin Twagiramungu.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho