Twiyimbire niba tutamamaje Inkuru Nziza

Inyigisho yo KU CYA 5 GISANZWE B, 07/02/2021

Amasomo: Yobu 7, 1-4.6-7; Zab 146; 1 Kor 9, 16-19.22-23; Mk 1, 29-39.

Twiyimbire

Kuri iki cyumweru Pawulo Intumwa abaye nk’udukangura. Aratwibutsa ko yahawe ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru Nziza. Yiyumvisha ko ari bwo butumwa bumubeshejeho. Abo yigishaga Inkuru Nziza yarabahinduraga na bo bakayishyira abandi. Reka twibaze natwe icyo dukora kugira ngo Inkuru Nziza igere kuri bose. Kumva ko ari umurimo ngombwa twese dufitemo uruhare tugiriye abantu bose cyane cyane abanyantege nke, ni byo byatwizeza ko tutarangajwe n’ibidafite ireme muri iyi si.

1.Umurimo ngombwa

Pawulo Intumwa kimwe n’izindi ntumwa za Yezu, bahawe ubutumwa bwo gushyira Inkuru Nziza abo bazahura na bo bose. Cumi na babiri bari baragendanye na Yezu imyaka itatu yose. Bari baramwitegereje. Ni kenshi na kenshi yibetaga akajya ahiherereye rimwe na rimwe agakesha ijoro asenga. Twabyumvise mu Ivanjili. Icyo gihe ntiyabaga avuga amasengesho adondobekeranya. Wabaga ari umwanya wo kurangamire Imana se. Cyabaga ari igihe cyo kwicara hamwe akishimira kuba ari mu bumwe na Data uri mu ijuru. Nta na rimwe umutima we wajyaga kure ya Data. Ibyo yabikoraga ari na bwo buryo bwo kwigisha Intumwa ze. Twe abantu tugira intege nke, dutinda kumva neza ko Data ari kumwe natwe. Akenshi duhugira mu mirimo inyuranye twanahuguka tukavuga amasengesho y’amagambo ariko akenshi umutima uri mu bindi. Uwagize amahirwe yo kumva ko Inkuru Nziza Yezu yatuzaniye ari ukumenya Data udukunda no kwifuza kubana na We mu ijuru, uwo ahora atekereza aho Data ari mu ijuru akifuza kuzagerayo arangije iminsi ye hano ku isi. Ibyo ntibireba gusa abashumba b’ubushyo bw’Imana. Bireba buri muntu wese wabwiye Yezu ko amwemeye. Umuntu wese uzi ko Yezu ari muzima akiza abarwayi n’imbohe z’icyaha, uwo rwose yitangira Inkuru Nziza. Kwiberaho ntacyo Inkuru Nziza ikubwiye, biba bigaragaza ko utazi ibyiza wategenyirijwe mu ijuru.

2.Uruhare ku Nkuru Nziza

Pawulo Intumwa yatubwiye ko ahibibikanira kwamamaza Inkuru Nziza kugira ngo azayigireho uruhare. Aratwumvisha ko kwamamaza Yezu bikorwa mu nyungu za bose: umushumba ushishikajwe no gukenura ubushyo bwa Nyagasani yitangira umukiro wa bose na we atiyibagiwe. Ikindi kandi iyo umushumba yamamaza Inkuru Nziza na we ayumva ashaka gukira, ni bwo yoroherwa mu kwigisha. Inyigisho ye irumvikana kandi ntagombe kwikunjakunja ngo arashakisha ibyo yigisha. Inyigisho imurimo, ntawe avuna ntavunika.

3.Umugaragu wa bose

Pawulo intumwa aragaragaza ko mu kwamamaza Inkuru Nziza nta gice na kimwe cy’abantu atageraho. Abayahudi bene wabo yihatiye kubageraho kugira ngo yigarurire abagengwa n’amategeko bayumve neza ari uko bumvira Roho Mutagatifu. Muri iki gihe, uwigisha ajye ahera ku bo baziranye, inshuti ze abagaragarize ko ari ngombwa kubaka ku Nkuru Nziza ya Yezu. Biratangaje kubona tugendana n’abantu, amacuti, abategetsi se tuziranye cyangwa dusangira nyamara ntitwihatire kubagaragariza ko byihutirwa kuyoborwa n’Inkuru Nziza y’ukuri, ineza, amahoro, ubutabera n’urukundo.

4.Kugendana n’abanyantege nke

Pawulo intumwa yatubwiye ko yigize umunyantege nke mu banyantege nke kugira ngo yiyegereze abanyantege nke. Muri iki gihe natwe dukwiye kwamamaza Inkuru Nziza mu bantu nta gusubizwa inyuma n’intege nke zigaragaza ku buryo bwinshi. Hariho abanyantege nke ku bw’umubiri babaye imbata z’ibyaha. Abo na bo iyo bishoboka twihatira kugendana na bo kugira ngo urumuri twifitemo rubagereho. Cyakora iyo batunaniye cyangwa batumereye nabi tubagaragariza ineza twirinze icyaha ahasigaye tukabaho tubasabira.

Hari n’abanyantege nke mu buzima busanzwe biturutse ku burwayi, ingorane, ibizazane bitabuze muri iyi si nka bya bindi twumvanye Yobu. Yageze aho yijjuta akabona kubaho ari intambara itarangira n’amaganya menshi. Abo bose barushye, umushumba ndetse n’umukirisitu wese wabatijwe wiyumvamo ishyaka ryo kwamamaza Inkuru Nziza, abaha ubuhamya bw’amizero ye bukabakomeza. Iyo wahuye n’ibyago binyuranye ariko ugakomezwa n’Inkuru Nziza, uhinduka inyigisho kuri benshi. Ikibi mu buzima bwa gikirisitu ni uguceceka kandi abandi bababaye. Ishyano kuri iyi si mu bukirisitu, ni ukubyinira ku rukoma mu gihe abandi baririra mu myotsi. Ubwangwe mu kwamamaza Inkuru Nziza, ni ukubera mu mikorere yawe. Ubutumwa nyabwo n’ubuhamya nyabwo bushingiye aha: kubabarana n’abababaye bose, kwishimana n’abishimye bose, guhumuriza abababaye bose nta vangura. Nitwiyimbire niba tudacengeje Inkuru Nziza mu buryo ihumuriza bose ibafasha kwifuza kubana na Data Ushoborabyose mu ijuru.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Ewujeniya Smet, Musa, Rishari, Yuliyana n’abahire Anselime Polanko na Filipo, badusabire kuri Data Ushobora byose. Amina.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho