Twizeye kuzatura mu ngoro y’Uhoraho

INYIGISHO YO KU MUNSI WO GUSABIRA ABAPFUYE: TARIKI YA 2 UGUSHYINGO 2020

Amasomo matagatifu: Buh 3,1-9; Zab 26 (27), 1.4.7-9.13-14; Rm 6,3-9; Lk 24,13-26.                                       

Twizeye kuzatura mu ngoro y’Uhoraho ubuziraherezo

Bavandimwe, ejo tariki ya mbere ugushyingo twahimbaje umunsi mukuru w’Abatagatifu bose, twishimira intsinzi y’abavandimwe bacu batubimburiye mu ihirwe ry’ijuru kuko babaye indahemuka mu buzima bwabo bwa hano ku isi, bakorera Imana bayikomeraho kandi baba abahamya b’urukundo rw’Imana mu bantu. Bamwe muri bo bari abanyabyaha, bakora urugendo rwo guhinduka bemera gukizwa na Yezu watumeneye amaraso ku musaraba agapfa agahambwa akazukira kudukiza. Abandi bihatiye kunogera Imana kuva mu buto bwabo. Abandi bemeye kumena amaraso yabo bicwa urw’agashinyaguro banga gutatira igihango cy’ukwemera kwabo. Abandi babaho mu buzima bugoye barihangana bigomwa byinshi byajyaga kubashimisha muri iyi si kuko bari barangamiye ibyishimo bitagereranywa bihoraho iteka mu ijuru. Muri abo bose ariko uw’ikirenga ni Umwamikazi w’abamalayika n’abatagatifu bose, Bikira Mariya mutagatifu Umubyeyi w’Imana we utasamanywe icyaha cy’inkomoko kandi akaba nta n’indi nenge y’icyaha icyo ari cyo cyose yigeze imurangwaho. Abo bose rero batubereye urugero muri iyi nzira turimo igana ijuru. Imana irabatwereka kugira ngo tubone neza ko ibyo idusaba bishoboka kuko hari ababishoboye bakaba barageze iwayo. Byongeye kandi bahora bayitaramiye bahimbawe n’ubwiza bwayo butagereranywa ari na ko badusabira kugira ngo natwe tube intwari mu kwemera, tubeho mu rukundo rw’Imana kandi dukomere mu mizero yo kuzagera aho bari mu ikuzo ry’ijuru ari na byo batwifuriza.

Bavandimwe, abo batagatifu twahimbaje ejo ni Kiliziya yatsinze, twe tukiri muri ubu buzima turi Kiliziya ikiri mu rugendo. Uyu munsi rero turibuka ko hari na Kiliziya ibabara. Abo ni abavuye muri ubu buzima, bagerageje gukorera Imana ariko kubera intege nke za muntu bakaba baratabarutse bafite inenge runaka ariko atari icyaha kikomeye cyababuza kuzabona Imana. Abanyarwanda ni bo bavuga bati: “Igiti kigwa aho kibogamiye”. Bapfuye bari mu nzira y’Imana, ariko bagomba gusukurwa kugira ngo bazagere imbere y’Imana nta bwandu namba bubarangwaho kuko Imana Nyirubutagatifu nta wabana na yo afite ubwandu na gato. Abo bavandimwe bacu rero bakeneye amasengesho yacu hamwe n’ay’abatagatifu kugira ngo Nyagasani abasukuze Impuhwe ze maze abereke uruhanga rwe.

Isomo rya mbere riti: “…bahorana amizero yo kutazapfa. Nibamara guhanishwa ibihano byoroheje, bazahabwa ingororano zitagereranywa. Imana yarabagerageje isanga bakwiye kuba abayo; yarabasukuye nka zahabu mu ruganda, ibakira nk’igitambo kitagira inenge”. Koko rero abapfiriye mu kuri kwa Nyagasani, nk’uko hari indirimbo dukunze kuririmba abenshi tuzi ibivuga, bazazukira kubona ikuzo ry’Imana bambikwe ikamba ry’ubugingo kuko batsinze. Koko rero ababatijwe muri Kristu, nk’uko twabyumvise mu isomo rya kabiri, ni mu rupfu rwe babatirijwe, bakagendera mu bugingo bushya, bakaba umwe na we, bagasangira na we urupfu, nta kabuza bazasangira na we izuka.

Ni muri ayo mizero uyu munsi Kiliziya idushishikariza gusabira abayoboke b’Imana bose batuvuyemo, kugira ngo Nyagasani Yezu watsinze urupfu ababohore ku ngoyi yarwo abahe ubuzima bw’iteka. Bavandimwe, urupfu ni rubi kandi ruturusha imbaraga kuko rudutwara abacu kandi natwe tukaba tuzi neza byanze bikunze umunsi umwe tutazi ruzadutwara ndetse ntituzi n’uko tuzapfa: niba ari impanuka, niba ari indwara, niba ari ugusaza…ibyo ntitubizi Imana yonyine ni yo ibizi. Abanyarwanda bagira bati: “ntawe uruhunga”, “ntawe urusimbuka rwamubonye”, “nta mukuru w’ikuzimu”, “ntirugurirwa”, n’izindi mvugo zigaragaza ububi bw’urupfu. Amahirwe dufite twebwe abemera Kristu, nuko rutadufiteho ijambo rya nyuma. Yezu yemeye kurunyuramo aducirá inzira kugira ngo rwe kujya rudukangaranya cyangwa ngo ruduhabure. Bityo rero ntidukwiriye kubaho duhagaritse umutima ngo ejo tuzapfa. Ni byo koko tuzapfa ariko Yezu yararutsinze ntiruzaduherana ahubwo ruzatubera nk’irembo tugomba kunyuramo kugira ngo twinjira mu rugo rwa Data mu bugingo bw’iteka twibanire n’Imana mu buzima budapfa. Umuririmbyi wa zaburi ya none ati: ikintu kimwe nasabye Uhoraho kandi nkaba ngikomeyeho ni ukwiturira mu ngoro y’Uhoraho, iminsi yose y’ukubaho kwanjye, kugira ngo mpore nirebera uburanga bw’Uhoraho…nyamara njye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho, mu gihugu cy’abazima.

Bavandimwe rero, dusabire abavandimwe bacu bavuye muri ubu buzima bose, Nyagasani abakingurire ijuru, babone ubugiraneza bwe bahore birebera uburanga bwe. Nyagasani, Mana yacu, girira impuhwe abayoboke bawe bakwitabye. Ugirire ko bahoze bifuza kukubera abayoboke badahemuka, maze ureke kubahanira ibicumuro byabo. Ukwemera kwabo kwabahuje n’umuryango w’abemera, Ubuntu bwawe nibubahuze n’inteko z’abamalayika n’abatagatifu bose. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Nyagasani bahe iruhuko ridashira maze urumuri rw’iteka rubamurikire baruhukire mu mahoro. Amina.

Padiri Félicien HARINDINTWARI, Madrid (Espagne)

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho