Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 17 gisanzwe B
Amasomo: Yer 15,10.16-21; Z 59 (58); Mt 13,44-46
Umuhanuzi Yeremiya abababaje cyane kandi nawe arababaye. Ababajwe n’uko abantu batumva uburyohe bw’Ijambo ry’Imana ngo barikurikize ahubwo bakarenga bakarimutotereza. Barashaka kumwica bamuziza ko yamamaza ukuri kw’Imana, kuko gucira benshi imanza kukabereka ahari ubuyobe bwabo.
Yeremiya ati: Ariko se ndazira iki Mana yanjye! Ni kuki ndi umuntu igihugu cyose kinubira. Ati bose baramvuma kandi sinzira y’uko hari uwo naba narigeze nguza cyangwa se ngo mugurize bibe byabyara amakimbirane! Ati: ndazira ko naryohewe n’Ijambo ryawe, Uhoraho, ndarimira, rirantunga, rinsendereza umunezero maze ndaryamamaza.
Ati, urabizi Uhoraho, sinigeze nderemba ku ijambo ryawe ngo ngendere ku magi, aha ndengere ubuzima bwanjye cyangwa indonke z’iyi si! Ati, sinafashe uruhu rw’abikinira ngo mbe nashyigikira amafuti yabo.
Muri make umuhanuzi Yeremiya atwigisha gukorera Imana nta kwiziganya maze abantu bakaboneraho. Ntiyabaye wa muntu ubereyeho gushimisha abantu ngo Imana ibonereho. Mbere ya byose, agamije ikuzo ry’Imana kabone n’aho abantu n’abo babanye bamufata nabi cyangwa babimuhora. Yeremiya si ikirumirahabiri nka bamwe mu bakristu b’ubu bagambana, bakihakana Yezu, Bikira Mariya, icyumweru bashyize imbere inda zabo n’izindi ndonke z’iyi si.
Yeremiya koko ni Umuhanuzi wamenye ko gukora ugushaka kw’Imana ko ari ryo saro ry’agaciro rudasumbwa. Yemeye guhara no kugurisha ubuzima bwe (yahowe Imana) maze agura iryo saro. Yararyihebeye wese, aritangaho ikiguzi cy’amaraso ye yemeye ko amenwa maze agaragaza mu buzima bwe ko yashushanyaga Yezu wagombaga kuza.
Yezu ni Yeremiya mushya kandi uzahoraho iteka. Ni we wumviye Imana kugeza ku ndunduro. Yemeye kwigabiza urupfu rubi rw’umusaraba kugira ngo acungure rya saro ryaremwe mu ishusho ry’Imana rikaza kwihindanya mu byaha. Muntu yeremwe mu gaciro gakomeye cyane , mu Ishusho y’Imana. Yezu We Shusho y’Imana Nzima itagaragara, yemeye gushora (igishoro) byose ataretse n’ubuzima bwe kugira ngo akure mu nzara za Sekibi na Nyarupfu rya Saro ry’agaciro gakomeye mu maso y’Imana,ari we: mwene muntu. Twaguzwe amaraso ya Kristu yatumenewe ku Musaraba. Iri banga ry’ubukristu turikomereho ni ryo rizatugeza mu ihirwe ry’Ijuru.
Twirinde kwipfayonza. Turi aba Kristu. Twerure, twange shitani, dukurikire Kristu kandi tumwamamaze. Twirinde kuba abakristu b’abagambanyi cyangwa ibirumirahabiri.
Umubyeyi Bikira Mariya n’abatagatifu barimo Yeremiya , Alufonsi Mariya wa Ligori, Arkadi, Fida, Speransiya na Karitasi badusabire.
Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne