Twongerere ukwemera Nyagasani

Inyigisho yo ku wa  24 Ukuboza 2012, Mu gitaramo cya Noheli

AMASOMO: 1º. Iz 9, 1-6;  2º. Tito 2, 11-14; 3º. Lk 2, 1-14 

INYIGISHO YA NOHELI 2012

(+Simaragidi MBONYINTEGE, Umushumba wa Kabgayi) 

« TWONGERERE UKWEMERA, NYAGASANI » (Lk 17,5) 

Bakristu bavandimwe, turizihiza Noheli ya Nyagasani Yezu Kristu, muri iri joro (kuri uyu munsi) yavutseho. Ibyo tukabikora turi mu mwaka w’Ukwemera. Niyo mpamvu ntangiriye kuri aya magambo y’Indangakwemera k’umukristu: 

Ndemera Imana Data, waremye ijuru n’isi, akarema muntu amwishushanyije, kandi amufiteho umugambi wo kuzamusangiza ku bugingo bwe. Muntu acumuye akagwa mu cyaha, Imana ntiyamutereranye, ahubwo yamusezeranyije kuzamucungura ibinyujije mu nzira y’ukwemera (Intg 3,15).

Ndemera Yezu Kristu, Umwana w’Imana Data (Mk 9,7). Niwe Jambo wigize umuntu akabana natwe, abyawe na Bikira Mariya, akabambwa ku musaraba, agapfa, agahambwa, maze ku munsi wa gatatu akazuka, ubu akaba yicaye iburyo bw’Imana Data. Niwe byose byaremewemo, kandi niwe Mucunguzi wa muntu uko Imana yabigennye.

Ndemera Roho Mutagatifu ukomoka ku Mana Data no kuri Mwana, akaba muri Kiliziya no muri buri wese wabatijwe kandi agenza nk’uwemera. Niwe Yezu Kristu yadusigiye ngo atwumvishe ibyo yatubwiye n’ibyo yadukoreye, adukomeze mu nzira y’ubunogeramana atuyobora mu bugingo bushya Yezu Kristu yaturonkeye mu rupfu n’izuka bye.

Ndemera na Kiliziya Gatolika ikomoka ku Ntumwa, ikabumbira abemera Nyagasani Yezu Kristu mu muryango umwe, ikabatungisha Ijambo ry’Imana n’amasakramentu matagatifu cyane Batisimu idukingurira irembo ry’ukwemera n’ubugingo budashira, n’Ukarisitiya Ntagatifu itubanya umunsi k’uwundi na Nyagasani Yezu wazutse, kandi ikagaburira muri twe imbuto z’ubugingo twaronse muri batisimu. Ibi byose bigakorwa k’ubw’imbaraga za Roho Mutagatifu uba muri Kiliziya.

Inkomoko n’ishingiro by’iyi ndangakwemera yacu rero ni Nyagasani Yezu Kristu waje kubiduhishurira. Nibyo twizihiza mu ivuka rye muri iri joro (kuri uyu munsi). Ukuvuka kwe i Betelehemu ho muri Yudeya ni intambwe ya mbere ikomeye Imana iteye isanga umuntu mu bumuntu bwe igamije kumuha uruhare ku bugingo bw’Imana ubwayo. 

Uyu « Jambo wigize umuntu, akabana natwe, maze tukibonera ikuzo rye » (Yoh 1,14). Uko Yohani wabibonye abitubwira, niwe na none yongera kuvugaho ati : « Jambo yariho, yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana » (Yh 1,1).

Ukuza kwe muri twe, ivuka rye i Betelehemu ryaje nk’iritunguranye, ntitwari twiteze ko Imana igenga byose, naho yakwigira umuntu itaza bene kariya kageni. Nyamara n’ubwo twatunguwe, twari twarategujwe binyuze ku bahanuzi Imana yageneraga umuryango wayo. Twumvise umuhanuzi Izayi ukuntu amuvuga agira ati : « Abantu bagenderaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi, abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi urumuri rwabarasiyeho. Wabagwirije ineza, ubasakazamo ibyishimo… » (Iz 9,1).

Aya magambo y’umuhanuzi Izayi ntiyavugaga ibiriho, ahubwo yahanuraga ibizaza na none yendeye kubyabaye cyangwa se ibiriho. Ari mu cyerekezo cy’amizero y’umuryango wa Israheli Imana yari yaritoreye ngo uzabe inzira Umucunguzi azacamo aje mu bantu. Kandi ari nako ategura abazamwakira. Umuhanuzi Izayi akomeza agira ati : « Umwana yatuvukiye twahawe umuhungu. Ubutegetsi bumuri ku bitugu, ahawe izina : Ni umujyanama w’agatangaza, Imana idahangarwa, umubyeyi w’iteka, umwami w’amahoro » (Iz 9,5). Uburanga bwa Jambo wigize umuntu bwose buri muri aya magambo y’Umuhanuzi Izayi. Ibyo avuga biratangaje koko, nyamara nta avuga uwo yabonye, ahubwo ni uwo yari ategereje hamwe n’umuryango w’abemera bari mu rugendo rugana amaza ya Nyagasani.

Igihe rero cyarageze, ubuhanuzi bwa Izayi burasohora, kandi ibi byabaye mu gihe cy’amateka azwi neza. Ubwo Kayizari Agosto yari umwami w’Abami i Roma, agaca iteka ry’ibarura rya mbere, rikaba kandi igihe Kwirini yari umutware wa Siriya, ariyo Galileya yabarirwagamo, aho Yozefu na Mariya bari batuye. Ibi umwanditsi w’Ivanjili Luka arabitwandikira ngo twumve neza amateka y’ivuka rya Yezu turimo kwizihiza muri iri joro (uyu munsi). Jambo rero wigize umuntu akabana natwe abyawe na Bikira Mariya yinjiye mu mateka yacu ku buryo butunguranye. Yewe na Yozefu na Mariya, nubwo bari bategereje ivuka ry’Umwana, ariko nabo baratunguwe ariko bakomeza uko batangiye, maze babyakira nk’inzira y’ugushaka kw’Imana. « Umunsi wo kubyara uragera ; abyarira mu kiraro cy’amatungo, bamuryamisha mu kavure, bamworosa utwenda » (Lk 2,6…). Ng’uko uko iyi si yacu yakiriye Umukiza wayo. Nyamara uwabaza Yezu uko yashakaga ko tumwakira yagusubiza ko atari ukumutegurira inzu z’amagorofa yavukiramo, atari kumushakira amazimano ahambaye wakwakiriza Umuremyi w’Ijuru n’Isi, ahubwo ko ari ukubona ikuzo ry’Imana yifitemo no kumwemera nk’umukiza w’abantu uvuye ku Mana. N’ubu nicyo adusaba natwe mu kwemera kwacu.

Bakristu bavandimwe, niba Nyagasani Yezu yarahisemo kuvuka atya, akavukira hariya, hari icyo bitubwira. Dutangazwe nuko hari abamubonye kuriya, maze hirya y’agahinja karyamye mu kavure bakahabona ikuzo ry’Imana. Ibi si ingabire umuntu yishakamo, ni impano iva ku Mana. Icyakora ikagira umuntu uyakira. Nyamara ntawe uyihejweho mu bana b’abantu kuko Kristu Yezu yaziye buri wese.

Niba rero natwe dushaka kubona ikuzo rye, kuriya ari, na hariya aryamye, niduce bugufi, tumusange, twegere bariya bamalayika n’abashumba, maze tureke urumuri yifitemo rutuboneshereze mu nzira y’ukwemera kwacu.

Uriya Mwana watuvukiye bya kariya kageni, niwe koko umuhanuzi Izayi yavugaga ati : « Ni Imana idahangarwa, umubyeyi iteka, umwami w’amahoro, uzakomeza ingoma ya Dawudi mu butungane n’ubutabera ubu n’iteka ryose » (Iz 9,6). Jambo rero uko yaje, abami n’ibikomangoma b’iyi si ntibabimenye, kandi niyo babimenya umenya batari kuza, ahubwo haje abamalayika bavuye ku Mana yamwohereje, bararika abashumba bari baraririye amatungo yabo, baraza basanga uruhinja ruryamye mu kirugu hagati ya Yozefu na Mariya, maze bibonera ikuzo ry’Imana, nuko batera indirimbo y’ibyishimo bati : « Imana nisingizwe mu ijuru, maze munsi abantu ikunda bahorane amahoro » (Lk 2,14).

Bakristu bavandimwe, iri kuzo rya Yezu i Betelehemu ryagaragariye abamalayika n’abashumba hari umuhamya mukuru w’ukwemera kwacu, « Mariya Nyina wa Jambo ». Niwe Ivanjiri ya Luka ivugaho iti : « Mariya we agashyingura ku mutima we ibyabaye byose » (Lk 2,19). Igihe cyarashyize kiragera nawe abiha Kiliziya byari biteganirijwe. Ivuka rya Yezu i Betelehemu ho muri Yudeya ryabaye intangiriro yo kuza kwe ku mugaragaro muri iyi si yacu, mu mateka yacu, ngo ahindure imabanire yacu n’Imana n’imibanire yacu n’abantu. Ni imbuto y’imyemerere mishya yateye. Yaje atyo rero ari « Urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uje kuri iyi si » (Yoh 1,9). Kuva ubwo, Kristu Yezu yakomeje gukurira hagati yabo yatumweho. Nk’uko umwanditsi w’Ivanjiri ya Luka abivuga ngo : « Nuko Umwana arakura, arakomeza abyirukana ubwenge, yuzuye ubwitonzi, afite ubutoni ku Mana » (Lk 2,40). Aya magambo y’Ivanjiri, meza kandi akomeye, arajyana neza n’aya Yohani aho agira ati : « Nuko Jambo yigira umuntu, abana natwe, twibonera ikuzo rye » (Yoh 1,14). Ibi byose birashaka kuvuga ko kuva ku ivuka rye twizihiza muri iri joro (uyu munsi) kuzageza ku rupfu n’izuka rye Yezu Kristu yitozaga kubana n’abantu nk’Imana mu bantu, kandi akitoza kubana n’Imana nk’umuntu ugambiriye kuzuza muri we ugushaka kw’Imana.

Niyo mpamvu Yezu Kristu nka Jambo wigize umuntu akabana natwe, akaducungura abinyujije ku musaraba, mu rupfu n’izuka rye ariwe shingiro ry’ukwemera kwa buri mukristu ku giti cye bwite n’ukwa Kiliziya yose muri rusange. Nibyo Pawulo Mutagatifu avuga ati : « Niwe kandi mutwe w’umubiri, ariwo Kiliziya, akaba n’ishingiro, n’umuvukambere mu bapfuye, kugira ngo ahorane muri byose umwanya w’ibanze ; kuko Imana yijihijwe no kumusenderezamo ibyiza byose, kandi muri We yiyunga n’ibiriho byose » (Kol 1,18-20).

Bakristu bavandimwe, kwizihiza umwaka w’ukwemera nk’abakristu ni ukurushaho kwegera Yezu Kristu; twumva Ijambo ry’Imana kandi duhabwa neza amasakramentu, bityo tukamumenya bya nyabyo, tukamukunda by’ukuri, tubifashijwemo na Roho Mutagatifu yaduhaye igihe tubatizwa. Kwizihiza Yezu Kristu mu ivuka rye turimo none ni ugakora urugendo rw’ukwemera nk’urwo Intumwa zakoze. Ishingiro ry’ukwemera kwabo kimwe n’ukwacu kwahereye ku rupfu rwe ku musaraba n’izuka rye mu bapfuye, maze yabigaragariza aho amariye kuzuka bakamumenya nk’uwari warabambwe ku musaraba, bakibonera ikuzo rye aho amariye kuzuka nuko bakamwemera (Lk 24, 34-35).

Ni aha umwanditsi w’Ivanjiri Luka n’abandi banditse ku ivuka rya Yezu bahereye bajya gutohoza iby’ivuka rye i Betelehemu ho muri Yudeya ; agakurira i Nazareti, akigishiriza mu Galileya, akitangira i Yeruzalemu aho yabambwe ku musaraba, akabiyereka yazutse. Bakamubona bamumenya,bakamwemera.

Intumwa za Yezu dukomoraho ukwemera kwacu, zarishimye zibonye Nyagasani Yezu yazutse mu bapfuye, ndetse bahise bemera n’ibindi byose yabigishije ubwo bari mu Galileya. Nyamara ukwemera kwabo kwacibwagamo, bagashidikanya (Yh 21,12). Byageze aho rero baza guhabwa Roho Mutagatifu Yezu yari yarabasezeranyije ubwo yababwiraga ati : « Ariko umuvugizi Roho Mutagatifu, Data azohereza mu Izina ryanjye, niwe uzabigisha byose, kandi abibutse nibyo nababwiye byose. Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye » (Yoh 14, 26-27). Nuko kuva kuri Pentekosti iby’ukwemera kw’Intumwa bijyana neza n’uguhaguruka baratinyuka, bashira amanga, maze bamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu (Intu 2,22). Ni aha rero ukwemera kwacu gushingiye nk’abakristu muri Kiliziya yacu.

Bakristu bavandimwe, ivuka rya Nyagasani Yezu twizihiza none naryo ubwaryo ryumvikaniye neza aho Yezu Kristu amariye kuzuka mu bapfuye. Intumwa za Yezu ukwemera kwacu gukomokaho zazirikanye ku buzima n’imibereho ya Yezu mu bantu, ziramanuka zigera ku ivuka rye, mu kirugu cy’i Betelehemu, maze hirya ya kariya kana karyamye mu kavure, gatwikirije udutambaro gakikijwe na Yozefu na Mariya, abamalayika n’abashumba baje kumuramya, maze baratangara kandi baremera ubudashidikanya. Kuko nk’uko Yohani Mutagatifu abivuga ati : « Ibyo twabonye kuva mu ntangiriro, n’ibyo twiyumviye kuri Jambo Nyirubugingo, ibimwerekeyeho twiboneye n’amaso yacu, tukabyitegereza, tukabikozaho ibiganza byacu, nibyo namwe tubamenyesha » (1Yoh 1,1).

Natwe rero turemera, twarabatijwe, twahawe Roho Mutagatifu, ariko ukwemera kwacu ntigushyitse, cyangwa se ntidusobanukiwe bikwiye. Rimwe na rimwe, niba atari kenshi, turashidikanya, ubundi tukaba twemera mu bwenge iriya ndangakwemera yacu, ndetse tukayivuga tudasobwa, ariko byagera mu mibereho yacu, mu mibanire yacu n’Imana cyangwa se mu mibanire yacu n’abandi ugasanga turakora nk’aho Imana itari mu byacu. Uyu mwaka rero, guhera uyu mugoroba (uyu munsi) iri sengesho ry’Intumwa zabwiraga Yezu, turigire iryacu “ Twongerere ukwemera, Nyagasani” (Lk 17,5). Ibi babimubwiye amaze kubigisha ku nshingano zabo ku byerekeye kubana n’abandi, cyane cyane kukubabarira abandi, basanga bakiri kure yabyo mu myemerere yabo bati: « Twongerere ukwemera Nyagasani ».

Ku Ntumwa za Yezu igihe cyarageze, bamurikiwe n’urupfu n’izuka bya Nyagasani, kandi bakiriye Roho Mutagatifu basezerayijwe, baremera, bashira amanga bamamaza ntagutinya ibyerekeye urupfu n’izuka bya Nyagasani, ndetse bageza n’aho kumena amaraso yabo bahowe Nyagasani Yezu. Bityo batubera inkingi z’ukwemera Kiliziya yacu ishingiyeho.

Bakristu bavandimwe, nimurebe Nyagasani Yezu Kristu, muzirikane inyigisho z’Intumwa dusanga mu Ijambo ry’Imana n’ubuhamya batanze bapfira Nyagasani Yezu Kristu, maze namwe mwemere. Nimwemere kandi mube abahamya bashize amanga b’ukwemera mufite muri Yezu Kristu.

Ntihabuze ingorane kenshi zibangamira ukwemera kwacu muri iki gihe. Ariko ufite ukwemera gushyitse, nk’uko tubisanga mu buhanuzi bwa Za 22 ngo « Ndagiwe n’umushumba mwiza, anshora ku iriba ry’amazi afutse, naho naca mu mukokwe ucuze umwijima, ntacyankura umutima » (Za 22,1-4). Koko bavandimwe Kristu Yezu, mukwigira umuntu kwe yaciye bugufi cyane, yigira umwumvire kandi ariwe mugenga wa byose. Ibyo yabikoreye kugira ngo hatagira n’umwe usigara munsi ye, kandi ngo adutoze atyo umuco wa gikristu wo kwicisha bugufi, ukunamira Imana, ukubaha mugenzi wawe uko ari kose. Iri ni ryo banga rikuru ry’umugenzo w’ukwemera kwa gikristu « Nyagasani Yezu, twongerere ukwemera ». 

Kuri mwese rero bavandimwe iyi Noheli nibabyarire imbuto z’ukwemera gushyitse kandi umwaka w’ 2013 uzababere umwaka w’umugisha n’amahoro. Nyagasani Yezu abane namwe. 

Bikorewe i Kabgayi, ku wa 20 Ukuboza 2012.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho