Inyigisho yo ku wa gatatu w’icya 34 gisanzwe A
Amasomo: Dan 5,1-6.13-14.16-17.23-28; Za (Dan 3,62-64-67); Lk 21,12-19
Umuryango w’Imana wanyuze mu mateka akomeye kandi ababaje. Uko bagendaga bagomera Imana, ni ko barushagaho kugubwa nabi, bakagubwaho n’ingaruka mbi zitewe n’ukunangira umutima kwabo. No mu gihe cya Daniyeli barakubititse bitavugwa. Yeruzalemu yarasenywe mu mwaka wa 587 mbere y’ivuka rya Yezu maze abayisiraheli bajyanywa bunyago i Babiloni. Aho i Babiloni mu butegesti bwa Nabukadenitsari ndetse no ku bw’umuhungu we Balitazari, abayisraheli bibutse amagara! Barabonabonnye, babura ayo bacira n’ayo bamira! Bicuza impamvu bateye umugongo Uhoraho, bifuza gusubirana igihugu cyabo bitagishobotse.
Ku mpande zombi, byarigaragaje ko nta mahoro y’abari kure y’Imana. N’abo Banyababiloni bibwiraga ko babohoje igihugu, babyitwayemo nabi cyane. Barwanyije abayisraheli, bagera n’aho barwanya Imana ubwayo. Umwami Nebukadenitsari ndetse n’umuhungu we Balitazari wamusimbuye, barishe, bararimbura, bigira ibigirwa-mana. Twumvise mu isomo rya mbere uburyo ibikoresho bitagatifu byari bigenewe imirimo mitagatifu yo mu Ngoro y’Imana babyidagaduyemo, barabinyweshwa, bigabizwa inshoreke n’abagomera-mana. Erega ubwo Uhoraho baba bamwambuye icyubahiro cye n’ibikoresho byifashishwaga mu kumusingiza maze byegurirwa imirimo ya gipagani!
Daniyeli ababajwe n’iyo myitwarire yandagaza izina ry’Uhoraho. Ahanuriye umwami amakuba amutegereje: “Wirase kuri Nyagasani Nyir’ijuru, utumiza ibikombe byo mu Ngoro ye maze wowe n’abatware bawe, inshoreke zawe n’abaririmbyikazi bawe mubinywesha divayi ; musingiza ibigirwamana bikozwe muri zahabu no muri feza, mu muringa no mu cyuma, mu biti no mu mabuye kandi ibyo bigirwamana bitabona, ntibyumve cyangwa ngo bigire icyo bimenya. Nyamara ntiwahaye ikuzo Imana ibumbatiye ubugingo bwawe mu biganza byayo, ikagenga n’amayira yawe yose. Ni yo rero yohereje cya kiganza cyandika ubwacyo iyi nyandiko. Ibyo cyanditse ni ibi: “Mene, Mene, Tekeli, Parisini”. Dore rero icyo ayo magambo asobanura: “Mene”, lmana yabaze imyaka umaze ku ngoma maze irayisoza. “Tekeli”, wapimwe ku munzani maze uburemere bwawe bugaragaza ko udashyitse. “Parisini”, igihugu cyawe cyagabanyijwemo kabiri, gihabwa Abamedi n’Abaperisi».
Zimwe mu nyigisho twakura muri ubu buhanuzi:
-Ingoma z’isi ziratanga kandi kandi zifitemo muri zo ubwazo imbuto izirimbura. Iyo zatangiye kwimura Imana zikararama, zikikuza zigasaba ko bazisenga, akazo kaba kashobotse. Ingoma ya Nebukadenitsari yarisenye ku bw’igitugu cyayo no kwirukana Imana igategeka abantu kuyitura ibitambo hanakoreshejwe ibikoresho bitagatifu by’Uhoraho.
-Twabishaka tutabishaka, Imana niyo Musumbabihe kandi niyo igena uko ibihe bigenda bisimburana, bikagenda bigana ku ndunduro yabyo ariko byimukira Ingoma y’Imana.
-N’aho abagome bakwigira ingunge gute, ntibazatsinda intungane nka ba Daniyeli kuko barinzwe n’Imana bakorera ubutitsa. Intungane z’Imana nizo zonyine zizagira umwanya ukomeye n’uruhare mu Ngoma y’Imana.
-Abatajejeta amaraso mu biganza byabo kandi ntibabe barahumanyijwe n’ibigirwa-mana nibo bazacira imanza isi, bereke kandi basobanurire isi inzozi z’icyo ab’isi bazazira n’ahari ibanga ry’uburokorwe bwayo. Abaharanira ubutungane ni bo bonyine bakwereka isi icyaha cyayo ndetse n’aho yashora amizero n’imibereho ngo ibashe kurokoka.
-Ukora icyaha yiyambitse, yitwaje ibimenyetso bitagatifu cyangwa agikoreye ahantu hakorerwa ibintu bitagatifu bigenewe ikuzo ry’Imana (ishapure, umudari, amashusho matagatifu, umwambaro cyangwa ibikoresho bya Liturujiya cyangwa se ari ahantu hagenewe umurimo mutagatifu w’Imana) aba acumuye ku buryo bukomeye cyane. Niba atagarukiye Imana bwangu amenye ko aba ategerejwe n’umuvumo ukomeye yikururiye.
Yezu Kristu atwiyoborere maze atwemerere tumuturemo kuko ari we Ngoma y’Imana mu bantu. Mubyeyi wa Kibeho, twagira wowe, uduhakirwe.
Padiri Théophile NIYONSENGA