Inyigisho yo kuwa mbere w’icyumweru cya 6 cya Pasika, B
Kuwa 10 Gicurasi 2021
Amasomo :
- Intu 16, 11-15
- Yh 15,26-27;16,1-4
Dusabe Ingabire yo kumenya gutega amatwi Ijwi ry’Imana n’ingabire yo kwakira abo Imana idutumaho
Hari amazina yagarutse mu isomo rya mbere kandi ayo mazina yombi afite icyo atwigisha. Ayo mazina ni Pawulo na Lidiya, ariko bombi bafite bagenzi babo. Reka twibande kuri aba bantu babiri: Pawulo na Lidiya, maze tugire isomo tubigiraho. Lidiya yari muntu ki? Ni umugore wahawe Ingabire yo gutega Imana amatwi. Ni umugore usengana n’abandi. Amateka atubwira ko akomoka muri Aziya ( Tiyatira), akaba yarimutse, aza gutura mu mugi wa Filipe, muri Masedoniya, mu majyaruguru y’Ubugereki, aha ni ku mugabane w’I Burayi. Aka gace Lidiya yarimo kari karakoronijwe n’Abaromanai. Mu birebana n’imirimo yari imutunze, yakoraga ubucuruzi. Ku birebana n’Iyobokamana, yari asanzwe ari mu idini y’abahudi, kuko Ijambo ry’Imana twasomye , ryatubwiye ko yubahirizaga Isabato; cyakora yari ataramenya Inkuru Nziza y’Urupfu n’Izuka bya Nyagasani Yezu Kristu. Iyi Nkuru Nziza y’urupfu n’izuka rya Yezu Kristu, niyo Pawulo na Bagenzi be bamuzaniye. Bayimubwiye ari kumwe n’abandi bagore, cyakora Ijambo ry’Imana , ntabwo ryatubwiye uko abandi bagore baryakiriye. Batubwiye uko Lidiya yakiriye Inkuru Nziza ya Yezu Kristu.
Ni gute Lidiya yakiriye Inkuru Nziza ya Yezu Kristu?
Yateze amatwi inyigisho za Pawulo Mutagatifu, aremera, arabatizwa
Ni izihe mbuto z’ukwemera yagaragaje?
Yemeye kwakira no gucumbikira Intore z’Imana ( Pawulo na Bagenzi be).
Reka twigarukire kuri Pawulo na bagenzi be: Dutangarire ishyaka ryabarangaga mu butumwa bakoraga bwo kwamamaza Yezu Kristu. Muri iri isomo, batubwiye ahantu henshi , we na bagenzi be , bagenze mu gihe gito: Torowadi, Samotorasi, Niyapoli, Filipi. Izo mbaraga zo kwamamaza inkuru Nziza bazikuraga he ? bazihabwaga na nde? Igisubizo kiri mu Ivanjili twumvise: “Umuvugizi nzaboherereza aturutse kuri Data, Roho Nyir’ukuri ukomoka kuri Data, naza azambere umugabo. Namwe muzambere abagabo, kuko twabanye kuva mu ntangiriro”. Ibanga ni Roho Mutagatifu, ibanga ni umuvugizi. Umufite ntakangwa n’uburebure bw’imisozi. Ufite Roho Mutagatifu ntatinya ururimi azavugamo. Ufite Roho Mutagatifu ntiyibaza uko azabaho ari mu butumwa.
Twibaze:
- Ese Dutega amatwi abatugezaho Ijambo ry’Imana nka Lidiya?
- Ese tumenya kwakira Intore z’Imana, mu izina rya Yezu, nk’uko Lidiya yazakiriye? Twibuke Ijambo ry’Imana rigira riti “Ubakiriye nijye aba yakiriye”( Mt 10,40). Twebwe abakristu twakira dute abagaragu b’Imana? Koko tubakira mu izina rya Yezu? Cyangwa tubakira twabanje gukora imibare myinshi?
- Ese twemera guca bugufi, nk’uko Pawulo Mutagatifu na bagenzi be baciye bugufi, bakemera kwakirwa na Lidiya, tubigiriye kwamamaza inkuru Nziza ya Yezu? Twe tujya mu butumwa, aho niturwanira ibyubahiro by’isi? Ijambo ry’Imana riti “ mugume muri iyo nzu, munywe kandi murye icyo babahaye, kuko umukozi akwiriye igihembo cye” ( Lk 10,7).
Muri iki gihe, twitegura guhimbaza Pentekoste , twemerere Roho Mutagatifu adukoreshe, nk’uko yakoresheje Lidiya, agakoresha kandi Pawulo na bagenzi be.
Mbaragije Umubyeyi Bikira Mariya
Nyagasani Yezu nabane nawe
Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU
Paroisse Crete Congo-Nil/ Nyundo