Ku cya III cya Pasika C, 05 Gicurasi 2019
Amasomo: Intu 5,27b-32.40b-41; Zab 30 (29), 3-4, 5-6b, 6cd.12,13; Hish 5, 11-14; Yh 21, 1-19.
Kuri iki cyumweru cya gatatu cya Pasika, reka dukurikirane ingingo imwe yonyine iduhe kumva ko dukwiye gupfukama tugasabira isi.
Intumwa za Yezu Kirisitu, n’ubwo zari zarakwiye imishwaro igihe Yuda amugambaniye bakamubamba ku musaraba. Bamwe banacitse intege bisubirira mu mirenge yabo. Abo ni nka ba bigishwa bamaze kubona ibyabaye iminsi ibaye itatu icyizere cyose cyarayoyotse. Bacitse ururondogoro mu nzira bagana i Emawusi. Mu gihe bari babuze ayo bacira n’ayo bamira, Yezu wazutse ngo “Mba”. Uko yakomeje kubonekera abigishwa be, ni ko igihu cyari cyarabuditse mu mitima yabo cyeyutse. Batangiye kwiyumvamo imbaraga zo kuvuga hose ko Yezu wabambwe agapfa agahambwa yazutse rwose ari muzima.
Abicishije Yezu bagize ubwoba bumvise ko intumwa zikomeje kwamamaza ko Kirisitu ari Nyagasani. Abayahudi, abasaseridoti bakuru, abanyacyubahiro bari ku ngoma n’abandi batari bake, bihutiye gusohora amategeko ntarengwa yo guceceka izina rya Yezu.
Kubera ko intumwa zari zuzuye Roho Mutagatifu, ntizatinye kuvuguruza abicishije Yezu. Zabaye nk’izibahugura rwose ziti: “Harya ari mwebwe ari na Roho Mutagatifu, murakeka ari nde dukwiye kumvira?”. Bahakanye kumvira amategeko y’amafuti izo nyaryenge zari zaradukanye zigamije kuburizamo umurimo wo kwamamza Inkuru Nziza. Umukirisitu ufite ukwemera kunoze, agera aho amaramaza akirinda gushakisha uko yashimisha isi. Nyamara ubwo bubwa bwo kunywana n’isi n’ibyayo, ni bwo bubyara amakuba menshi.
Tugerageze kumama akajisho ku bibera muri iyi si dutuye. Dusangamo abanyamaboko bahora bashyiraho amategeko arwanya Imana, agatoza abantu kwitwara uko babonye bihabanye cyane n’Amategeko y’Imana. Agasuzuguro k’iby’Imana no gutoteza abakurikiye Yezu Kirisitu, ibyo byose bigaragaza ko ababatijwe bakiri bake cyane. Nta kuntu wasobanura uburyo hirya no hino mu bihugu badasiba gutegura amategeko mabi, maze ababatijwe bakayatora. Icyo ni kimwe mu bimenyetso by’uko mu isi higanje amatwara yo kumvira abantu aho kumvira Roho Mutagatifu. Birababaje ariko icyo Nyagasani ashaka kutwigisha uyu munsi, ni ukugira ubutwari bwo kubwira isi ko ibyayo bidutandukanya na Yezu bitadushishikaje. Izadutera ubwoba idutoteze ariko nta kundi, Roho wa Yezu wazutse azadukomeza nitumwemerera. Intumwa n’abakirisitu ba mbere badusabire ubutwari nk’ubwabo.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Anjelo, Yudita, Yoviniyani, Kresensiya, Fransisiko Laval, Magisimi na Niseti, badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana