Twumvire Imana, dukunde abayo

Inyigisho yo ku wa 2 w’Icyumweru cya 2 gisanzwe umwaka B

Amasomo matagatifu:1Sam 16,1-13
Mk 2,23-28
Bavandimwe, amasomo matagatifu nk’uko bisanzwe akungahaye ku nyigisho
zidufasha mu buzima bwacu kugirango twitoze kunogera Imana no kubanira
neza abo yiremeye. Ayo tuzirikana uyu munsi by’umwihariko nayo
araducyamura mu mubano wacu n’Imana no mu mubano wacu na bagenzi
bacu. Tuzirikane ko Imana itora abantu ngo ibahe ubutumwa kubera
umugambi ifite ku muryango wayo. Ariko hari igihe idutora tukayirumbira
ndetse tukayibabaza iyo tutunze ubumwe nayo mu butumwa iduhaye.

Isomo rya mbere riratwereka ukuntu Imana yatoye Sawuli ikamusiga amavuta ngo
ayobore umuryango wayo,ariko aza kurenga ku mategeko yayo akora ibyo
yishakiye. Yamuhaye imbaraga ngo atsinde abanzi bari babangamiye
umuryango wayo bawuhigira, atsinze urugamba agerekaho no gusahura kandi
atari byo yari yamutumye. Bavandimwe, Imana ifite umugambi kuri buri wese muri twebwe kandi
yaradutoye. Ariko iyo tutunze ubumwe nayo mu Isengesho tukiha kwiyemera
no gukora ibyo twishakiye twibwira ko ibyo dukora ari imbaraga
zacu, tuba duteshutse kuri uwo mugambi, twitandukanyije nayo bityo
ubuzima bukaba umwaku kandi ari twe tubyikururiye. Abanyarwanda
bati: Nyamwanga kumva ntiyanze kubona, amatwi arimo urupfu
ntiyumva, umwana w’intabwirwa yikebera inyama y’intaribwa, ucira injiji
amarenga amara amanonko n’izindi mvugo zigaragaza ububi bwo kwanga
kumvira.
Imana rero yabonye umwami Sawuli atakiri mu mugambi
wayo yiyemeza kwitorera undi mwami uzayobora neza umuryango wayo. Kandi
ntitora ikurikije amarangamutima y’abantu kuko abantu tubona ku buryo
buciriritse. Turebe uko yatoye umwami Dawudi, umwana muto mu bahungu ba
Yese,mu gihe nta numwe wakekaga ko ariwe watoranywa, yemwe n’umuhanuzi
Samweli yakekaga ko yenda Imana yatora umukuru ufite ingufu, cyangwa
igatora ishingiye ku gihagararo, uburanga n’ibindi abantu dukunze guha
agaciro. Kenshi ntabwo duhuza imyumvire n’Imana. Abanyarwanda
bati: Ntihaba gukanura amaso haba Imana ikurebera, Imanga y”Imana iruta
ikigarama cy”ijisho…
Hari ibyo dushima Imana itabishima hari n’ibyo tugaya Imana
ibishima. Iyumvire nawe abafarizayi twumvise mu Ivanjili. Bahora
bagenzura Yezu bashaka ibyo bamugayaho n’ibyo bamushinja ntibazi ko
yaje mu isi kubera urukundo akunda bene muntu kugirango adukize ikibi
cyose cyatubuza kuzabana n’Imana. Bagenzura ko akurikiza imihango yose
n’amategeko ya kiyahudi. Baramwijujutira kuko abagishwa be bamamfuje
ingano zo kurya ku munsi w’isabato bashonje.Yezu abereka ko isabato
ibereyeho umuntu ko atari umuntu ubereyeho isabato ko kandi we ubwe
ariwe ugenga byose n’iyo sabato irimo.
Bavandimwe,mu mibereho yacu hari igihe turangwa no
kugenzura abandi no kubanenga tutaretse no kubacira urubanza. Ubwo se
twe tuba dutandukanye n’abafarizayi?Abanyarwanda nanone bati: Uruvuga
undi ntirubura,agahwa kari ku wundi karahandurika,agashyo kabaga
amatungo y’abandi ntikabura ubugi, ibirenge byiruka mu ntabire y’undi
ntibibura…
Reka rero twumve ko dukwiriye kwireba cyane tukinegura tukumva ko
dukeneye guhinduka muri kamere yacu aho guhimbazwa no kugenzura abandi
dutinda ku ntege nke zabo natwe tutari ba miseke
igoroye. Ngo:Banegurana ari inege ba nenge itirora. Byongeye kandi
amasomo matagatifu ya none adufashe kwitoza guhuza imyumvire n’Imana
no kureba nka yo kuko turi abana bayo ikunda byimazeyo kandi imfura
igenza nka se. Amaso yacu arebane impuhwe,amatwi yacu yumvane
impuhwe,ururimi rwacu ruvugane impuhwe,ibikorwa byacu birangwemo
impuhwe.
Ibyo tuzabishobora nitwunga ubumwe n’Imana mu rukundo rudacogora
tumurikiwe kandi duhabwa imbaraga na Roho mutagatifu ku bwa Kristu
Umwami wacu.Amen.

Padiri Félicien HARINDINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho