Twumvire Roho Mutagatifu

Inyigisho yo ku wa mbere 23 Mutarama 2017; Icyumweru cya 3 gisanzwe, Umwaka A.

Amasomo:  2Tim 1,1-8; Zab95; Mk 3, 22-30 . Uyu munsi tukaba twizihiza  Mutagatifu Ilidefonsi, Umwepiskopi.

Bakristu bavandimwe Yezu akuzwe.

Uyu munsi Yezu aradukangurira kuguma kung´ubumwe muri Roho Mutagatifu nk´abavandimwe bityo tukirinda icyadutandukanya cyose hagati yacu nk´abantu no hagati yacu n´Imana. Bityo twifurizanye ishya,ihirwe n´amahoro biva ku Mana Data n´Umwana wayo Yezu Kristu nk´uko Intumwa Pawulo abisanganiza inshuti ye Timotewo. Nk´uko indirimbo ya zaburi ibitubwira, iryo hirwe niryo rizatuma tubwira amahanga yose ibitangaza bya Nyagasani Imana. Bityo, Yezu ubwe aradusaba kubaha Imana, kuyemera no kwirinda icyaha-ruharwa cy’ubutukamana. nk´uko twabyumvise, batutse Yezu Umwana w’Imana ngo yasaze. Icyi cyaha cyo gutuka Roho Mutagatifu kikaba ari cyo cyonyine kitababarirwa!

Gutuka Roho Mutagatifu bivuga iki?

-Ni ukunangira burundu ntiwemere kwisubiraho no guhinduka, ugatsimbarara ku cyaha uzi ko ari kibi, ukazarinda ugipfana utakicujije.

-Ni uguhakana Impuhwe z’Imana burundu ku buryo utazigarukira mbese ukumva ko icyaha wakoze gikaze, utakibabarirwa ugaterera iyo kuko wemera ko gikomeye cyangwa kiremereye gusumba ububasha bw’impuhwe z’Imana.

Ni ugufata ububasha n’ibitangaza by’Imana ukabyitirira Sekibi-shitani ko ariyo yabikoze. Urugero: Hari abantu barwanya Kiliziya Gatolika, maze babona ibyiza bihabera cyangwa ikintu kidasanzwe cy’igitangaza Nyagasani akora, bati: barabeshya, ni shitani yabo basenga! Birababaje! Gusebya bigera aho unangira umutima ntiwemere n’ibyiza ubona n’amaso yawe, ukabiha Sekibi: Ngo uwabuze icyo asebya inka agira ati, dore icyo gicebe cyayo.

Gutuka Roho Mutagatifu ni ugufata ibitangaza Sekibi ikora mu rwango rwayo kamere maze ukabyitirira Imana. Urugero: Hari abajya kuraguza no kuvuza mu bapfumu, babona Sekibi abahaye koroherwa bagashimira Imana. Ni umuvumo! Sekibi ikora nayo ibitangaza ariko ikwambura ubundi buzima, igusaba ibindi bitambo bigutanya n’Imana. Ntacyo igukorera ku buntu. Hari abakira bibye, bagashimira Imana. Hari abajya ku butegetsi bamennye amaraso,bagashimira Imana! Ibi sibyo. Ni ibikorwa bya Sekibi bitakwitirirwa Imana. Ni ugutuka Roho Mutagatifu.

Dusabe Inema yo Kubaha Imana , kuyikunda n’Uwo yadutumyeho Yezu Kristu umwana wayo.  Ildefonsi, Umwepiskopi udusabire. Bikira Mariya Nyina wa Jambo ugume utube hafi.

Padiri Théophile NIYONSENGA

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho