Twumvise bavuga ngo:”Imana iri kumwe namwe”

Ku wa kabiri w’icya 26 Gisanzwe C, 01/10/2019

AMASOMO: 1º. Zak 8, 20-23; Zab87 (86),1-7; 2º. Lk 9, 51-56.

1.Iyogezabutumwa

Ukwezi kw’Iyogezabutumwa turagutangiye. Gutangiye twiyambaza Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu. Ni umurinzi w’Iyogezabutumwa n’Abamisiyoneri bose. Yavukiye muri Normandiya mu Majyaruguru y’Ubufaransa kuri Ludoviko Maritini na Mariya Seliya. Aba na bo bashyizwe mu rwego rw’abatagatifu ku wa 18 Ukwakira 2015. Tereza yakuriye nyine muri uwo muryango uboneye w’ubukirisitu kuva ku wa 2 Mutarama 1873. Afite imyaka ine nyina yitabye Imana. Ntibyamubujije gukurana ibyishimo dore ko na se yakoze uko ashoboye kugira ngo abakobwa be bose batagira icyo babura kuri roho no ku mubiri. Tereza yari afite bene nyina bane. Bose biyeguriye Imana mu ba Karumelita. Tereza yahawe uburenganzira na Papa Lewoni wa 13 yinjira mu Bakarumelita afite imyaka 15. Yagaragaje amatwara adasanzwe yo gukunda Yezu na bagenzi be. Yahoraga asabira abasaseridoti n’abamisiyoneri bose. Yifuzaga kuba umumisiyoneri ariko ntiyagira aho ajya dore ko yapfuye ajite gusa imyaka 24. Yagize amahirwe aba umwana usukuye ku mutima no ku mubiri. Nta cyigeze kimwanduriza roho n’umubiri. Yarinze ava kuri iyi si atsinze ibishuko byose byamwanduriza roho n’umubiri. Yavuye kuri iyi si ntawe ushidikanya ku butagatifu bwe. Ku wa 29 Mata 1923, Papa Pio wa 11 yamushyize mu rwego rw’Abahire. Yamushyize mu rwego rw’Abatagatifu ku wa 17 Gicurasi 1925. Ni urugero rwacu. Ni urugero rw’urubyiruko rwose. Tumwiyambaze kenshi twe tugowe cyane muri iyi si irimo ibihindanya urukundo rwacu n’Imana na bagenzi bacu. Urukundo rwa kimuntu rudutanga imbere. Twarimbuka tudatwikiriwe n’Impuhwe z’Imana.

2.Gusoma no kumva Ibyanditswe Bitagatifu

Muri uku kwezi kudasanzwe kw’Iyogezabutumwa tuzamurikirwe n’ubuzima bwa Trereza w’Umwana Yezu. Ejo Papa yasohoye ibaruwa idasanzwe “Ahugura ubwenge bwabo” (Lk 24, 45) ishyiraho itegeko ryo guhimbaza bidasanzwe icyumweru cya Gatatu mu Byumweru bisanzwe by’Umwaka wa Liturujiya. Kizaharirwa Ijambo ry’Imana. Buri Paruwasi izajya ikora ibishoboka igaragaze ko Ibyanditswe Bitagatifu bifite umwanya w’ibanze mu buzima bwa Kiliziya n’ubw’umukirisitu wese. Iyo baruwa yasohotse ejo nyine ubwo twahimbazaga Yeronimo wabaye igihangange mu gusobanukirwa n’Ibyanditswe Bitagatifu. Papa ashaka ko Ijambo ry’Imana riba ari ryo shingiro ry’ubutumwa bwose bwa Kiliziya kuko “Ubutumwa bwa Yezu Kirisitu na Kiliziya ye budashobora kumvikana nta Byanditswe Bitagatifu” (Abahugura ubwenge nimero 1). Papa ashaka ko ubutumwa bukorwa muri Kiliziya bugeza abantu ku kwivugurura nyako. Ibyo bishoboka na none iyo twumva neza ibyo dusona: “Iyo dusoma Ibyanditswe Bitagatifu uko byahumekewemo na Roho Mutagatifu byandikwa, bikomeza kuba bishyashya…Ibyanditswe bitagatifu bibuganiza umwuka w’ubuhanuzi mu muntu wabisobanukiwe”.

Tuzakora ubutumwa bugende neza nidusobanukirwa ko Imana iri kumwe natwe. Ntidukwiye kubishidikanyaho. None kubona n’aba kera mu gihe cy’umuhanuzi Zakariya barabisobanukiwe! Muri ibyo bihe bamenye ko Imana iri kumwe na bo, ko izakoranyiriza amahanga yose i Yeruzalemu akayisingiza akunganira Abayahudi mu kwamamaza Umukiro itanga. Amahanga yose yahamagariwe ubuyoboke nyakuri. Nta hanga na rimwe ryahejwe. Nta muntu n’umwe wigijweyo. Nta gisekuru na kimwe kizasibanganya ayo mabanga y’Umukiro. Ni yo mpamvu guhagurukira kuvuga ubutumwa bihoraho kandi Imana itora bamwe ku buryo bwihariye ngo begukire ubwo butuma.

  1. Tugire dute abumva nabi?

Abanagira imitima bahozeho bazahoraho. Akenshi ubunangizi bubera inshoberamahanga abamisiyoneri n’abandi bose basogongeye ku Nkuru Nziza. Bahora bibaza impamvu abantu bamwe bigira ingunge bakaba ba nyamwigendaho kandi Umubyeyi wabo ubakunda adahwema kubahamagara! Hibazwa impamvu habaho kurwanya ibyiza Inkuru Nziza ya Yezu izaniye isi. Si ubu gusa tubyibaza. Aba mbere babyibajije ni intumwa za Yezu cyane cyane Yakobo na Yohani. Aba bo rwose kamere muntu yaranze bifuza ko Abanyasamariya bari banze kwakira Yezu bahura n’umuriro ukabakombora. Yezu Kirisitu bari bataramumenya neza. Bari batarasobanukirwa ko Jambo wigize umuntu ari Intama y’Imana izira ubwandu. Bari bataramenya ko adahinduza agahato. Ni yo mpamvu yabatonganyije. Yabacyashye ashaka kubumvisha ko inabi ititurwa inabi. Impamvu iyi si yacu izahora mu marira, ni uko iyo nyigisho ya Yezu itaramenyekana: inabi iriganje, ikibi kirivuga. Ndetse akenshi usanga ineza yiturwa inabi! Yezu yigisha ineza n’amahoro biva ku mubano uhamye n’Imana Umuremyi wa byose.

Bumvise icyatumye Yezu amanuka mu ijuru nyuma y’izuka. Ni Roho Mutagatifu urebye watumye ubwenge bwabo bufunguka batangira gusobanukirwa. Twibuke ko ku munsi yazutseho, Yezu yabegereye akabahuhaho Roho we Mutagatifu ati: “Nimugire amahoro…Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana” (Yh 20, 19.22-23).

  1. Dusabe twisunze Abatagatifu

Nimucyo duhore tuzirikana Ijambo ry’Imana. Dusabire abanyabyaha banangira imitima. Twisabire natwe igihe twatembagaye tubashe kubyuka tugira tuti: “Nyagasani tubabarire”. Yezu Kirsitu abisingirizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Tereza w’Umwana Yezu akomeze atube hafi we wagize ati: “Ubutumwa bwanjye ni urukundo. Nzaba umumisiyoneri w’urukundo”. Abatagatifu Verisimo, Magisima na Yuliya ndetse na Ramani bahowe Imana badushyigikire.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho