Ubabariwe bike akunda buke

Inyigisho yo ku wa kane, icyumweru cya 24 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 19 Nzeli 2013 – Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1Tim 4,12- 16;  2º. Lk 7, 36-50

Tuzirikane gato ku byabaye mu rugo rw’umufarizayi witwaga Simoni igihe atumiye YEZU. Uko YEZU yahitwaye byahinduye imyumvire y’abantu b’icyo gihe bari bataramenya ko ubari hagati ari Umwana w’Imana ufite ububasha bwo gukiza ibyaha. Ntiyaje yitarura abanyabyaha, ahubwo ni bo yahoraga ahangayikiye akifuza kubegera n’uko bamusanga ngo abasukure. Yaje agaragaza ko umurimo we w’ibanze ari ukubohora abantu bose ku ngoyi y’icyaha.

Mu gihe Abafarizayi bitaruraga abanyabyaha rusange nk’abagore b’amahabara n’abandi bantu bahindutse rubebe mu maso y’abandi kubera ibikorwa n’amatwara byabo bidahwitse, YEZU we yaganiraga n’izo nsuzugurwa bigatinda. Abafarizayi bo ntibatinyukaga kwegera insuzugurwa; nta mugayo, nta mbaraga bari bifitemo zo kugira icyo babungura. Natwe tujye twishyira ku munzani turebe niba dufite imbaraga zo kwegera abanyabyaha tugamije ko bakira Urumuri rw’Ivanjili. Ese ni nde ujya atinyuka gukora ubwo butumwa? Hari abibwira ko bagiye kubigerageza bigasozwa no kubandagara na bo mu mwijima. Ni nk’umuntu wiyemeza kujya kenshi mu kabari avuga ko ari byo kwegera abatwawe na ko! Ko bene abo barangiza bahinduwe abasinzi aho guhindura abo basanzeyo abasingiza-YEZU? Ni ukubanza gupima imbaraga za YEZU KRISTU twifitemo: ushobora kugendana kenshi n’abanyangeso mbi z’ubujura, ubusambanyi n’ibindi, ukarangiza nawe watwawe n’amanyanga n’ubusambanyi. Ni ukwitonda ukabanza kwinjira mu isengesho no kwiyumvamo inyota y’ijuru. YEZU we yaje afije ububasha n’ubushobozi byo kwirukana umwijima aho awusanga hose. N’abanyabyaha kabuhariwe, iyo bagiraga ihirwe ryo guhura na We, barabohokaga. Abari bafite ibyaha bya “karahabutaka”, babaga bameze nk’abaremerewe n’uruboho rwa “kabombo”, iyo babaga bamaze kubohorwa, bagaragazaga Urukundo ruhambaye.

Birumvikana rwose, uko YEZU yabitubwiye, ubabariwe bike, akunda buke, ubabariwe byinshi agakunda cyane. Abantu benshi barabyiboneye mu mateka y’ubuzima bwabo, natwe kandi turabyumva, umunyabyaha ukabije uhuye na YEZU KRISTU, nyuma yaho arangwa n’Urukundo rwinshi n’ubuyoboke buhambaye mu by’Imana. Burya rero muri Kilizya abantu biberaho nk’abareremba gusa, akenshi baba batarigeze bumva ibabarirwa ry’ibyaha bikabije. Iyo ingabire y’Urukundo ruhanitse rwa YEZU KRISTU yinjiye muri roho, nta kintu na kimwe cy’umucafu yifuza gusigarana imbere mu mutima. Abicuza neza bagasukura umutima wabo, binjira mu ibanga ry’Urukundo ruhanitse rwa YEZU KRISTU n’iby’Imana byose.

Ni ngombwa gusabira dukomeje ababatijwe bose kugira ngo bacengerwe n’urwo Rukundo rubasabanyamo ikibatsi cy’Urukundo, cya kindi gituma bahora bashaka gushimisha YEZU KRISTU mu byo batunze byose.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Yanwari, Emiliya wa Roda, Jenaro, Alufonsi wa Orozuko, Mariyano, na Mariya wa Serivelo, badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho