Ku wa mbere w’icya 26 Gisanzwe C, 30/09/2019
AMASOMO: 1º. Zak 8, 1-8; Zab102 (101),16-21.22-23.29; 2º. Lk 9, 46-50.
1.Twiteguye kwakira
Uyu ni umunsi wa nyuma wa Nzeli. Ejo turatangira Ukwakira. Twakire ingabire Yezu aduteganyirije mu buyoboke bushingiye cyane cyane ku rugero rwa Bikira Mariya. Ubusanzwe, Ukwakira ni ukwezi kwa Rozali. Kandi na none uyu mwaka, Papa Fransisiko yatangaje ko ari ukwezi kudasanzwe kw’Iyogezabutumwa. Tuzahugukire isengesho. Tuzisunge Bikira Mariya by’umwihariko tuvuga ishapule. Tujye tunanyuzamo twigomwe dufate amafunguro mu rugero cyangwa twiyirize cyane cyane ku wa gatanu. Tuzaronka imbaraga z’ijuru. Uwaba ari mu bihe bitamworoheye by’urwijiji mu buyoboke bwe, ntazigere yiheba kuko ibihe bibi birashira amahoro n’ituze bikagaruka. Ni uko biteye ku bw’impuhwe za Nyagasani.
2.Yeronimo yakiriye Ijambo ry’Imana
Kuri uyu munsi turahimbaza Mutagatifu Yeronimo. Uwo yabayeho imyaka 73 (347-420). Yagize ubusore bukarishye budafite umurongo mwiza mu matwara no mu myifatire. Yagize amahirwe ibihe byo kurorongotana birarangira ahinduka umukirisitu abatizwa na Papa Liberio mu wa 366. Nyuma yagiye i Roma yiga cyane cyane Igihebureyi n’Ikigereki. Yagize igihe cyo gutembera uburayi bwose. Aho yanyuraga hose yatewe ubwuzu n’ubuzima bw’abamonaki. Ahagana muri 373 yagiye Antiyokiya ahahererwa ubusaseridoti. Ahagana muri 382 yagiye i Roma maze Papa Damaso amugira umunyamabanga we. Aho Papa Damaso apfiriye muri 385, Yeronimo yagiye i Betelehemu ahashinga ikigo cy’Abamonaki akibamo kugeza apfuye. Yabaga mu isengesho no kwiyiriza bikomeye. Yakunze kuzirikana cyane Ibyanditswe Bitagatifu. Yaricaye arasoma arakora cyane ahindura Bibiliya mu Kilatini.
3.Dushingire he ubuzima bwacu?
Mutagatifu Yeronimo yadusigiye umurage wo gushingira ubuzima bwacu ku Byanditswe Bitagatifu. Kutabyitaho no kutabimenya ni ko kuyoberwa iby’Imana. Nta wamenya Yezu Kirisitu atazi Ibyanditswe Bitagatifu. Ni byo koko. Imana Data Ushoborabyose ahora ashaka kudukomeza mu nzira nziza. Twibuke amagambo yavugishije umuhanuzi Zakariya ati: “Siyoni nyifitiye ishyaka rikomeye, kandi nkanayigirira urukundo rwinshi…Yeruzalemu bazayita ‘Umujyi udahemuka’”. Tuzirikane ko ayo magambo yose yari agamije kugarura icyizere mu Bayisiraheli bari baratatanye. Ijambo ry’Uhoraho riza ribizeza bose ko bazasubira iwabo hagaturwa hagatunganirwa.
4.Tujye twiyoroshya
Ijambo ry’Imana ni ukuri. Riduha gukomera. Turyakirana ubwiyoroshye rikadusanasana. Yigize umuntu muri Jambo. Ni Yezu Kirisitu wabaye ku isi ari umuhereza w’abantu mu bwiyoroshye. Iryo ni ryo banga yahishuriye abashaka bose kugana ihirwe rihoraho. Si ibihangange, si ba Rutinywa bagaragaza ko bakiriye umukiro w’Ijambo ry’Imana. Ababigeraho bakabyitangira, ni abitoza inzira y’ubudahemuka nk’Uhoraho ubwe n’Umwana we Yezu Kirisitu. Ushaka amahoro? Itoze ubudahemuka kuri Uhoraho. Ushakira abavandimwe bawe, igihugu cyawe n’isi urimo? Itoze ubudahemuka nka So wo mu ijuru. Ahatari ubwiyoroshye n’ubudahemuka aho hakoranira amabi menshi. Twitegereze abana bakiri ku ibere, ibitambambuga, abana bakiri bato rwose…Twitegereze amatwara yabo y’umutima woroheje wakira neza ibyo abakuru bavuze…Ni uko tugomba kumera imbere y’Imana n’abantu niba dushaka amahoro. Ni wo murongo Yezu yaduhaye no mu Ivanjili ya none.
5.Ukuri kutanyuranya
Dushyire hamwe nta mwaga, nta shyari. Uwo wese uvuga ukuri akaguharanira akakwigisha bitanyuranye n’Ijambo ry’Imana, uwo turi kumwe rwose. Uwitwikira Ijambo ry’Imana akaba umugaragu wa Sekibi cyangwa umucakara w’abagenga b’isi y’umwijima, uwo rwose abangamiye ubutumwa bw’Imana. Yezu yatubwiye ko umuntu wese utadutambamira mu kogeza Inkuru Nziza, burya aba ari kumwe natwe. Abantu nk’abo bose hamwe ni bo bafasha Uhoraho gukomeza kubaka umurwa udahemuka.
Yezu Kirisitu utubabarira igihe cyose, nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya udufatiye iryiburyo turamushimiye. Abatagatifu Yeronimo, Ewuzebiya, Honoriyo na Antoni wahowe Imana batubere urugero mu kuryoherwa n’Ibyimana.
Padiri Cyprien Bizimana