Inyigisho yo ku wa kane w’Icyumweru cya mbere gisanzwe imbangikane;
Taliki ya 11 Mutarama 2018
1. Ivanjili y’uyu munsi iratwereka uko umubembe yasanze Yezu, akamusaba kumukiza, maze Yezu ntiyihunze isengesho rye, nuko akamukiza.
Niturangamire uyu mubembe. Buriya iyi ndwara y’ibibembe iragenda imunga imyanya y’umubiri we ; mbese yaramumaze, yamuteye ipfunwe n’ikimwaro. Yatumye avanwa mu muryango, ahabwa akato. Buriya nk’uko byagendekeraga ababembye bose, aragenda avuza inzogera, agira ati “Uwabembye, uwabembye”. Arabikora agira ngo aburire abo aza guhura na bo kugira ngo batamwegera bagahumana nk’uko na we yahumanye!
2. Ariko agize Imana. Ahuye na Nyir’impuhwe na Nyir’ineza, ari we Yezu w’i Nazareti. Nta gushidikanya ko yumvise bavuga uwo muntu, bamuvuga ineza, impuhwe n’urukundo. Yumvise bavuga ko agira neza aho anyuze hose. Yumvise bamuvuga ibigwi by’uko nta we asubiza inyuma kandi ko nta kimukoma imbere iyo hari uwo agomba gukiza. Wenda yahuye n’abo yakijije, bamutekerereza uko byagenze. Bashobora kuba baramubwiye ko avuga rimwe byose bikaba, ko afite ububasha budakangwa n’indwara cyangwa n’ubumuga ubwo ari bwo bwose, ko rwose ari Umukiza isi yari itegereje.
3. Uyu mubembe ahuye na Yezu rero. Aremeye arenga amategeko yamutandukanyaga n’abazima. Ntatinye kumwegera. None se yakwivutsa ate ayo mahirwe agize yo kubona imbere ye Umukiza ? Aciye bugufi, apfukamye imbere ye, maze mu bwiyoroshye bwuje ukwemera n’ukwizera amugejejeho isengesho rye. Aramwinginga agira ati « Ubishatse wankiza ! » (Mk 1, 40). Ntavuze menshi kuko yizera ko Uwo apfukamye imbere yamwumvise. Ntategeka. Ntashyira imbere akababaro ke ; ntaharanira kuba mbere na mbere umuterambabazi, ahubwo araha umwanya w’ibanze ugushaka kwa Nyagasani.
4. Koko Yezu ntasubiza inyuma uje amusangana ukwemera n’ukwizera kandi yumva isengesho ry’umutakambira. Agira impuhwe z’igisagirane zitabara umutakiye. Ntatinye rero kurambura ukuboko no gukora ku mubembe. Aramwakiriye, maze amubwira ijambo yari yizeye kumva : « Ndabishatse, kira ! » (Mk 1, 41). Ako kanya ibibembe bimuvaho, arakira. Mbega ngo ijambo rye riragira ububasha ! Koko aravuga rimwe, maze byose bikaba.
5. N’ubwo Yezu agira neza, n’ubwo akora ibitangaza, ntagamije kwiyamamaza. Ikuzo rye ni uko gusa umuntu akira. Ni yo mpamvu asezereye uwo amaze gukiza, amwihanangiriza agira ati « Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo ry’uko wakize » (Mk 1, 44). Ariko se uyu nyaguhirwa yaceceka ate ineza agiriwe na Nyagasani ? Ni yo mpamvu agitirimuka aho, yatangiye gutangaza no gukwiza hose impuhwe yari amaze kugirirwa.
6. Mu kuzirikana iyi nkuru nziza, natwe tugire icyo twiyerekezaho. Ni nde muri twe udakeneye guhura na Yezu kugira ngo amusubize impagarike n’ubugingo, kugira ngo amukize ? Koko rero ntawe udafite icyo arwaye n’aho arwaye, ndetse twese turi n’ababembe, kuko ibibembe atari iby’umubiri gusa. Hari no kuba umubembe kuri roho kubera icyaha cyadusabitse ! Ariko se nemera kandi nizera ko Yezu ashobora kunkiza koko no kumvanaho ikintu cyose kintandukanya n’abandi ? Mbese ubundi nifata nte iyo hari icyo musaba ? Mbese isengesho ryanjye ndikora mu bwiroshye no mu bwicishe bugufi nk’uyu mubembe wo mu Ivanjili y’uyu munsi? Harya ndacyakomeje umugenzo mwiza wo gupfukama igihe nsenga? Aho ugusenga kwanjye si ugutegeka Imana ngo ikore icyo jye nshaka? Twibuke na Yezu igihe yasengeraga ku musozi w’Imizeti atangiye igihe cye cy’ububabare. Yagize ati « Dawe, ubishatse wakwigizayo iyi nkongoro! Ariko ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ubishaka » (Lk 22, 42).
7. Nk’uyu mubembe, natwe ntiduceceke ineza n’ibitangaza twagiriwe na Nyagasani. Tubitangaze kandi tubikwize hose. Twamamaze hose ko Yezu ari Umukiza wuje impuhwe n’urukundo.
Naharirwe ikuzo ubu n’iteka ryose. Amina.
Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA
Kabgayi