Ubu ngiye kubategurira umwanya

Ku wa gatanu – Icyumweru cya 4 cya Pasika, Umwaka C

Ku wa 26 Mata 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 13, 26-33, 2º. Yh 14, 1-6

Ubu ngiye kubategurira umwanya

Ababatijwe bemera YEZU KRISTU, nta handi bagana atari kwa Data. YEZU KRISTU we Nzira Ukuri n’Ubugingo ni we waduhishuriye iryo banga rikomeye. Kumwirengagiza ni ko kuyoba no kuyoberwa inzira igeza mu Buzima bw’iteka. Ibyabaye mu baturage n’abategetsi b’i Yeruzalemu mu kwihakana YEZU Umwana w’Imana Nzima, ntibikatubemo. Hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko amwe mu makuba tubona muri iyi si akururwa n’ubugomeramana. Umuco ugenda witarura iby’Imana, ni wo ugaragaza ko hari igihe umuntu ahinduka “Bukorikori bwa nzikoraho”. Kwihimbira amategeko arwanya ay’Imana, ngiyo isoko y’amakuba isi igenda yinjizwamo.

Ni yo mpamvu ubutumwa bwo guhereza abantu YEZU KRISTU wapfuye akazuka bwihutirwa mu bihe byose. Birashimishije ukuntu intumwa zigishije Inkuru Nziza zishize amanga maze hakaboneka buri gihe abavandimwe biyongera ku mubare w’ababatijwe. Kuri ubu, dusa n’abafite ubwoba duterwa n’ubukana abategeka iyi si bagaragaza mu gushyiraho amategeko abangamiye umugambi w’Imana. Ni ngombwa gusaba cyane imbaraga za Roho Mutagatifu kugira ngo haboneke abantu bahamye baharanira ubuzima bw’iteka.

Guharanira Ubuzima bw’iteka, ni ko gukurikira YEZU KRISTU by’ukuri. Umukurikiye yiyumvamo inyota yo kuzabana na We ubuzira herezo. Ukurikiye YEZU afite ishyushyu ryo kwicara muri icyo cyicaro YEZU yavuze ko yagiye gutegura iburyo bw’Imana Data. Ikinyarwanda gifite uburyo kibisobanura neza iyo umuntu arangije ubuzima bwe bwo ku isi: Ngo Kanaka yitabye Imana… Ni byo koko, gupfa si ugupfa, ni ukujya kurangamira Imana Data mu rwererane rwayo, mu bisingizo by’imbaga y’abarokotse amage yo ku isi bamaze kumesa amakanzu yabo no kuyezereza mu maraso ya Ntama. Nyir’ibyago, ni uwibera kuri iyi si atereye agati mu ryinyo kandi asuzugura Imana. Uwo azumirwa  umunsi yageze imbere y’Umusumbabyose. YEZU KRISTU ntiyatubeshye, ngaho dukomeze kwitegura nta bwoba kuzinjira mu ijuru.

YEZU KRISTU NAKUZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRE UBU N’ITEKA RYOSE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho