Ubu ngubu menye ko wubaha Imana

Ku wa kane w’icyumweru cya 13 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 04 Nyakanga 2013, Mutagatifu Elizabeti wa Porutugali.

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intg 22, 1-13.15-19; 2º.Mt 9, 1-8

Igitambo cya Izaki, ni kimwe mu bimenyetso duheraho tuvuga ko Abrahamu ari intangarugero mu kwemera. Ni we sokuruza w’abemera bose. Tuzi uko yabonye akana yari yarifuje arinda agera mu bukambwe katarahinguka. Tuzi uko we na Sara babanje kwipfira nabi bashakisha urubyaro kuri Hagara. Kubona umwana we Izaki cyabaye igitangaza Imana ya Israheli yabakoreye. None dore arahatirwa kumubura burundu.

Ni aho nyine ukwemera kugomba kutugeza. Kurebera urugero ku Mana Data Ushoborabyose, yo itimanye n’Umwana wayo w’ikinege ngo abambwe ku musaraba. Yari yarateguje amahanga kuzakira urukundo rugera ku ndunduro. Muri Abrahamu Imana yadushushanyirije aho urukundo tuyifitiye rugomba kugera: kugeza aho turekura byose tugiriye ugushaka kwayo. Kwakira ugushaka kw’Imana bene kariya kageni, ni ko KWEMERA. Ukwemera kutaragera aho twakira urupfu n’ibindi byago byose mu mwuka utuganisha ku Mana, uko kwemera kuba kutarakura. Ntawakwihanukira muri twe ngo avuge ko yakugezeho, ni yo mpamvu mu bwiyoroshye duhora dusaba Ushobora byose ngo atwongerere ukwemera.

Dukeneye uko kwemera gukomeye nk’ukwa Abrahamu. Mu nzira ajya gutamba umwana we w’ikinege, amaso ye y’umutima yari arangamiranye ukwizera Imana ya Israheli, Imana y’ukuri yari yaramwigaragarije imusezeranya urubyaro rutabarika. Umutima we ntiwigeze uhungabana muri icyo kigeragezo Imana yamwoherereje kugira ngo irebe aho igipimo cy’ukwemera kwe kigeze. Ntidushidikanya ko rwose muri ako kayubi yakomeje kwemera ijana ku ijana icyo Imana yavuze. Amagambo yabwiye abagaragu be ubwo yari yegereje ikinjiro, ni yo aduhamiriza umutima wuzuye ukwemera kuyunguruye yari afite: “Nimugume hano n’iyi ndogobe; jye n’umwana turabanza tugende tujye gusenga, hanyuma turahindukira tubasange”. Kugeza ku ndunduro, Abrahamu ntiyigeze ata umutwe, yakomeje gusenga Imana Ishoborabyose. Uko kwemera guheraheje, ni ko natwe dukeneye.

Ibyago bikomeye duhura na byo, biradukomeretsa cyane cyane urupfu rw’abacu. Umubyeyi wabyaye abana benshi none akaba ashaje ari incike araremerewe mu mutima we. Atari ukwemera gukomeye yakwiyahura cyangwa akumva ko ibintu byamurangiranye akabaho n’umutima mubi cyane. Kwikomeza mu kwemera, ni ingabire ikomeye tugomba guhora dusaba. Twese dukomeretswa n’ibyago biteye ubwoba ariko si ko twese twanga Imana n’ubuzima. Tujye duhora tuyishimira akabaraga iduha mu bihe biremereye tunyuramo. Ukwemera kutuganisha mu ijuru, ni yo soko idakama yo gukomera nka Abrahamu.

Uko kwemera ni na ko YEZU KRISTU aheraho adukiza. Ivanjili itubwira ibitangaza bya YEZU KRISTU itumenyesha ko nta na kimwe cyashobotse kidahereye ku kwemera bari bamufitiye. Kugira ngo ahagurutse ikirema, yahereye ku kwemera kw’abari bamuzaniye iyo ngorwa i Kafarinawumu. Natwe nitugira ukwenera gukomeye, YEZU KRISTU azadukiza igikomere cy’urupfu n’ubujiji butuma tubunda ku buzima bwa hano ku isi tutazi ko byose bigana ku ndunduro ya Nyir’ijuru. Ari ukubura ibintu, ari ugupfusha abantu, abana bacu cyangwa bene wacu, nta kizaduhahamura mu gihe tuzaba dufite ukwemera nk’ukwa Abrahamu.

Duhore tugusabirana twisunze abatagatifu twizihiza none: Elizabeti wa Porutugali, Florenti, Berta na Lawuriyani. YEZU KRISTU wabigaragarije asingirizwe ubuhamya badusigiye. Umubyeyi BIKIRA MARIYA wabaherekeje mu rugendo rwo ku isi, natwe atube hafi.

MUTAGATIFU ELIZABETI WA PORUTUGALI, 4 Nyakanga:

Mutagatifu ELIZABETI WA PORUTUGALI cyangwa IZABELA WA PORUTUGALI yavukiye muri ARAGONI muri Hispaniya (Esipanye) mu wa 1271. Ni umukobwa wa Petero wa 3 wari umwami wa Aragoni. Ni umwuzukuru w’umwami Jaime (Hayime) akaba n’umwuzukuruza w’umwami w’abami Federiko wa 2 w’Ubudage. Bamuhaye izina bibutsa nyirasenge Elizabeti wa Hungariya.

Uwo mwana yakuranye ubukristu butangaje. Kuva akiri ikibondo yari azi ko kugira umutima utunganye biterwa no kwirwanyamo ibyifuzo by’umubiri n’ibindi bituganisha ku bintu bitari ngombwa. Ageze mu kigero cy’imyaka 12 gusa, bamushyingiye Diyoniziyo umwami wa Porutugali. Yahuye n’umusaraba utoroshye kuko Diyoniziyo uwo yari umuntu mubi urangwa n’umwaga, uburakari, urugomo n’ubusambanyi. N’umutima wiyoroshya, Elizabeti wa Portugali yakomeje kwihangana agasabira umugabo we guhinduka. Yabyukaga kare agasenga azirikana zaburi nk’esheshatu. Yakundaga IGITAMBO CYA MISA. Ntiyashoboraga kuyisiba. Yakundaga Bikira Mariya n’abatagatifu bamufashaga gusobanukirwa n’Ukarisitiya ntagatifu. Imibereho ye y’ubutagatifu yatumye umugabo we yiminjiramo agafu apfa yarahindutse.

Elizabeti wa Porutugali yabyaye abana babiri: Alufonsi waje kuba umwami wa Porutugali na Kostaziya waje gushyingirwa umwami wa Kastiya muri Hispaniya. Alufonsi na we yakuranye imico mibi nk’iya se akamwangira abana yabyaranaga n’abandi bagore. Nyamara Elizabeti we yakundaga abo bana akabarerana urukundo nk’urw’abe. Alufonsi yakuruye intambara arema imitwe y’indwanyi igamije guhashya se. Elizabeti agasenga cyane ndetse akajya kwitambika hagati y’abarwanyi ngo batamarana kandi ari abavandimwe. No mu ntambara yarose hagati y’umuhungu we n’umukwe we, yagombye guhobagira ajyanywe no kubumvikanisha bimuviramo no gupfa kubera umunaniro. Zimwe mu nyandiko ze ziracyariho: zuzuye amagambo y’ineza yandikiraga umugabo n’umuhungu we abashishikariza amahoro y’Imana.

Icyo uwo mubyeyi yibukirwaho cyane, ni ugukunda Imana n’umutima we wose, YEZU muri UKARISITIYA, Bikira Mariya n’abatagatifu. Yahuzaga abagore bagenzi be bagakora uturimo two gufasha abakene. Yakoraga mu isanduku y’ibwami agatanga ibiceri ngo abashonji babone umugati wa buri munsi. Yubatse amavuriro, amashuri n’ibigo by’abihayimana agamije ineza y’abaturage bose. Izo mbaraga zose yazikuraga mu kwemera nka kwa kundi twibukije kwaranze Abrahamu.

Amaze gupfakara, Elizabeti yinjiye mu bihayimana ba Mutagatifu Klara kugira ngo arusheho kurangamira YEZU KRISTU muri Ukarisitiya. Yamaraga amasaha menshi ashengereye YEZU KRISTU. Yatahanye ishema mu ijuru ku wa kane Nyakanga 1336. Yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu mu wa 1625 na Papa Urubano wa 8 wayoboye Kiliziya kuva ku wa 29 Nzeli 1623 kugeza ku wa 29 Nyakanga 1644. Umurambo we usurwa muri Monasiteri y’Abaklarisa iri ahitwa Kuwembra (Coimbra) muri Porutugali.

Mutagatifu Elizabeti wa Porutugali adusabire. Asabire bose cyane cyane abayobozi kumenya Imana Ishoborabyose no gukingurira umutima wabo YEZU KRISTU.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho