Ubu ngubu noneho abari muri Kristu Yezu ntibagiciwe

Inyigisho yo ku wa 6 w’icyumweru cya 29 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 26 Ukwakira 2013 – Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Rom 8, 1-11; 2º. Lk 13, 1-9

Amateka y’Imana n’umuryango wayo yabaye maremare. Igihe cyarageze ubuyoboke buhindurwa imigenzereze ishingiye ku mategeko atagira ingano. Gukurikiza ayo mategeko y’uruhuri byaranze abenshi mu Bafarizayi n’abandi bibwiraga ko ari abayoboke b’ukuri mu idini ya Kiyahudi. N’ubwo hariho ayo mategeko yose, icyerekezo cy’ubuzima nticyagaragaraga neza. Abantu bakomezaga gutsikamirwa ku buryo bunyuranye: akarengane, igitugu cy’abaromani, ibyorezo, ubukene n’ubutindahare bwa bamwe, imico n’imyifatire mibi y’icuraburindi yakolonije ab’ibikomerezwa n’urubyiruko.

Ibyo byose byatumaga abantu babaho basa n’aho bategereje Umukiza waza kubakura mu gihirahiro. Nta muntu n’umwe wigeze agaragaraho ubushobozi bwo gucungura abantu. Ab’ibikonyozi babayeho bagiye bapfa maze ibyo batangiye bikibagirana. YEZU KRISTU ni We wahingutse maze asobanura neza ibintu, ubuzima abuha umurongo yigisha ko aturutse ku Mana Se Umuremyi w’isi n’ijuru, ibigaragara n’ibitagaragara, Imana ya Isiraheli abasokuruza bamenye kuva kuri Aburahamu. YEZU uwo yabaye intangiriro y’ivugururwa rya byose n’indunduro y’ibyahanuwe. Benshi bari baraciwe kubera kunanirwa kumvira amategeko yari yuzuyemo urunturuntu kubera ubuyobe n’intege nke.

Aho KRISTU ahingukiye, yaje atanga uburenganzira busesuye. Muri We, nta we uhetamishwa n’akarengane: umwemera aramurikira akamwitegereza abushabushwa n’Abakuru b’umuryango n’ibikomangoma nka Herodi, Pilato na Kayifa…Muri abo bose YEZU KRISTU ntiyigeze asubira inyuma mu nzira ye y’Ukuri. Muri YEZU KRISTU, ubukene n’ibyorezo byo ku isi ntibidutandukanya n’Imana Umubyeyi wacu. Tubinyuramo turangamiye YEZU waje gusangira natwe imiruho yo kuri iyi si. Muri We, imico n’imyifatire mibi tuyihindira kure kuko ni We utanga imbaraga za Roho zituma umubiri wacu utuza ukareka kubira ibibujijwe, ugatuza tukabaho tuyobowe n’Amahoro nyayo aho turi hose. Hirya ya KRISTU, umuntu atsikamirwa n’umubiri maze mu kuwuhereza icyo wifuza cyose ukaduhindura agatebo kayora ivu ridukururira umuvumo.

Muri ibyo byose, nta na kimwe twatsinda ku bw’imbaraga zacu zonyine. Ni yo mpamvu Pawulo intumwa atubwirana ubwuzu ati: “Ubu ngubu noneho abari muri KRISTU YEZU ntibagiciwe kuko itegeko rya Roho utanga ubugingo muri KRISTU YEZU ryaturokoye itegeko ry’icyaha n’urupfu”. Iryo tegeko ry’icyaha n’urupfu ni rya rindi riri muri kamere yacu yangijwe rihora ritegeka umubiri wacu kunyura mu nzira z’umwijima kuko hirya ya KRISTU YEZU, ikiryohera umubiri ni icyaha gihora kigamije kuwuzika mu rupfu rw’iteka. Gupfa nabi ni ukwitandukanya na YEZU KRISTU. Na ho urupfu rw’umubiri rwo ntirudutindiye nk’uko byagendekeye bariya Banyagalileya bishwe na Pilato cyangwa abagwiriwe n’umunara wo kuri Silowe! Ariko tumenye ko abapfira muri YEZU KRISTU bazukira muri We ubuziraherezo. Ni cyo YEZU KRISTU agamije kutwigisha. Gupfa nk’abantu batamumenye ngo bamukunde cyangwa abamwumvishe bakamukwena aho kwemera, ni byo YEZU KRISTU ashaka kuturinda uyu munsi.

Duhore dusabirana gufashanya mu kumvira Roho wa KRISTU udutsindamo icyaha n’urupfu. YEZU KRISTU wapfuye akazuka nazanzamure imibiri yacu yumvire Roho Mutagatifu buri kanya. Umubyeyi Bikira Mariya Isugi nyasugi adusabire ubusugire mu nzira igana ijuru. Abatagatifu duhimbaza none ari bo Konuradi, Delifina, Lewonaridi wa Porumorisi Petero wa Alikantara, Petero wa Alegisandiri, Silivesitiri, Alubino, Fuluko, Amando, Lusiyani na Marisiyani badusabire ubu n’iteka ryose.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho