Ubu rero genda: ngutumye kuri Farawo

Ku wa gatatu w’icyumweru cya 15 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 17 Nyakanga 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Bavandimwe,

Nyuma yo gukurikira amasomo yo mu gitabo cy’Intangiriro, guhera ku wa mbere Kiliziya Umubyeyi wacu yakomeje idutungisha Ijambo ry’Imana ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri. Iki gitabo, kidutekerereza birambuye igikorwa gitangaje Imana yakoreye umuryango wa Isiraheli, igikorwa bo n’ababakomokaho batazibagirwa bibaho: ukwimuka mu gihugu cya Misiri. Bazajya bibuka ibitangaza Imana yabakoreye bahimbaza umunsi mukuru wa pasika buri mwaka.Kubohorwa mu bucakara bwo mu Misiri, kugirana isezerano n’Imana ku musozi wa Sinayi, n’urugendo rw’imyaka 40 mu butayu nibyo byatumye abakomoka kuri Abrahamu, Izaki na Yakobo bahinduka ihanga ryigenga n’umuryango witorewe n’Imana. Mu kubaka uyu muryango, Musa yabigizemo uruhare rukomeye. Yemeye ko Imana imukoresha mu kubohora no kubaka Umuryango wayo.Ejo twumvise ivuka rya Musa n’ikura rye. Isomo ry’uyu munsi riribanda ku itorwa rye, ku kiganiro yagiranye n’Imana.

Aho byabereye

Ni kuri Horebu, umusozi w’Imana, aho Musa yari aragiye ubushyo bwa sebukwe Yetero, umuherezaabitambo w’i Madiyani.

Uko byagenze

Musa yabonye igihuru cyaka umuriro. Aritegereza abona umuriro ugurumana mu gihuru cyose ariko ntigikongoke. Musa biramutangaza. Ni ubwa mbere yari abonye igihuru nk’icyo kigurumana ariko ntigikongoke. Yigira inama yo kwegera ngo areba impamvu ituma igihuru kidakongoka. Uhoraho abonye aje hafi kureba ibyo ari byo amuhamagara mu izina rye incuro ebyiri, batangira kugirana ikiganiro.

  • Musa ! Musa !

  • Ndi hano.

  • Wikwegera hano ! Ndetse kuramo inkweto zawe, kuko ahantu uhagaze ari ubutaka butagatifu. Ndi Imana ya so, Imana y’Aburahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo.

  • (Musa yumvise ko ari Imana yipfuka mu maso)

  • Amagorwa y’umuryango wanjye uri mu Misiri narayitegereje, kandi imiborogo baterwa n’ababakoresha imirimo narayumvise, n’imiruho barimo ndayizi. Ndamanutse ngo mbagobotore mu maboko y’Abanyamisiri, maze mbavane muri icyo gihugu, mbajyane ku butaka bw’indumbuke kandi bugari, mu gihugu gitemba amata n’ubuki.

Ubu ngubu rero genda: ngutumye kuri Farawo kugira ngo avane mu Misiri Abayisiraheli, umuryango wanje.

Musa yari ateze amatwi yatangaye cyane ameze nk’uri mu nzozi. Yumvise Uhoraho ari we yohereje kuzuza umugambi we arakanguka, asubiza ibirenge ku butaka. Niko kubwira Imana ati

  • Ubanza wanyibeshyeho. Njyewe ndi nde wo gusanga Farawo no kuvana Abayisiraheli mu Misiri?

  • Ndi kumwe nawe ; kandi dore ikimenyetso ko ari njye wagutumye : numara kuvana umuryango wanjye mu Misiri, muzasengera Imana kuri uyu musozi.

Kuva icyo gihe Musa yakomeje kugirana umubano wihariye n’Imana. Imutuma ku muryango wayo, umugambi wayo ugerwaho.

Ese inyigisho twakuramo muri iki gihe ni izihe ? Ni nyinshi.

Imana irareba, irumva kandi ikomeza umugambo wayo wo kubohora abantu

  • Imana irareba kandi irumva.

No muri iki gihe Imana irareba kandi irumva. Induru y’abicwa urupfu rubi iyigeraho.

  • Imana ikomeza umugambi wayo wo kubohora abantu

Abari mu kaga, abarushye n’abaremerewe Imana ntibatererana. Ifite umugambi wo kubavana mu bucakara.

Muri iki gitabo cy’Iyimukamisiri. Harimo inyigisho zifasha abantu kwizera no kudacika intege. Koko burya ngo “Imana irebera imbwa ntihumbya”. Nk’Abanyafurika banyuze mu bibazo byo kujyanwa mu Bucakara, ubukolonize n’ubutegetsi bw’igitugu n’iterabwoba, iki gitabo bakuramo inyigisho zibakomeza mu kwizera no mu rugamba rwo kwibohora. (Théologie de la libération). Muri Afrika y’epfo igihe bari batsikamiwe n’ubutegetsi bw’ivanguramoko, iki gitabo cyababereye isoko yo kudacika intege, bumva ko Imana itabatererana. Hari ubwo abantu baba bakandamijwe bakibaza bati “Ariko ibi bizarangira ryari ngo tubone ubwigenge? Amateka ya Bibiliya atwigisha ko nta gahora gahanze, ko ntakidashira keretse Imana yonyine. Abayisraheli bakandamijwe n’Abanyamisiri, Abanyababiloni, Abagereki, Abanyaroma. Igihe cyarageze ubuhangange bw’ibi bihugu burarangira. Umugambi w’Imana urakomeza ntagishobora kuwusubiza inyuma. Ibyo ni ibimenyetso ko nta kinanira Imana.

Imana ikoresha abantu kugira ngo ikize abandi bantu.

Nicyo cyatumye itora Musa ikamutuma kuri Farawo. Ntiyari inaniwe gukora igitangaza, kandi n’ubundi yarabikoze, icyo ishaka ni uko Muntu agira uruhare mu icungurwa rya muntu.Ni byo abakurambere bacu bavugaga bati “Usengera Imana ku ishyiga ikagusiga ivu”. N’ubwo Imana ari yo ikora byose, agakeregeshwa ka muntu karakenewe.

Imana kandi ntigombera abantu b’ibatangaza; ikorera mu bantu b’abanyantege nke, akaba ari yo ibaha ububasha bwayo.

Nibyo Musa avuga ati “Njyewe ndi nde wo gusanga Farawo no kugira Ijambo mubwira ?” Imana iti “Wigira ubwoba, tuzaba turi kumwe”.

Bavandimwe no muri iki gihe Imana itora abantu basanzwe ikabaha ubutumwa bunyuranye Hari abo ihamagarira kubaka umuryango wayo nk’abapadiri, ababikira abafurere. Hari abo ihamagarira kubaka ingo za gikristu. Hari abo ihamagarira gukemura ibibazo ibi n’ibi bibangamiye abantu muri rusange.

Imana ikenera “yego” ya muntu. Dusabirane kurushaho kurangwa n’ukwemera no gukora icyo Imana iduhamagarira.

Imana itanga ibimenyetso

Kubera ko muntu ashaka kwemera ari uko amaze kwibonera, Imana itanga ibimenyetso. Hari kiriya kimenyetso cy’igihuru cyaka umuriro ntigikongoke. Hari uko bazasengera Imana kuri uriya musozi. Biriya bimenyetso bitera Musa ubutwari akarushaho kwizera Imana no gukora icyo imusaba. Mbese akamenya ko Imana ari yo mugenga w’amateka. Niyo mpamvu ari ingenzi gusubira mu mateka y’ubuzima bwacu tukareba aho Imana yadukuye, aho yatunyujije, uburyo yaturwanyeho, abantu yatwoherereje ngo badufashe n’uburyo yatwigaragarije. Biradukomeza tukabona koko ko ari indahemuka kandi yuzuza isezerano ryayo.

Yezu ni Musa mushya

Yezu niwe ubohora bidasubirwaho umuryango w’Imana mu bucakara bw’icyaha n’urupfu.Niwe uzawuhera itegeko rishya ku musozi w’Ihirwe, itegeko ry’Urukundo (Mt 5,1-7,29)

Dukomeza gushimira Imana no gutangarira ubuhangange bwayo yo ituvana mu mwijima ikatwinjiza mu rumuri rw’ukuri kwayo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho