“Ubu rero murashaka kunyica, jye ubabwira ukuri numvanye Imana”

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 5 cy’Igisibo, Umwaka A

Ku ya 09 Mata 2014

AMASOMO: 1º. Dan 3, 14-20.91-92.95; 2º. Yh 8,31-42 

1. Kuki urupfu rwibasira Ukuri?

Hari igihe amasomo dusoma mu gisibo atugaragariza ukuntu mu isi Ukuri guhora kurwana n’ikinyoma. Mu isomo rya mbere twumvise uko umwami Nebukadinetsari uwo twita ku buryo bworoshye Nabukodonozoro yarwanyije abasore b’abayahudi bari bariyemeje gukomera ku Mana yabo kuko bari baramenye kandi bemera ko nta mana yindi ibaho. Na ho mu Ivanjili twumvise ukuntu abayahudi bihandagaza bakiyemeza ko bari mu kuri bakarwanya Ukuri Nyir’ukuri yababwiraga.

Mbere yo kubigarukaho, tubanze tubabwire ko nimusoma isomo rya mbere (Dan 3, 14-20.91-92.95) mutayoberwa n’uko imirongo y’umutwe wa gatatu iteye. Ni ngombwa kumenya ko imitwe cumi n’ibiri ya mbere yanditwe mu gihebureyi n’icyaramu. Cyakora agace gato k’umutwe wa gatatu, ko kanditswe mu kigereki. Ni ko kagorana kumenya kuko imirongo yako iri mu dukubo kuva ku wa 24 kugeza ku wa 90. Imirongo 91-97 ntigaragara muri Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda. Nyuma y’umurongo wa 90 mu dukubo, twongera kubona imirongo kuva kuri 24 kugeza kuri 30. Iyi ni yo rero ihuje na 91 kugeza kuri 97. Imitwe ibiri ya nyuma (uwa 13 n’uwa 14) yo yose yanditswe mu kigereki. Iki ni ikibazo cy’ubumenyi bwa gihanga bw’Ibyanditswe Bitagatifu (Exégèse), ikidushishikaza muri Bibiliya ni ukumenya isomo Nyagasani ashaka kuduheramo.

2. Aho ubujiji (bw’umutima) bwaritse, ibyago n’urupfu biragwira

Amasomo y’uyu munsi, nk’uko twatangiye tuvuga, yose aragaragaza ko mu isi Ukuri n’ikinyoma bihanganye. Impamvu ibitera ni ubujiji. Abanyababiloniya n’umwami wabo Nabukadinetsari bakuriye mu gihugu kitigeze kimenya Imana yimekanishije muri Isiraheli ishaka kuzogeza Ingoma yayo ku isi yose. Ikindi kandi gituma ubujiji bukwiza umwijima, ni igabo rituma amahanga yiyemera akumva ko nta giturutse ishyanga cyagira akamaro. Mu bihe bya kera, buri hanga ryagiraga imana zaryo; izo nyagwa ntizabagaho, zari ibigirwamana bitesha abantu igihe kuko nta kuri kwabyo kwariho. Zateshaga abantu igihe n’umutwe kuko n’aho bagiraga ebyiri, eshatu cyangwa igitero cyazo, ntizashoboraga kubarengera mu makuba, barazihamagaraga umwuka ukenda guhera ntacyo bagezeho! Imana ya Isiraheli yo si uko iteye. Ni Imana y’ukuri yigaragaje maze Nabukodonozoro aremezwa arivugira ati: “Nihasingizwe Imana ya Shadaraki, Meshaki na Abedinego, yohereje umumalayika wayo agakiza abagaragu bayo. Barayiringiye banga kumvira itegeko ry’umwami, bahitamo gutanga imibiri yabo, aho gukorera cyangwa gusenga indi mana, uretse Imana yabo” (Dan 3, 95). Abashakashaka ukuri bemera kumurikirwa n’urumuri Imana yashyize mu bwenge bwabo. Abo ni bo barwana n’ikinyoma bakagitsinda maze umucyo ugatangaza. Abasore b’abayahudi bakomeye ku kwemera maze Imana y’ukuri irigaragaza. Ubwoba bufitanye isano n’ubugwari. Aho byicaye haganza Sekinyoma. Mu bihe turimo, dukeneye imbaraga zituma twivumburamo Umucyo Imana y’ukuri yabuganije muri kamere yacu kugira ngo dufashe abatuye isi kubaho neza. Niduterwa ubwoba tuzapfukirana ukwemera maze twigarurirwe n’ibikorwa bya Sekinyoma. Nidusaba imbaraga tuzahabwa ikibatsi kidukamuramo ibyo dushyira hejuru y’Ukuri byose.

3. Umutsindo: “Ndababwira ukuri numvanye Imana”

Ntitukiri mu Isezerano rya Kera: Imana y’ukuri yogeje hose Izina ryayo muri YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka. Ibyo ntibibuza ariko Sekinyoma kugira abo yigarurira. Igihe YEZU aje na bwo ubujiji bwagaragaye ku Bayahudi bumvaga iyobokamana yabo igizwe n’imihango n’imiziririzo bishingiye ku muhamagaro wa Abrahamu na Musa itagombaga guhinduka. Ahari ubujiji n’ukwiyemera, nta bushishozi buharangwa, nta terambere rihamye: kuki batemeye YEZU KRISTU wababwiraga ukuri?

Intambara y’Ukuri n’ikinyoma, irangira ikinyoma gitsinzwe ruhenu. Twibuke Nabukodonozoro wicaga rubi abadasenga imana ze! Yemejwe n’abasore bakomeye ku kwemera. Ukwemera ni ko konyine gutsinda Sekinyoma, Sebujiji na Sekwiyemera. Twibuke abayahudi bashakaga kwica YEZU wababwiraga Ukuri yumvanye Imana y’ukuri! Ibinyoma byabo byasibanganyijwe n’imbaraga zari mu Mwana w’Imana wabahaga ingingo zifatika bakarya iminwa! Kuva aho atsindiye urupfu akazuka, isi yose yamenye ko nta mana zindi zibaho usibye Imana Data Ushoborabyose Se wa YEZU KRISTU UMUKIZA. N’ubwo Ukuri ari uko guteye ariko, ntitwibagirwe ko ku isi hakiri ibikorwa birwanya Imana. Ibiteye impungenge ni ibishobora gukorwa natwe tuvuga ko turi abakristu. Ibikorwa birwanya Imana biturutse ku bahorana izina ryayo ku rurimi, ni byo bisenya cyane. N’iyo turanzwe n’ubugwari, burya umwijima ukomeza kuboha benshi.

4. YEZU adukize

YEZU KRISTU MUKIZA WACU, komeza uduhe uburyo bwo gutsinda Sekinyoma kugira ngo dusingize Imana y’ukuri. Duhe umutima nk’uwawe wowe wabaye muri iyi si ku bw’umubiri mu gihe ibinyoma n’ubugome byariho. Na n’ubu ntibihosha kuko Kareganyi ahora aregeye. Duhe umutima nk’uwawe wemeye kunga ubumwe na DATA kugera ku ndunduro. Duhe kudakangwa n’abica umubiri, duhore tubasabira gukira umwijima w’ubujiji, ibinyoma n’inabi. Turakwiyeguriye YEZU, turinde umwanzi Sekibi. Turakwizeye tuzatsinda mu Izina ryawe.

BIKIRA MARIYA MUBYEYI uduhakirwe ubu n’iteka ryose. Amina.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho