Ububasha burokora

Inyigisho yo ku wa 2 w’icyumweruu cya 28 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 15 Ukwakira 2013 – Mutagatifu Tereza wa Avila, umwalimu wa Kiliziya

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Rom 1, 16-25; 2º. Lk 11, 37-41

Reka inyigisho y’uyu munsi tuyishingire ku isomo rya mbere twumvishemo aya magambo: “…ntabwo nshishwa n’Inkuru Nziza kuko ari yo bubasha bw’Imana burokora uwemera wese uhereye ku Muyahudi ukagera ku Mugereki”. Pawulo intumwa wamamaza uko kuri atubere urugero mu kwereka abandi bose aho Umukiro uherereye. Biroroshye? Cyangwa birakomeye nko mu bihe by’ikubitiro bya Kiliziya?

Pawulo intumwa ntashishwa n’Inkuru Nziza: yaremeraga bikomeye, Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU yamuberaga ibyishimo akiyemeza kuyitangaza ashize amanga. We ubwe yari azi ko urumutegereje ari urwo YEZU KRISTU yapfuye. Kuki atacikaga intege? Ubwenge bwe bwari bwaramurikiwe buganishwa ku Kuri nyakuri k’Umukiro Imana ituganishaho. Ububasha bw’Imana burokora umuntu wese wemera bwari bwaramumanukiyeho bumubera nk’ingabo imukingira.

Pawulo intumwa amaze gusobanukirwa, yatangazwaga cyane n’ubuyobe bw’abahanga b’amahanga bahuzagurika bashakira Imana mu bidafite shinge na rugero. Ababazwa n’ukuntu ubwenge bwabo bwayobye kandi Imana yararemye byose igamije ko umuntu abiheraho akayimenya. Iyo ubwenge budahereye ku byaremwe ngo bugere ku kuri kw’Imana Ishoborabyose, ubuswa ni bwo bwigarurira abiyita intyoza. Hariho ibitekerezo byinshi by’abahanga b’iyi si nyamara bidafasha abantu kugana Imana. Ibyo bitekerezo, nta kamaro kandi usibye gutokoza ubwonko bw’abakiri bato. Iyo badafashijwe mu nzira y’ukuri babaho bikurikiraniye ibishimisha imibiri yabo bidahesha Imana ikuzo n’icyubahiro. N’iyo bamwe bagaragaza ubukristu, biba iby’inyuma gusa, bakagaragara nk’abakeye nyamara imbere huzuye ubwandu nk’uko YEZU yabivuze mu ivanjili.

Umwe mu batagatifu duhimbaza uyu munsi yabaye ingenzi mu gutoza abantu bo mu gihe cye inzira igana ijuru. Uwo ni Mutagatifu Tereza wa Avila ari na we bita Tereza wa Yezu. Yavutse ku wa 28 Werurwe 1515. Afite imyaka 18 yinjiye mu Bakarumerita. Yaranzwe n’inyota y’ubutagatifu agahora arwana kugira ngo atsinde ibintu byose byamutandukanya n’umukunzi we YEZU KRISTU. Ageze ku myaka mirongwine n’itanu, yagaragaje imbaraga zidasanzwe zatumye avugurura ubuzima bw’abihayimana. Yubatse ibigo bishya by’abakarumerita agamije kuvugurura. Yafatanyije na Mutagatifu Yohani w’Umusaraba maze bavugurura ubuzima bw’abakarumelita. Yanditse ibitabo byinshi by’imbonera mu guhugurira isengesho n’imibereho ya gikristu.

YEZU KRISTU asingirizwe ibyiza adahwema gukorera muri Kiliziya ye ayivugururisha abatagatifu bavumbuka igihe ashakiye kuvugurura umuryango we. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Tereza wa Avila, Awuleriya, Severo na Tekala, badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho