« Ububasha bwa Nyagasani burabakomeza »

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 4 cya Pasika, 2014

Ku ya 13 Gicurasi 2013 – Umwamikazi w’i Fatima

Amasomo: Intu 11, 19-26; Z 86, 1-2, 3.5ab, 6-7;Yh 10, 22-30

Jye na Data turi umwe

Amagambo ya Yezu araduhumuriza, aradukomeza akaduha amizero n’ imbaraga zo kugenda twemye. Tuzi ko sekibi umwanzi w’Inkuru Nziza afite imbaraga. Ariko amagambo ya Yezu yigizayo ibiduhungabanya byose we utubwira ati :  « Data wazimpaye (intama) aruta byose, kandi nta wagira icyo ashikuza mu kiganza cya Data. » Ijambo rimara ubwoba. Tukaririmba tuti « Turarinze ».

  1. « Ububasha bwa Nyagasani burabakomeza »

Muri iyi minsi mikuru ya Pasika turazirikana intangiriro za Kiliziya. Tukabona uburyo abigishwa ba Yezu bakomeje kwamamaza Inkuru Nziza ariko n’ibitotezo bitabuze. Barameneshwa ariko kumeneshwa kwabo bikaba imbarutso yo gukwirakwiza Inkuru Nziza.Umuntu yagerageza kwiyumvisha uko bari bamerewe nk’izindi mpunzi zose.Bikaba byari binabakomereye, cyane ko ibyo bavugaga bitumvikana neza kuko byari bishya. Ariko ngo “Ububasha bwa Nyagasani burabakomeza bigatuma umubare w’abahinduka bakamwera urushaho kwiyongera”. Ibi biremeza ibyo Gamaliyeri yari yavuze (Intu 3,34-39), uko barushagaho kubatoteza niko batinyukaga kugenda kugera no mu bihugu bya kure. Nguko uko Imana Ivana imbaraga mu ntege nke. Ahari ugusuzugurwa no gucishwa bugufi nko ku musaraba hakaba impamvu y’ikuzo. Abari impunzi bakaba abogezabutumwa. Ni muri izo mbaraga nke no gusuzugurwa Imana yubatse Kiliziya yayo.

  1. « Intama zanjye zumva ijwi ryanjye »

Ntahandi abigishwa ba Yezu bavanye imbaraga atari mu kwizirika kuri Nyagasani no kunga ubumwe nawe.  Ubu bumwe nibwo Yezu yatubwiye mu Ivanjili. Yezu yongeye gutsindagire ubumwe bwe n’Imana Data “ Jye na Data turi umwe”.

Ubwo bumwe asangiye n’Imana Data abusangiza abumva ijwi rye , bamukurikira. Kungu ubumwe na Kristu dukomora kukumva ijambo byera imbuto y’ubugingo bw’iteka. Uwunze ubumwe na Kristu aba arinze, kuko aba ari mu biganza by’Imana. Nta bumwe nta kwemera gushoboka. Ubumwe nyakuri tubukomora ku bumwe bwa Kristu n’Imana Data. Twakunga ubumwe na Kristu mu ijambo rye tukamumenya tukagira ukwemera. Kuba umwe na Kristu ni ukuba mu ntama ze. Mu byukuri ahatari ubumwe ntihaba ukwemera gushyitse. Ukwemera kuza nk’imbuto y’ubumwe.

Ikibazo cya bariya bayahudi cyaba icyo mu bihe byose: “Niba uri Kristu bitwerurire ubitubwire”. Niba uri Umukiza. Bo bari bakeneye Umukiza, ubatsindira abanyamahanga bakaba ihanga rikomeye. Uburyo bashakaga kubamo ihanga rikomeye ni uburyo bw’isi. Bashakaga gusumba abandi. Abandi bababere abacakara. Barashaka imbuto. Imbuto ni ukunga ubumwe na We. Kunga ubumwe na We ni ukunga ubumwe n’Imana Data. Ni ukunga ubumwe n’abaremye mu ishusho yayo. Muri Kristu nta busumbane nta mugaragu bose ni abavandimwe kuko bunze ubumwe.

Iki kibazo kiba icyo muri iki gihe cyacu rero iyo kumenya Kristu byigizayo abandi. Iyo gusenga kwacu bivangura, bigatuma hari abo dusuzugura. Cyaba icyo muri iki gihe cyacu igihe isengesho ryacu ryaba ryifuriza inabi abandi. Rishobora no kuba kwishimira ibyago byagwiriye abandi. Yezu ntashaka ko hari uzimira abamuyobotse twishimire kandi duharanire ko abamwemera biyongera ku bw’imbaraga za Roho Mutagatifu yoherereza Kiliziya.

 

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho