Ububasha bwa Yezu

Ku wa gatandatu w’icyumweru cya 8 gisanzwe B. Ku itariki ya 29/05/2021.

Amasomo: Sir 51, 12-20; Mk 11, 27-33.

“Ninde waguhaye ubwo bubasha?”

Bavandimwe, ijambo ry’Imana tuzirikana none ritwereka ko ubuhanga nyabwo buturuka ku Mana. Abigishamategeko n’abakuru b’imiryango batangariye ibyo Yezu akora. Ububasha bw’Imana burenze ubwenge bw’abantu. Imbere y’Imana, mwene muntu akwiye kurangwa no gucisha make akareka Imana akaba ari yo imwigisha. Ni yo itanga ubumenyi kuko isumba byose na bose.

Ijambo ryayo ryongeye kutwibutsa ko ari yo soko y’ubuhanga. Mu isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cya mwene Siraki, tumaze kumva imvugo itangira nk’isengesho rishimira Imana kubera ubuhanga itanga: “umutima wanjye wishimiye ururabo rwabwo, rumeze nk’iseri ry’imbuto z’umuzabibu.” Kumenya byinshi no kumenya kubihuza n’ubuzima bigira akamaro gakomeye. Ni yo mpamvu nta wabura gushimira Imana itanga ubumenyi no kwishimira ubuhanga tubona mu bantu batandukanye. Iyo tubonye ibyo byose bidusaba kugira umutima ushishoza, tugakoresha izo mpano zituruka ku Mana tuyubaha kandi dushyira imbere icyafasha buri wese tumurikiwe n’Imana umugenga w’ubuzima bwacu.

Uhoraho ni we utwereka inzira ikwiye. Mu ivanjili batweretse Yezu uhishurira abamwinja ko ntawe ushobora kuryarya Imana. Bamuhaye ikibazo kirimo imitego ntiyatinda kubatahura. Ntidukwiye kwibaza aho akomora ububasha bw’ibyo akora kandi yaraje kutwereka ko yunze ubumwe na Se ko We na Se ari umwe. Imbere y’Imana dukwiye kugaragaza ukwemera, kwicisha bugufi no kubaho mu kuri mu byo dukora tuzirikana ko nta wagira ubuhanga nk’ubw’Imana. Ni yo nyirububasha ahubwo tujye tuyisaba kuduha ubuhanga buyikomokaho ni bwo tukora neza ibyo dushinzwe twubahirize ugushaka kwayo.

Bikira Mariya, umwamikazi w’abemeye Imana adusabire.

Padiri Sindayigaya Emmanuel.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho