Ububasha bwa Yezu mu banyamahanga

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 4 gisanzwe, Umwaka C

Ku ya 4 Gashyantare 2013

Padiri Alexandre UWIZEYE

Ububasha bwa Yezu mu banyamahanga ( Mk 5,1-20)

Bavandimwe, Yezu ni Umukiza. « Icyatumye amanuka mu ijuru ni twebwe abantu no kugira ngo dukire ». Tubihamya mu Ndangakwemera. Ivanjili y’uyu munsi iratwereka Yezu ufite ububasha kuri roho mbi. Arakiza umuntu wahanzweho n’igitero cya roho mbi.

Uwo muntu ntibatubwira izina rye. Si uko Mariko umwanditsi w’Ivanjili atarizi. Ni ukuturembuza ngo mbe nahashyira izina ryanjye, cyangwa se nawe ukahashyira iryawe. Ibyabaye kuri uriya muntu najye byambaho nawe byakubaho n’undi byamubaho. Aho byabereye ho arahatubwira. Ni « hakurya » y’inyanja, mu gihugu cy’Abanyagerasa, mu karere k’abanyamahanga.

Abo ivanjli itubwira

  • Yezu

Avuye mu bwato aho yakoreye igitangaza cyo gucubya umuhengeri, abigishwa be bagasigara babazanya bati « Uyu yaba ari nde, wumvirwa n’umuyaga n’inyanja ? » (reba Mk 4,35-41). Umuntu wahanzweho n’igitero cya roho mbi, wabaga mu buvumo bahambagamo araza kumwakira. Yezu afite ububasha kuri roho mbi. Arayirukanisha Ijambo rye. « Roho mbi, va muri uyu muntu ». Arayibaza izina ryayo imusubize ko ari « Gitero ». Ziramwinginga ngo azireke zijye mu ngurube. Yezu arazemerera, ariko nizijya mu ngurube ziriroha mu nyanja zirohame bityo roho mbi zibe zivuye mu gihugu zisubire mu nyanja, mbese mu ndiri yazo. Abaturage baho baragira ubwoba binginge Yezu ngo abavire mu gihugu. Ntabagora arafata ubwato ngo agende. Wa muntu wakize aramwinginga ngo bibanire. Yezu ntamwemerera ahubwo aramwohereza mu butumwa muri bene wabo kubamenyesha ibitangaza Nyagasani yamukoreye.

  • Umuntu wahanzweho n’igitero cya roho mbi

Aba mu buvumo bahambagamo imirambo « yanduye » kure y’ingo z’abantu. Afite imbaraga zidasanzwe akomora kuri roho mbi zimurimo. Ijoro n’amanywa aba ari mu marimbi no mu misozi yishishimuza amabuye, mbese ashaka kwiyica. Azi neza Yezu uwo ari we : aramupfukamira bya nyirarureshwa (Imana yonyine niyo bapfukamira). Namara gukira, aringinga Yezu ngo bibanire, abe mu ntumwa ze. Yezu ntamwemerera ahubwo aramwohereza gukora ubutumwa iwabo. “Taha usange benewanyu; ubatekerereze ibyo Nyagasani yakugiriye byose, n’ukuntu yakugiriye impuhwe”. Aratangira kwamamaza mu migi icumi ikikije ikiyaga cya Galileya (Dekapoli) ibyo Yezu yamugiriye byose. Abamwumvise bose baratangara.

  • Roho mbi

Niyo ikoresha uriya muntu. Izi Yezu uwo ari we n’ubwo itamufitiye ukwemera. Iramubona itangire kudagadwa iti “ Uranshakaho iki, Yezu mwana w’Imana isumba byose ? Nkurahije Imana, winyica urubozo !” . Yezu arayibaza izina ryayo imuzubize ko ari Gitero kuko ari nyinshi. Ziramusaba kuva mu muntu zikajya mu ngurube bityo zikaguma muri icyo gihugu. Arazemerera. Zirava muri wa muntu zijye mu ngurube. Umukumbi wose ugizwe n’ingurube nk’ibihumbi bibiri uriroha mu nyanja zirohame. Bityo zibe zivuye mu gihugu zisubiye mu ndiri yazo.

  • Abashumba

Barajya kumenyesha abari mu mugi no mu cyaro ibyabaye.

  • Abaturage bo mu mugi no mu cyaro

Babibwiwe n’abashumba basanga Yezu. Barabona wa muntu wigeze guhangwaho na gitero yicaye, yambaye kandi yagaruye ubwenge. Barashya ubwoba. Ababibonye baratekerereza abandi ibyamubayeho n’ibyabaye ku ngurube. Aho gushimira Yezu wabakirije umuntu, baramwinginga ngo abavire mu gihugu. Ntitwamenya niba barabitewe n’igihombo yari abateje cyangwa se niba ari ubwoba “butagatifu” nka cya gihe Petero abwira Yezu ati”Mva iruhande kuko ndi umunyabyaha”.

Inyigisho twakuramo ni iyihe?

  • Yezu ni nde?

Intego y’amavanjili ni ukutubwira Yezu uwo ari we n’ubutumwa bwe kugira ngo yumwemere tumukurikire bityo tuzagire uruhare ku Mukiro atuzaniye. Mariko aratwereka Yezu ufite ububasha butagize aho buhuriye n’ubwa sekibi n’ibindi binyabubasha. Ni Imana umuremyi, ibindi bikaba ibiremwa.

  • Roho mbi

Muri iki gihe, hari abavuga ko Shitani, (cyangwa Sekibi cyangwa roho mbi) itabaho. Ngo amashitani ntabaho ngo n’ibyo abantu bahimba ngo batere abandi ubwoba. Shitani ariyo Roho mbi ibaho. Ivanjili irabyemeza. No muri iki gihe iriho ntaho yagiye; ibikorwa byayo birigaragaza. Abahanga bavuga ko amwe mu mayeri yaro ari ukumvisha abantu ko itabaho. Bityo igakora amahano ntawe uyikeka. Ikindi ni uko twifitemo amashusho atari yo ya shitani. Ikintu kibi cyane, gifite amahembe maremare n’inzara zisongoye, mu maso habi cyane… muri make giteye ubwoba. Ari kuriya yigaragaje ntawe yashuka, buri wese yayihungira kure. Ubuhanga bwayo ni ukwiyoberanya. Marita Robin, umufaransakazi washinze umuryango w’abihayimana (Foyer de Charité), niwe uvuga ko shitani yiyoberanya, ikiha ishusho nziza ku buryo udakeka ko ari yo hanyuma ikakuyobya. Niyo mpamvu Yezu atubwira ati ”Mube maso kandi musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko” (reba Mt 26,41).

Njya ndeba ibintu twirukira ngo ni “amajyambere”, ngo ni “ibigezweho”… nkibaza niba tudakeneye ingabire y’ubushishozi. Shitani ifata kintu kibi ikagisiga kikarabagirana ukagira ngo ni kiza naho byahe birakajya. Cyangwa se ikavanga ukuri n’ibinyoma, ibyiza n’ibitari byiza, ibifite akamaro n’ibidafite akamaro … umuntu ntasobanukirwe.

  • Ubutumwa

Uriya muntu yamaze kubohorwa, yibaza uburyo yashimira Yezu. Aramwinginga ngo bibanire abe umwe muri ba cumi na babiri. Yezu arasanga atari wo muhamagaro we. Aramuha ubundi butumwa, aramwohereza iwabo. “Taha usange benewanyu; ubatekerereze ibyo Nyagasani yakugiriye byose, n’ukuntu yakugiriye impuhwe”. Uwo muntu arumvira Yezu ahite atangira ubutumwa.

Hari ubwo Yezu adukiza, tukabifata nk’ibintu bisanzwe. Mbese nk’aho ari uburenganzira bwacu, ntitumenye ko ari impuhwe atuguriye. Mbese uwo mukiro tugasa n’abawiharira. Uwo Yezu akijije asabwa gutanga ubuhamya bityo uwo mukiro ukagera no ku bandi. Buriya ntihabuze abandi benshi bumvise ubuhamya bw’uriya muntu bagasanga Yezu akabakiza. Cyangwa se bakamushyira abarwayi.

Bavandimwe,

Yezu yaratsinze. Yatsinze Sekibi, atsinda icyaha, atsinda ikibi cyose, atsinda urupfu. Ku musaraba niho yatsindiye burundu. Niba dushaka gutsinda ni ukwihambira kuri Yezu watsinze, ni ukubaka kuri Yezu. Hamwe nawe tuzatsinda. Nta guhora mu bwoba kandi turi kumwe na Yezu.

Ako nakongeraho ni uko nk’uko abatagatifu babivuga Sekibi ari nk’ikibwa kiziritse; iyo ukegereye kirakuruma ariko iyo ukigendeye kure ntacyo gishobora kugutwa. Nta bubasha Shitani ifite ku bwigenge bwacu. Iyo tuvuga ngo “Ni shitani yadushutse”, hari ubwo aba ari ukwirengagiza inshingano zacu. Tuba twayihaye urwaho. Sekibi yuririra ku ntege nke zacu, by’umwihariko ku kwikuza kwacu. Dukwiye kwitoza umuco mwiza wo kwiyoroshya. Sekibi ngo ntamavi igira; kuko yanze gupfukamira Imana.

Dukomeze dushimire Yezu urukundo adukunda. Biriya yakoreye mu gihugu cy’Abanyagerasa na n’ubu arabikora muri Kiliziya ye. Tumwemerere atubohore. Yirukane roho mbi ziturimo ari zo tuzi, ariko cyane cyane izo tutazi. Natwe tumwamamaze hose duhereye muri bene wacu no mu nshuti zacu.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho