Ububasha bwa Yezu

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 4 gisanzwe, A

Ku ya 7 Gashyantare 2014 – Muyiteguriwe na Padiri Théoneste NZAYISENGA

AMASOMO: 1º. Sir 47,2-11; 2º. Mk 6,14-29

Bavandimwe urugendo rwacu rwo kuzirikana Inkuru nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko rurakomeje. Mu mutwe wa 4 n’uwa 5 w’iyi Ivanjili, twazirikanye ububasha bwa Yezu ku kitwa ikiremwa cyose, igihe yabwira inyanja ati: “ceceka, tuza!”. Twazirikanye ububasha bwa Yezu kuri roho mbi zose, ubwo yirukanaga igitero cyazo mu muntu wahanzweho wiberaga mu marimbi. Twazirikanya ububasha bwa Yezu ku cyitwa indwara cyose, igihe Yezu akijije umugore wari umaranye imyaka 12 indwara yo kuva amaraso. Twazirikanye kandi ububasha bwa Yezu ku kitwa urupfu, igihe Yezu azuye umukobwa wa Yayiro. Icyakora agarutse iwabo avuye mu duce tw’abanyamahanga nta gitangaza na kimwe yabashije kuhakorera uretse gukiza abarwayi bake. Ibyo byatewe n’ukutemera kwabo. Koko rero bavandimwe, ibyo Yezu adukorera byose byumvikana kandi bigasobanurwa n’ukwemera kwacu. Ni ukwemera kumvikanisha ibyo ubwenge bwacu bwaburiye igisobanuro.

Bavandimwe, ibyo byose Yezu yabikoraga ari kumwe n’abigishwa be abatoza ingiro n’ingendo kugira ngo azabone uko abohereza gukomeza ubwo butumwa. Kuri uyu wa kane ushize, twazirikanye Yezu noneho utuma abigishwa ngo banjye kwamamaza Inkuru nziza, birukane roho mbi, batagatifuza kandi bayobora imbaga y’abazemera ku Mana. Nuko baragenda batangaza ko abantu bagomba kugarukira Imana, birukana roho mbi nyinshi kandi basiga abarwayi benshi amavuta barabakiza. Mu gihe intumwa za Yezu zitangiye kumwamamaza, kwamamaza Inkuru nziza, no gukora ibitangaza mu izina rye, hari benshi bakutse umutima barimo Herodi. Ni byo twumva mu Ivanjili y’uyu munsi.

Umwami Herodi yumva bavuga ibya Yezu kuko izina rye ryari rimaze kwamamara.

Twibuke ko Ba cumi na babili boherejwe babili babili mu butumwa. Bivuga ngo bahise bakwirakwiza ubutumwa bwa Yezu Kristu mu mijyi itandatu kuko babili babili bajyaga mu mu mujyi. Ibyo ni byo byatumye Herodi akuka umutima. Mariko umwanditsi w’Ivanjili arahera kuri uku gukuka umutima kwa Herodi akatwereka ko kwaterwaga n’ingaruka z’icyaha yakoze kera yica Yohani Batista. Bavandimwe, nituticuza ibyaha byacu kandi ngo dufate umugambi wo kutazabisubira bitinde, bitebuke tuzabiryozwa.

Bamwitaga Yohani Batista, Eliya cyangwa umwe mu bahanuzi bakera

Bavandimwe, mu gihe bamwe mu barwanyaga Yezu bagiraga ngo ni umusazi cyangwa bati:” yahanzweho!”, rubanda rwo rwaragiraga ruti:” ni Yohani Batista wazutse, yifitemo ububasha bwo gukora ibitangaza, ni Eliya, ni umwe mu bahanuzi. Ibyo bikagaragaza igitinyiro n’icyubahiro babaga bafitiye Yezu. Bumvaga ko ari umuntu ukomeye, umuntu w’igihangange, umuntu w’Imana kandi wuzuye imbaraga zayo. None se kuri wowe Yezu ni nde? Uvuga iki kuri We? Akumariye iki? Hari ubumwe wumva mufitanye?

Bavandimwe, ikibazo cyo kumenya no kwemera Yezu Kristu cyariho kera n’ubu kiracyariho. Benshi baracyashidikanya ko Yezu Kristu ari Imana, ko ashobora byose, ko akiza, ko ari muzima mu bimenyetso by’umugati na Divayi bihinduka umubiri n’amaraso bye. Harimo abagishidikanya ko na n’ubu atora intumwa kandi akazohereza ngo zimubere abavugizi n’abahamya.

Bavandimwe, twongere dusabe Nyagasani atwongerere ukwemera, atwimenyekanishe, tumumenye, ahari ugushidikanya ahashyire urumuri rw’ukwemera. Ariko ibyo na byo bisaba gukorana urugendo na we. Ntabwo ari ku ncuro ya mbere abakundana baba incuti nyazo. Bagenda bamenyana gahoro gahoro. Twige gukora urwo rugendo.

Ni Yohani umwe naciye umutwe none akaba yarazutse.

Bavandimwe, icyaha kiticujijwe kigira ingaruka igihe cyose, kigatera igikomere n’icyasha bihoraho bityo umutimanama wa muntu ukamuhoza ku nkeke y’urubanza. Hari hashize igihe kirekire Herodi yishe Yohani Batista amurenganyije none ngaha umutimanama we uracyamushinja. Nta mahoro, nta n’umutekano yifitemo, ubwicanyi bwamuteye igikomere kidakira ndetse yarahahamutse! Mbega igikomere cy’icyaha! Ajya kwica Yohani umutimanama we waramubujije kuko yakundaga kumwumva ariko aba Mudaharishema. Burya koko ubugabo butisubiraho bubyara ububwa! Wowe se ujya wumvira ijwi ry’umutimanama wawe? Ntugundira icyubahiro, umwanya ufite muri sosiyeti, ubwirasi n’ukwikuza byawe maze bikakubuza guhinduka?

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho