Ububasha bw’ijambo rya Yezu

IJAMBO RYA YEZU RYUJE UBUBASHA”

Inyigisho yo ku wa 6 w’icyumweru cya XII gisanzwe, B, 26/06/2021

Amasomo: Intg. 18,1-15; Mt 8,5-17

Yezu naganze iteka.

Bavandimwe muri Kristu, mbere yo gutangira kuganira ku ijambo ry’Imana ry’uyu munsi wa none, nagira ngo twibukiranye iri jambo Yezu yavuze mbere yo gutangira ubutumwa bwe, igihe yari mu butayu asenga nuko agashukwa na Sekibi. Yezu yarateruye aramusubiza ati: “Haranditswe ngo ‘umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana” (Mt 4,4). Ni ukuri rwose, ntituriho kubera ubushake, ubwenge n’ubuhangange byacu, ahubwo tubeshejweho n’ineza y’Imana, gusa kubera urukundo ntabwo ishaka ko tuyikunda kubera agahato, iturekera ubwenge n’ubwigenge tukihitiramo igikwiye. Ese wowe wemera ko ijambo ry’Imana ryuje cyangwa rifite ububasha bukiza?

Ijambo rero ry’Imana rifite ububasha kuko rirema kandi rikabeshaho. Ibyo rero byujujwe by’agahebuzo ubwo Yezu umwana w’Imana, yigize umuntu ngo aducungure, atubuhora ingoyi z’icyaha n’urupfu. Uyu munsi Yezu ubwe yahamije ko ijambo rye ryuje ububasha. Rirakiza rigasubiza byose ubutagatifuzwe.  Iki gitangaza cyabaye ubwo Umukuru w’abasirikare, amaze kumva ko Yezu yageze i Kafarinawumu akamusanga maze akamutakambira muri ya magambo: “Nyagasani, umugaragu wanjye aryamye mu nzu iwanjye; ni ikimuga kitinyagambura kandi arababaye cyane”.

Uku gutakamba k’uyu mutegeka w’abasirikare, ni isomo rikomeye ku muntu wese wabatijwe akaba yemera ko Yezu ari umukiza wacu. Ni ukwigiramo urukundo, rurenga isano y’amaraso maze tukumva ko turi abavadimwe, ni uko buri wese akaberaho gushakira icyiza abandi. Uyu muntu wari waramugaye, ntiyari umwana w’uyu mutegeka w’abasirikari ahubwo yari umugaragu we. Kujya gutakambira Yezu ngo agire icyo amukorera, birerekana ko ntako atari yaragize ngo arebe icyazamukiza araheba. Nuko amaze kumva Yezu n’ibyo yakoraga, yihutira kujya kumureba, ngo amwinginge amutabare kuko umugaragu we yarababaje cyane. Ese wowe ujya ubabazwa kandi ugahihibikanywa n’akababaro k’abavandimwe bawe cyangwa se undi muntu ubonye ababaye?

Bavandimwe uku gutakamba k’uyu mutegeka w’abasirikare ni urugero rwiza, rw’umuntu wese ufite icyo ashaka gushyikiriza Imana ngo imurengere cyangwa ngo imwumve mu gisabisho cye bwite n’icy’abandi. Ni isengesho ritabaza, agatakamba atagondoza, kandi adahatiriza cyangwa ngo ritegeke, ahubwo ryerekana ikibazo yifitiye ubundi akareka ngo Yezu yirebere igikwiye. Ni isengesho ryuje ukwemera n’ukwizera gukomeye muri Yezu Kristu. We yakoze ibishoboka, bigera aho abura ikindi yakora, ariko amaze kumva Yezu n’ibyo yakoraga, amusanga yizeye ko amwumva akagira icyo akorera umugaragu we.

Yezu utagira ikimwisoba, abonye ukwemera n’ukwizera kwe, ntiyamugoye kuko yahise amubwira ati: “Ndaje mukize”. Umutegeka w’abasirikare akimara kumva ko ubusabe bwe bwakiriwe, ntiyatinye kubwira Yezu uko yiyumva n’uko abayeho. We yumvaga kubera amakosa n’ibyaha bye nk’umusirikari w’umuromani, no kubera icyubahiro yumvaga agomba Yezu, ntiyatinye kumubwira ko adakwiye kwinjira iwe. Nibwo amweruriye ati: “Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa maze umugaragu wanjye akire”. Kuki yatekereje atyo kandi Yezu ubwe yari amwemereye kuza iwe akamukiza?

Burya mu buzima bw’umuntu ufite ibirenge bikandagiye ku butaka, hari ibyo yumva akabona adafite ubutoni bwo kubihabwa cyangwa kubikorerwa, kubera igitinyiro n’icyubahiro cy’umugiriye neza cyangwa se uwumvise ugutakamba kwe. Ibyo bimutera kumva ko ijambo ryose yamubwira riba rihagije. Mu bwiyoroshye yahise yumva ko, kuba yemeye kumukiza, n’ubundi ijambo rye rihagije mu kumukiza aho kumurogoya mu butumwa bwe kuko atari anazi gahunda yari afite. Ni cyo cyamuteye kumubwira ko Ijambo rye rihagije.

Yahereye ku murimo we, maze asobanurira Yezu ukuntu ijambo rivuzwe n’umukuru, ryose ryubahwa kandi rigashyirwa mu ngiro. Yabivuze neza ati: “N’ubwo nanjye ndi umuntu utegekwa, mfite abasirikare nabwira umwe nti ‘Genda’ akagenda; undi nti ‘Ngwino’ akaza; n’umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora”. Mu yandi magambo, mu bwiyoroshye yeretse Yezu, ko kuri we ari umutegetsi maze akiyumva ko imbere ye ari umugaragu kandi ko umugaragu mwiza yumvira ijambo ryose abwiwe na Shebuja. Yezu byaramutangaje nuko ahita ahamya ko ibyo amaze kumubwira ari ukuri ati: “Genda, uko wemeye abe ari ko ugirirwa”. Nuko huzuzwa ko ijambo rya Yezu ryuje ububasha rigakiza uryemera wese.

Aha ni ho umubyeyi wacu Kiliziya, yakuye umuco mwiza wo gutakamba mbere yo kwakira Umubiri n’Amaraso ya Kristu, mu gihe habaye ikoraniro risingiza Imana mu ijambo ryayo no mu gihe dutura igitambo cy’ukaristiya. Umusaserodoti araterura akatubwira ati: “Hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani. Dore Ntama w’Imana, dore ukiza ibyaha by’abantu”. Ni uko twese hamwe nk’abana b’umubyeyi umwe tuti: “Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu mutima wanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa, mbone gukira”. Uwo mukiro dukeneye ni ukumenya gukunda no gukora ibyiza nk’uko Yezu yabiduhayemo urugero.

Bavandimwe, nk’uko Yezu yishimiye imyifatire y’uyu mutegeka w’abasikrikare, natwe natubere urugero mu buzima bwacu bwa gikirisitu. Dusabe kwigiramo umutima wiyoroshya, kandi wizera Ijambo ry’Imana ko rifite ububasha bukiza. Nuko natwe igihe dusenga, tujye twegera Nyagasani tumuhereze ibyifuzo byacu n’iby’abandi bose, maze tureke Yezu akore igihuje n’ugushaka kwe, dore ko dukunze gusaba tunashaka igisubizo cy’ako kanya. Tukibagirwa ko Imana mu rukundo rwayo izi ibyo dukeneye na mbere y’uko tubisaba. Kandi ko iyo dusabye ntiduhabwe si uko tuba tutumviswe ahubwo ni uko hari ubwo dusaba twibwira ko ibyo dusabye bikenewe kandi byihutirwa nyamara Imana yabireba igasanga ntacyo bitumariye ikaduha ibindi ibona ko dukeneye by’ukuri.

Bikira Mariya Mwamikazi wa Kibeho udusabire, kuri Yezu umwana wawe, maze duhorane amizero mu Ijambo rye, kandi duhorane umutima utishimira gusa kwisabira no kwihugiraho, ahubwo no gutekereza kuri bagenzi bacu bose bakeneye ubuvunyi bwacu. Amina

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho