Ububasha bwo gukiza

Ku wa 4 w’icya 13 Gisanzwe, B, 01/07/2021

Amasomo: Intg 22,1-19; Mt 9, 1-8.

Ububasha bwo gukiza

Ububasha bw’Imana buratangaje. Birumvikana ko Imana atari umuntu. Ntaho ihwanyije n’ibyo yaremye byose. Kuva mu Isezerano rya Kera kugeza muri Shya na n’ubu kandi, ibikorwa Imana ikora bisumbye ubwenge bwa muntu.

Dufate igikorwa twumvise mu isomo rya mbere turasanga gitangaje. Igihe Imana ibwiye Aburahamu kujyana umwana we Izaki kumuturaho igitambo! Biratangaje ndetse biteye urujijo. Imigambi y’Imana si yo yacu. Birenze ubwenge bwacu ukuntu Aburahamu na we yumviye Imana kugeza yemera gutamba umwana we. Cyakora icyo twumvisemo ni uko Aburahamu uwo yari afite ukwemera guhambaye n’icyizere cyose muri Uhoraho. Ibyo gutekereza ko Izaki ari we wari intangiriro y’urubyaro rwe, Aburahamu ntiyigeze abitindaho. Yirunduriye mu gushaka kw’Imana nk’aho yari azi neza ijana ku ijana uko byagombaga kurangira. Ntiyigeze ashidikanya cyangwa ngo agishe impaka Imana. Yemeraga ijana ku ijana ko ibyo Imana imubwira gukora ari byo byiza.

Ibikorwa bigaragaza ububasha bw’Imana mu Isezerano Rishya, na byo ni byinshi cyane. Ibitangaza Yezu yakoze ubwabyo birivugira. Hari abantu bafite ubumenyi buri hasi cyane bashobora kwibwira ko ibyo batubwira yakoze bitangaje ari imigani-mfashanyigisho gusa. Abantu batari bake bagwiriyemo n’abigishamategeko n’abafarizayi, bagishaga impaka Yezu bagingimiranya ku bubasha yari afite bwo gukora ibitangaje. Ububasha bwa Yezu bukiza indrwara n’ibyaha byose. Abayahudi batari bake, ntacyo bitoreragamo. Bamwe babonaga ko Yezu atuka Imana mu kuvuga ko yakiza ibyaha. Ntibari bazi ko ari we Mesiya, Umwana w’Imana nzima ufite ububasha bwose. Igihe Yezu ahagurukije ikirema, rubanda baratangaye. Ni benshi basingije Imana batangarira ko yahaye abantu ububasha bungana butyo.

Isomo dutahanye ni irihe? Kwa Aburahamu dutangarire ukwemera guhambaye n’ukwizera ijana ku ijana mu Mana Ishoborabyose. Mu ivanjili ho, nimucyo duhore tuvomamo imbaraga n’ububasha duterwa no kwemera Yezu Kirisitu. Nta kabuza akomeza gukiza abarwayi. Dusabire muntu wa none avumbure ububasha buhanitse Yezu Kirisitu yamuha aramutse amwishingikirijeho yemera by’ukuri.

Yezu Mukiza wacu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya ahabwe impundu, ni Nyina wa Jambo. Abatagatifu duhimabaza: Aroni, Ester, Gali, Tiyeri, Nikasiyo, Tewodoriko, Abahowe Imana Yusitini Orona na Atilano, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho