Ubucakara n’inda nini

Ku wa 3 w’icya 16 Gisanzwe B, 21/07/2021.

Amasomo: Iyim 16,1-5.9-15; Zab 77, 18-19.23-28; Mt 13, 1-9.

Inda nini iheza mu bucakara

Amasomo ya none aratuma twibaza niba Kirisitu yaratubohoye koko. Uhoraho yabohoye Abayisiraheli abambutsa Inyanja y’umutuku. Barishimye baririmba ibigwi by’Uhoraho. Nyamara twumvise bijujuta bidateye kabiri. Ese ubwo impamvu ni iyihe? Ese abantu b’ubu bahora bijujuta, ubwo barabohowe? Ese abashyira inda zabo imbere bakarenza amaso akarengane, ubwo babohowe bate? Nimucyo tubizirikaneho.

Mu gihe Abayisiraheli bari bamaze kwambuka inyanja y’umutuku, bishimiye icyo gitangaza. Basubije amaso inyuma babona umwanzi wari ubariho yahundagaye mu nyanja barumirwa batangarira Uhoraho. Nyamara urugendo rwo mu butayu rwari rutangiye kubaremerera. Inzara n’inyota mu rugendo byababereye akamaramaza. Ubwo bari bahanze amaso Musa. Uyu yari yaragowe kuko akakomaga kose katumaga bamuhanga amaso. Iyo babaga bari mu ngorane nk’izo, barijujutaga bagatuka Musa wari ubayoboye. Iyo babaga barembejwe n’inzara n’inyota, ibyo gukomeza kwishimira ibohorwa byaribagiranaga.

Kimwe mu bintu bitangaje kuri izo mponoke, ni uko bageze aho bakifuza kwisubirira mu bucakara bwa kera. Babwiye Musa bati: “Yewe! Iyo byibura twicwa n’ukuboko k’Uhoraho tukiri mu gihugu cya Misiri, igihe twari twiyicariye iruhande rw’inkono z’inyama, twirira n’imigati uko dushaka! Ubu mwatuzanye muri ubu butayu kugira ngo mwicishe inzara iyi mbaga yose!”.

Ushobora kwibaza icyo abo bantu bari babaye! Kuki bibagiwe uko Farawo yabacuraga bufuni na buhoro? Kuki basa n’abahise bibagirwa ibitangaza byose Uhoraho Imana yari yarabakoreye? Burya rero birumvikana ko icyo abantu bashyira imbere ari ukurya. Uko byagenda kose abantu batinya inzara ku buryo hariho n’abemera kwigumira mu bucakara mu gihe ababagenga babaha iposho. Ayo matwara anyuranye n’ubwigenge Yezu Kirisitu yatwinjijemo. Icya mbere muri byose ni ugushaka kubana na we no kuzataha ijuru. Ikintu cyose kibangamiye urugendo turimo rugana ijuru, tukirwanya twivuye inyuma. Ku isi hari byinshi bibangamira umuntu bikamuvutsa ibyishimo byuzuye. Nta muntu ushobora kwishima ari ku ngoyi. Nta wabona ibyiza yarapfukiranywe, nta bwigenge nta kwishyira akizana. Ikibi kiruta ibindi umuntu agihumeka, ni ukwicishwa inzara. Abayisiraheli batekerezaga inkono z’inyama bimenagamo mu Misiri nyamara bakibagirwa uburetwa barimo. Kugeza ubwo bavuga ngo iyo bapfira mu Misiri aho kwicwa n’inzara! Birumvikana ko aho mu Misiri bari barahebeye urwaje. Iyo batagobokwa n’Uhoraho baba bararangiye. Aha mu butayu se kuki batibuka ko ari Uhoraho wababohoye ngo bamenye ko ntacyo bazaba bamutabaza?

Iyo myumvire y’Abayisiraheli mu butayu, ni na yo muntu w’ubu afite iyo nta bwenge n’ubutwari bimurangwamo. Muntu aratinya. Muntu ntarwanya ikibi gipyinagaza abandi. Muntu w’ubu ashobora guhemburwa agahorana ibondo bigatuma ababoroga yumva ntacyo bamubwiye. Ibyo byumvikanisha ko ibohorwa Yezu yadukoreye ritaracengera imitima. Ahora abiba ijambo rye nyamara rikagwa iruhande rw’inzira y’ukuri, mu mahwa cyangwa mu bibuye. Nk’uko Musa we yakomeje kwizera Isezerano ry’Imana, dusabire abayoboye imbaga y’Imana muri ibi bihe barindrwe kuba abaswa, abanyabwoba n’abanyenda nini. Bizere Imana Data Ushoborabyose bafashe abapfukiranywe n’abacakajwe gutakamba ngo Imana itabare babone ibyishimo n’ubuzima bwuzuye.

Yezu twizeye, nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Lawurenti wa Brindisi, Arubogasiti, Domini, Vigitori, Pragseda na Daniyeli, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho