Ubucunguzi ni ubw’Imana yacu

Ku wa 1 Ugushyingo: Umunsi Mukuru w’Abatagatifu Bose

Amasomo: 1º. Hish 7, 2-4.9-14; Zab 24 (23), 1-6; 1 Yh 3, 1-3; Mt 5, 1-12

Umunsi Mukuru w’Abatagatifu bose utubuganizamo ibyishimo. Utwongerera imbaraga mu kwemera, mu rukundo no mu kwizera.

1.Twongera kwivugururamo ukwemera iyo twumva ibigwi by’abatagatifu. Babayeho nkatwe muri aka kabande k’amarira. Ni ko abantu bamwe bita iyi si dutuyeho. Na bo bayibayeho kandi barababaye kimwe n’abandi bose Imana yahaye ubuzima ariko bene wabo bakababera ba gahini bigatuma babaho mu kangaratete. Abatagatifu bo ariko, iyo bababaraga cyangwa bababazwaga, bikomezagamo ukwemera bakarebera kuri Yezu Kirisiru wababaye kandi yari umwana w’Imana. Bazirikanaga ukuntu na we bamugeretseho ibyaha atigeze akora. Ubuzima bwe ni bwo bwabamurikiraga. Nta muntu n’umwe uri kuri iyi si ushobora kuryoherwa atarangamiye Nyagasani Yezu Kirisitu. Abababaye bose batarangamiye Yezu Kirisitu bapfiriye mu gihirahiro. Erega n’aho umuntu yaba adafite ibimubabaje, niba afite umutima wa kimuntu, ashobora kubabazwa n’abandi bababaye haba mu bihe bya none cyangwa mu bihe byahise. Nk’iyo umuntu asomye amateka y’abagiye bababazwa mu mwaduko w’abazungu muri Afurika, ntiyabura kuzenga amarira. Uzasome amateka y’abantu miliyoni icumi bishwe n’umwami Lewopolidi wa Kabiri muri Kongo Mbiligi. Abo bose barababajwe bapfira mu gihirahiro. Inkuru zabo ntawe zidakora ku mutima. Ku isi yose hari imibabaro nk’iyo muri iki gihe ndetse n’icyahise. Na n’ubu kandi ruracyageretse. Twumva imivu y’amaraso hirya no hino ku isi. Uko biri kose, twishimira abapfiriye muri Nyagasani Yezu kuko badusigiye umurage mwiza.

2.Uyu munsi kandi, utwongerera imbaraga mu rukundo. Abatagatifu bamenye urukundo nyakuri rw’Imana Data Ushoborabyose. Imbaraga z’urwo rukundo ni zo zatumaga bagira ibyishimo mu mutima kabone n’aho baba bari mage n’agahinda. Ibyo byishimo bavomye mu rukundo ni na byo bakomeza bageze mu ijuru. Byikuba inshuro nyinshi. Yohani intumwa yeretswe Abatagatifu mu ijuru bahagaze neza. Ngo bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya Ntama. Ngo bari bambaye amakanzu yererana. Yemwe ngo bari bahagaze bwuma bafashe imikindo mu ntoki. Icyari gishishikaje kurushaho, ngo ni uko baririmbaga baranguruye bishimiye ko ubwami n’ubucunguzi ari ubw’Imana yacu yicaye ku ntebe y’ubwami  bukaba n’ubwa Ntama. Ibyo byishimo bari bafite byahimbaje Yohani intumwa. Natwe kandi biradukurura. Yohani yagiye kubona abona barizihiwe abamalayika, abakambwe n’ibinyabuzima byari bikikije intebe y’ubwami. Ngo bose baguye bubitse uruhanga ku butaka basenga baranguruye bati: “Amen! Ibisingizo, ikuzo, ubuhanga, ishimwe, icyubahiro, imbaraga n’ububasha, ni iby’Imana yacu, uko ibihe bizahora bisimburana iteka! Amen!”.

3.Ibyo birori bishishikaje mu ijuru rero, ni na byo bitwuzuzamo amizero. Natwe twizera kuzinjira muri urwo rugaga rw’abatagatifu bose. Kuri bamwe hasigaye igihe gito. Ku bandi, imyaka irabarirwa ku ntoki. Nta n’ umwe uzi umunsi we wa nyuma hano ku isi. Ufite ukwemera, urukundo n’ukwizera, ibyo kumenya umunsi ntacyo bimubwiye. Icyo anyungutira muri we, ni ukuzabona umunsi umwe ibirori bibera mu ijuru. Ikimushishikaje, ni uguhora yivugurura mu kwemera mu rukundo no mu kwizera. Ni ukwihatira kudaheranwa n’imicafu yo kuri iyi si. Ni uguhora asaba imbaraga kugira ngo ubugome bw’iyi si butamugobanyiriza ubuzima.

4.Urumva umeze ute igihe wibutse ko umunsi umwe uzabona Imana Ishoborabyose na Kirisitu wayo? Ni uwuhe mwanya witeguye kujya uha ibyo kwi si mu buryo bitakubera imbogamizi mu rugendo rw’ijuru? Komera hagarara bwuma muri Yezu Kirisitu. Fatira ku rugero rwa Bikira Mariya weze roho yawe ubutaretsa. Iyambaze Abatagatifu bagusabire kuzagera mu byishimo bagezemo utagombye kuzarira mu isukuriro. Iyi si nibe ari yo iba isukuriro twirinde ko idusakumira mu isayo ya sekibi. Twishimire twese muri Nyagasani.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho