Ubucunguzi

KU WA 1 UGUSHYINGO 2022:  ABATAGATIFU BOSE

Hish. 7, 2-4.9-14; 1Yh 3, 1-3; Mt 5, 1-12a.

Ubucunguzi ni ubw’Imana yacu.

Bavandimwe muri Kirisitu, mbanje kubifuriza Umunsi Mukuru w’Abatagatifu bose. Tuwuhimbaze twizeye natwe kuzarangiza uru rugendo turimo mu mubiri twibonera ikuzo ry’Imana. Duhimabaze uyu munsi kandi twizihiwe kuko Imana yacu ari nziza. Ni umubyeyi ugenga byose mu Rukundo.

Abatagatifu twishimiye, ni imbaga itabarika ikoraniye mu ijuru. Mutagatifu Yohani intumwa yagize amahirwe yo kwerekwa ibyiza byo mu ijuru. Yabonye imbaga nyamwinshi yo mu moko yose yo ku isi ipfukamiye Imana mu ijuru mu byishimo bihoraho. Birazwi ko mu ijuru, ntacyo tuzabura. Mu ijuru tuzaryoherwa no kubana n’Imana iteka. Mu ijuru, ni ho tuzibonera Imana yuje ikuzo. Tuzishimira kubona Umubyeyi watugiriye ubuntu akadushyira ku rwego tutari dukwiye. Nk’ibiremwa byayo, nta ho twari duhuriye na Yo nk’uko umubumbyi nta ho yagereranywa n’ibibindi yabumbye. Imana yemeye kutwita abana bayo kubera Urukundo ruhebuje Yohani yatwibukije mu isomo rya kabiri.

Ibyishimo dufite ku isi kubera ko twamenye Yezu Kirisitu Umwana w’Imana, ni byo bituma ubu buzima butatubihira. Na ho ubundi mu isi, nyuma y’icyaha cy’inkomoko, haba ibibi byinshi. Igihe Adamu na Eva bari bamaze gucumura, Urukundo rubakomezamo ibyishimo n’amahoro rwahise rutabuka. Imbuto zarwo zarabuze hakururumba ibiti by’inyoko mbi. Ni Yezu wenyine watugaruyemo icyizere. Twabonye uko yatubambiwe turababara ariko ibyishimo biba igisagirane tumaze kwinjira mu mutsindo we ku musaraba. Ni yo mpamvu ubu tugihumeka. Isi yarahindaganye irahindana ariko amaraso ya Kirisitu yarayisukuye. Abatagatifu baramukurikiye bihatira kumukurikiza. Ni yo mpamvu bashobojwe kumesa amakanzu yabo bayezereza mu maraso ya Ntama. Twaomye mu isomo rya mbere ko abao Bera bavuye mu magorwa akaze. Iyo Ntama atatwitangira, nta bwo twari gukira aya magorwa yo ku isi.

Twishimire cyane Abatagatifu. Hejuru ya byose bahashyize Urukundo. Babaye Abana beza ba Kiliziya. Kiliziya ihorana akanyamuneza iyo ishyize bamwe mu bana bayo mu rwego rw’abatagatfu. Ibatwereka nk’ingero nziza dukwiye kwifashisha dutaguza muri iyi si. Kiliziya ntijya ifata ibigwari ngo ibishyire imbere. Ni yo mpamvu nta wakwibera mu bugwari ngo atekereze ko hari urugero azasigira ab’ibihe bizaza. Abatagatifu baranzwe n’ukwemera gukomeye. Nta muntu n’umwe Kiliziya yerekanye nk’urugero kandi asabayangwa mu bitekerezo biyobya abamera. Nta mutagatifu n’umwe utarakundaga misa. Nta mutagatifu wigeze aba uwo ku cyumweru gusa. Basengaga buri munsi bakifuza guhazwa n’ukarisitiya. Basobanukiwe aho ihirwe n’umukiro bishingiye. Nta mutagatifu waranzwe n’ubwoba bwo gutotezwa. Bose usanga bavugisha ukuri bakimarira mu Mana Data Ushoborabyose. Nta mutagatifu wishimira akarengane. Ahora ahimbazwa n’ukuri. Abamerewe nabi barengana arabakunda akiyemeza kubavuganira uko ashoboye imbere y’Imana mu isengesho n’imbere y’abantu yigisha bose ukuri gukiza kukabohora kugacagagura ingoyi iyo ari yo yose.

Yezu asingizwe iteka. Dusabe Bikira Mariya Umwamikazi w’Abatagatifu bose aduhakirwe tuzagere mu ijuru. Abatagatifu bose badusabire mu gihe tugitegereje kuzabasanga mu Ngoma ihoraho. Amina.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho