Inyigisho yo ku wa gatandatu, icya 31 gisanzwe, Umwaka A
Ku ya 08 Ugushyingo 2014
AMASOMO: Fil 4,10-19; Lk 16,9-16
Bavandimwe Imana yacu ni Imana idahemuka. Ibyayo byose ibikora mu budahemuka,mu rukundo mu butungane butajorwa kandi koko nta cyo Imana ikora kidatunganye.
Natwe Imana idusaba kugenza nkayo ,kuyigana ngo byose tubikore ariyo dukorera kandi ibyo dukoze bidufashe kuyigeraho. Nyamara si ko buri gihe bitworohera hari aho imikoreshereze y’ibyo dufite itubera intandaro yo kubana nabi n’abandi no kuryana nabo. Hari n’aho dushaka kwimika ibindi bitari Imana ndetse tukanashaka kubiyisumbisha
-
Ayo matindi y’amafaranga nimuyashakishe inshuti
Kenshi iyo tuvuga iby’imitungo, iby’amafaranga, iby’isi muri rusange usanga tubyambika isura mbi kuri twe abashaka Imana ariko nyamara si uko byagombye kumvikana. Ibyo dutunze byose ni Imana yabiremye, yewe n’iyo dushatse kubikoresha twifashisha ubwenge Imana yaduhaye. Umukristu ntakibagirwe ko ibintu, amafaranga ari ibikoresho bigomba kudufasha mu mibanire yacu n’abandi bityo bikanadufasha kugera ku Mana kuko iyo tubanye neza n’abandi, tubumva, tubafasha ,tubitaho ari Imana ihahererwa ikuzo kuko yifuzako tubaho dusangira mu rukundo rwa kivandimwe ibyo yatugabiye.
Tuzabona bamwe batagoheka bashaka amafaranga, bashaka ibintu ndetse wakwitegereza imibereho yabo ugasanga bakekako umunsi bayabonye bazatuza. Ni ukwibeshya cyane burya ibintu ntawe ubiheza, kandi amahirwe ya muntu tunahereye ku iremwa rye mu ishusho ry’Imana, ntashobora gushingira ku bintu. Amahirwe yacu ni ukubana n’Imana.
Benshi tubabona baryana bapfa ibintu,bapfa amafaranga bwacya bose bakabisiga. Iyo Yezu atubwira: ” ati ayo matindi y’amafaranga muyashakishe inshuti zizabakira aho muzibera iteka umunsi mwayabuze’’(Lk16,9) aba anatwibutsa ko imikoreshereze y’ibintu mu rukundo n’ubunyangamugayo biduherekeza no mu buzima bw’iteka.
Byaba bibabaje kubona umuntu abura ubuzima bw’iteka kubera uko yakoresheje ibintu kandi nyamara bwari uburyo yahawe ngo aharanire ubwo bugingo.
Mu kwisuzuma kwacu nk’abakristu hari ibibazo twakwibaza: Ni inshuti zingahe wungutse ubifashijwemo n’ibyo Nyagsani yaguhaye? Ni abantu bangahe mutumvikana mupfuye ibintu?
-
Tumenye kubaho dutunzwe na bike no kubaho muri byinshi
Yezu Kristu umwana w’Imana We byose bikesha kubaho yaduhaye urugero rwo kubaho muri bike kandi ibyo ntibimubuze kwegukira Imana. Yezu ni we rugero rwacu mu kubaho mu bintu twaba dukize twaba tunakennye. Koko rero ‘‘ Yezu Kristu ni We mukire wemeye kwigira umukene,kugirango adukungaharishe ubukene bwe’’(2 Kor 8,9). Ibi rero biradusaba kumenya gushimira Imana uko twaba tumeze kose twaba dufite binshi cyangwa bike. Pawulo Mutagatifu wemezaga ko azi kubaho muri bike no muri byinshi yabiterwaga n’urugero agezeho mu kurangamira Kristu.
Natwe mu kumurangamira ntituzagwe muri cya gishuko cya bamwe batunze bicye bahora bijujuta,barira bakaba bashobora no kubaza Imana icyo yabahoye. Nyamara Imana yaremye abakene iranabakunda kandi nta wabura kuyigeraho kubera ubwo bukene. Icya ngombwa ni uburyo bwo kubaho muri ubwo bukene turangamiye Yezu,ndetse iyo twabishoboye dusanga turi abakungu.
Ntitukagwe kandi mu gishuko cy’abafite ibya ngombwa muntu akeneye bya bindi bituma yumva adakeneye Imana. Koko rero bamwe barahatsindirwa ugasanga baregukiye Bintu maze Imana ikibagirana. Ubwo busumbane bukunze kugaragara mu bantu, ndetse habaho nubwo iyo tubona umuntu wifite ushakashaka Imana n’umutima utaryarya twibaza icyo asaba kandi yarashyikiriye. Iyo ni imwe mu myumvire ifuditse yiyibagiza ko byose bikomoka ku Mana ko abatunze byinshi bagomba kumenya Nyirabyo w’ukuri ndetse bakanatera intambwe yo kubibamo nk’abagaragu bazabimirikora shebuja bamubwira ibyo bungutse.
Bavandimwe, gutunga bike no gutunga byinshi ntibikaduhemuze, uko twaba turi kose tunogere Imana.
-
Ntimushobora gukorera Imana na Bintu
Yezu umwigisha wacu kandi urugero rwacu mu kugana Imana no kuyinogera, ubwo yabwiraga abafarizayi aya magambo akomeye ati: ‘’Ntimushobora gukorera Imana na Bintu’’(Lk16,13) baramukwennye kuko ngo bikundiraga amafaranga n’ibintu muri rusange. Uko gukwena Yezu ababwiye iryo jambo ry’ubuzima bifashe buri wese kongera gutekereza ku mwanya n’agaciro aha ibintu mu kubishaka, mu kugoka ngo abigereho ndetse no mu buryo bwo kubibamo.
Iyo dukoze neza tuba dukoreye Imana kuko ariyo ibaho mu neza kandi n’ineza yose ni Yo ikomokaho. Icyo twakora cyose ngo tubane n’Imana: gusenga, gukora ibikorwa by’urukundo dufasha bagenzi bacu, ,tubumva, tubitangira… ni icyo gushimwa no gushyigikirwa kuko kiba kidutegurira amahirwe asumbye aya hano ku isi.
Niba se gukorera Imana ari byo byiza kuki hari aho usanga twiyibagije uko kuri? Ni abantu bangahe badasinzira bashakako ibyabo byakwiyongera ariko nta na gahunda yo kubifashirizamo abandi no kubyitagatifurizamo? Ni abantu bangahe bajijutse mu by’ubwenge busanzwe bwa muntu babona uko bwije n’uko bukeye abantu bapfa bagasiga ibyo bari bagezeho ariko ntibarushye babona ko aho kwegukira bihita binashira twagombye kwegukira Imana yo ihoraho, akaba ariyo dukorera?
Dusabe Nyagasani kumukunda, kumukorera twibukako asumba bose na byose.
Bikiramariya Umubyeyi wacu abidusabire.
Padiri Fraterne NAHIMANA