Ubugambanyi bwa Yuda Isikariyoti

Inyigisho yo ku wa Gatatu Mutagatifu, 28 werurwe 2018

Amasomo Matagatifu:Iz 50, 4-9a; Zab 69 (68), 8-10.21-22.31-34; Mt 26, 14-25

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe!

Ejo ku wa Kabiri Mutagatifu twumvise Yohani, mu Ivanjili ye, atubwira uko Yezu yamenyesheje ubugambanyi bwa Yuda Isikariyoti. Kuri uyu wa Gatatu Mutagatifu turumva uko umwanditsi w’Ivanjili Matayo atubwira uko Yuda yashyize ubwo bugambanyi mu bikorwa: “Nuko umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyoti, asanga abatware b’abaherezabitambo, arababwira ati ‘Murampa iki, nanjye nkamubagabiza?’ Bamubarira ibiceri mirongo itatu bya feza. Kuva icyo gihe atangira gushaka uburyo buboneye bwo kumutanga” (Mt 26, 14-16).

Mu gihe bagenzi be bashenguwe n’agahinda ko kumva ko Umwigisha wabo agiye kugambanirwa n’umwe muri bo, Yuda we Sekibi yarangije kumwinjira, anangira umutima ndetse imigambi mibisha yo kugambanira Nyagasani yarangije kuyitegura. Koko rero, igihembo cy’ubugambanyi bwe yarangije kugihabwa, ahubwo igisigaye ni uko abona uburyo buboneye bwo kumutanga. Arigira nyoni nyinshi agira ati “Aho ntiyaba ari jye, Mwigisha?” (Mt 26, 25), kandi Yezu yarangije kubimwereka!

Koko ifaranga ryamize incuti kandi ubuhemu buba kwinshi! Kubera ifaranga,Yuda Isikariyoti yiyemeje kugambanira Umwigisha we, wa wundi wamutoye amukunze kandi amwizeye; akamugira umwe mu nkoramutima ze amushyira mu rugaga rwa ba Cumi na babiri. Yiyemeje rwose gutanga Nyagasani wamutoreye kubana na we no gusangira na we, ndetse akamugirira icyizere gikomeye amushinga umurimo wo kuba umubitsi w’umutungo rusange!

Bavandimwe,

Iyi Vanjili idushengura umutima, ariko kuyumva bitwibutsa natwe ko tutari ba miseke igoroye; iduhamagarira kwikebuka, tukareba ubuhemu bwacu n’ubugambanyi bwacu. Koko rero kenshi natwe twitwara cyangwa dushobora kwitwara nka Yuda Isikariyoti, kubera ubwikunde n’ubwirasi, inyota y’ifaranga, ibintu n’iy’imitungo cyangwa guharanira ikuzo duhabwa n’abantu. Ni kenshi natwe twiyibagiza urukundo n’icyizere Nyagasani Yezu adufitiye n’impuhwe ahora atugirira, maze tukamuhemukira ndetse tukamugambanira. Igihe dukora ibyaha bigeretse ku bindi, igihe turangwa n’imyitwarire idahesha Nyagasani ikuzo cyangwa ihindanya izina ryiza tumukomoraho ry’abakristu, burya tuba turimo kumugambanira.

Si byo gusa; kuko iyo tugambanira Nyagasani ni na ko tuba tugambanira bagenzi bacu. Koko rero, kubera inda nini, kubera mpemuke ndamuke, kubera inyota y’ifaranga n’ishyari, hirya no hino ku isi inzirakarengane zimwe ziracura imiborogo, izindi ziricwa. Duhemukira abatugiriye neza. Kubera inyungu zacu n’ubugome bwatwaritsemo, hari ubwo dusebya, tugasiga ibara, tukagambanira ndetse tukicisha abaduhaye urukundo rwabo, abadutabaye n’abadukijije cyangwa abatwizeye bakadushinga ababo n’ibyabo.

Bavandimwe,

Tuzi urwo Yuda yapfuye; yapfuye yimanitse. Uburemere bw’icyaha yakoze ntiyashoboye kubwihanganira; ntiyabashije kugana impuhwe z’Imana, ngo yicuze nka Simoni Petero; igihe yari amaze kwihakana Umwigisha, we yaririye icyaha cye, maze yakira impuhwe za Nyagasani zihora ziteguye kuduhanaguraho ubuhemu bwacu.

Bavandimwe,

N’ubwo natwe twamazwe n’ubuhemu n’ubugambanyi, ariko turacyafite amahirwe yo kugana intebe y’impuhwe z’Imana. Dusabe Nyagasani imbaraga zizadufasha kutazongera kumugambanira ukundi no kugambanira abavandimwe bacu. Roho Mutagatifu natube hafi, adufashe gutahura no kuzibukira imitego ya Sekibi; tumenye kugendera kure ibidutandukanya n’Imana. N’igihe twumvise ko dufite intege nke, twirukire intebe ya Nyir’impuhwe na Nyir’ineza; aho Nyagasani adutegerereje, nka wa mubyeyi w’umwana w’ikirara, kugira ngo aduhoberane imbabazi kandi adusubize mu rukundo rwe rwa kibyeyi.

Dukomeze tugire urugendo ruhire rugiye kutwinjiza mu ihimbaza rya Pasika ya Nyagasani.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA