Ubugambanyi bwa Yuda

Inyigisho yo ku wa Gatatu Mutagatifu, Umwaka C, IGISIBO 2013

Ku ya 27 Werurwe 2013

Padiri Alexandre UWIZEYE 

Ubugambanyi bwa Yuda (Mt 26, 14-25)

Bakristu bavandimwe, turakomeza kuzirikana ku minsi ya nyuma ya Yezu kuri iyi si. Ivanjili y’uyu munsi iragaruka ku itegura rya Pasika no ku bugambanyi bwa Yuda, umwe muri ba cumi na babiri Yezu yatoye ngo babane nawe kandi bazakomeze ubutumwa bwe amaze gusubira mu ijuru. Yuda rero akunda Yezu, ariko akunda amafaranga kumuruta.

Ajya kureba abatware b’abaherezabitambo. Ati « Numvise ko mushaka gufata Yezu. Nabibafashamo. Ariko se muzampemba iki ? » Baraciririkanya nk’abagura itungo, bemeranya ibiceri 30 bya feza. Cyari ikiguzi cy’umucakara. Barayamuha, asigara ashaka uburyo bwo kumutanga. Ntazatinda kububona kuko isaha ya Yezu, isaha yo kuva kuri iyi si agasanga Se yegereje. Namara gusezera ku ntumwa ze, amaze kubaha itegeko rishya ry’urukundo, azitanga ku bwe nk’uko yabibwiye Abayahudi ati « Ubuzima bwanjye ntawe ubunyaka. Ni njye ubutanga ».

Hari abantu bagerageza gusobanura imitekerereze ya Yuda. Bati « Yuda yari yarabonye ububasha bwa Yezu. Kenshi bashakaga kumufata akabananira. Ati ‘Reka mubagabize, ariko se bazamushoboza iki ? Azabacika nk’uko abimenyereye ariko njye amafaranga nayashyize mu mufuka’». Iyo ni imitekerereze y’isi : kumva ko igikorwa kibi gishobora kuvamo ikintu cyiza. Yuda azabona Yezu bamufashe, bamuciriye urubanza rwo gupfa yumve arigaye, yihebe. Na ya mafaranga ntacyo azamumarira. Azayajugunyira abayamuhaye, yimanike. Koko yahisemo kwibera mu mwijima aho kwemera Yezu no kwiringira impuhwe ze. Mu mibanire ye na Yezu, hari intambwe atigeze atera. Afata Yezu nk’umwigisha gusa : « Aho ntiyaba njye Mwigisha ? ». No kumugambanira azavuga ati « Ndakuramutsa, Mwigisha ». Ntiyemera ko ari Imana, ko ari Nyagasani. Yezu we azakomeza kumufata nk’inshuti.

Izindi ntumwa, nazo ntizitwaye neza mu rupfu rwa Yezu. Hafi ya bose baramutereranye, Petero amwihakana gatatu. Aho batandukaniye na Yuda, ni uko n’ubwo baranzwe n’intege nke, bagumye mu rumuri rw’ukwemera. Bo bafite ukwemera. Bazi neza Yezu uwo ari we, bakamwita « Nyagasani ». Bazi ko ari Imana. « Mbese yaba ari jye Nyagasani ? » Uburyo babaza Yezu naho harimo inyigisho. Bashoboraga kurebana, bakabaza Yezu bati « Uwo ni nde ugiye kukugambanira ?Aho ntiyaba ari naka ? » Buri wese arisuzuma, aho gusuzuma abandi.

Yezu amaze kuzuka azabiyereka ari muzima, basabwe n’ibyishimo. Nasubira mu ijuru bazakomeza ubutumwa bwe kugera ku mpera z’isi.

Hari indirimbo yakundaga kunyura kuri radiyo ivuga ko kurya imvange ari ingenzi. Mu bukristu kuvanga birica nk’uko byagendekeye Yuda. Kuba umukristu ni uguhitamo. Ntawe ushobora gukorera ba shebuja babiri. Ntawe ushobora kuba umugaragu w’Imana ngo abe n’umugaragu w’ibintu. Yuda byaramunaniye, nta mpamvu yo kwirirwa tubigerageza. Twahisemo Yezu wenyine igihe tubatijwe. Twanga Shitani n’ibyo iduhendesha ubwenge byose. Twanga icyaha n’ibikiganishaho.

Dusabe ingabire yo kuguma mu rumuri rw’ukwemera. Iki cyumweru gitagatifu kibidufashemo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho